RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
Issa Bigirimana yahagaritswe muri APR FC kubera imyitwarire mibi
Print Comments: 15 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rutahizamu ikipe ya APR FC yagenderagaho Issa Bigirimana ntabwo azagaragara ku mukino ikipe ye izahuriramo na Sunrise kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kwerekeza mu rugo adasabye uruhusha bikaza kumuviramo guhagarikwa.

Nubwo indeshyo y’ igihano cya Issa Bigirimana itatangajwe, uyu rutahizamu umaze gutsindira APR FC ibitego bitanu, yiyongereye ku bakinnyi batazagaragara ku mukino APR FC izakirwamo na Sunrise i Nyagatare, aho asanze abandi bakinnyi nka Blaise Itangishaka, Buteera Andrew na Imanishimwe Emmanuel bo batazagaragara kubera imvune.

Issa Bigirimana ni we wari wafunguye amazamu ku mukino APR FC yaherkaga gutsindiramo EtincellesIssa Bigirimana ni we wari wafunguye amazamu ku mukino APR FC yaherkaga gutsindiramo Etincelles

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko Issa Bigirimana yavuye mu ikipe ya APR FC nyuma gato yo gutsinda Etincelles ni ko kwerekeza iwabo mu Burundi nta ruhushya asabye. Ibi ntabwo byashimishije ikipe ya APR FC dore ko atari ubwa mbere uyu mukinnyi agenda i Burundi bidaciye mu mucyo aho bivugwa ko rimwe na rimwe yahimbaga impamvu zitari zo.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Issa Bigirimana akaba yahise ahagarikwa mu ikipe ndetse anasabwa kwandika ibaruwa isaba imbabazi nk’uko umuvugizi wa APR FC Kabanda Anthony yabitangarije Ruhagoyacu.

Ni byo(yagiye mu rugo nta ruhushya asabye). Ubwo yari agarutse ubuyobozi bwamusabye kwandika ibaruwa asaba imbabazi niba yemera koko ikosa yakoze. Kuri ubu ni byo dutegereje gusa ntabwo azagaragara ku mukino wa Sunrise”.

APR FC iri bwerekeze i Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona igomba guhuriramo na Sunrise y’umutoza Cassablanca Mbugo Andre. Igitego cy’amabengeza cya Rusheshangoga ni cyo cyabaye ikinyuranyo cy’amakipe yombi ku mukino ubanza wabereye i Kigali gusa iyi kipe nyuma ikaba yarakoze impinduka zitandukanye.

Issa Bigirimana ni we wari wafunguye amazamu ku mukino APR FC yaherkaga gutsindiramo EtincellesIssa Bigirimana ni we wari wafunguye amazamu ku mukino APR FC yaherkaga gutsindiramo Etincelles

APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, ifite akazi gakomeye ko gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 11 kuri ubu irushwa na mukeba Rayon Sports mu gihe iyi itazanakina mu mpera z’iki cyumweru kubera urugendo ifite muri Nigeria rwo gukina imikino nyafurika.

turahimana yoweri Kuya 16-04-2017 saa 16:08'

oya nibamuhane isa ni umunyamakosa atsindisha intoki kweri reyo irabikora mukanya turabyina ibihe byiza kuba reyo

fairplay Kuya 15-04-2017 saa 04:34'

Hhhh ariko abafana ba apr ntimukatsetse none kuba twaragize amateka yo guhunga bitwemera ko uwiyita umunyarwanda wese kubwinyungu za bamwe aba we none kuki iyo mubonye babaye inyatsi mu bubaka ex:tubingana

Pierre Musenda Kuya 14-04-2017 saa 20:25'

Mana Yo Mwijuru Ntakikunanira Nkuragije Rayon Ugendanenayo Kdi Uzyifashe Gutsinda Mana Tugusabye Gutsinda Ibitego Bitarimunsi Ya 3 Urakoze Mana Yacu Amen .

Gisa Kuya 14-04-2017 saa 20:24'

Ariko abafana ba Rayon muransetsa, kuba Issa, Afite umuryango Iburundi bivuze kwarumurundi? Bavandi ntimukirengagize amateka yacu nkaba Nyarwanda kuko sitwebwe twiteye ubuhunzi, ubusekoko abanyarwanda bose bavukiye hanze yigihugu bazitwa abanyamahanga. Kubwanjye nshimiye ubuyobozi bw’APR F.C kobufatira umukinnyi ibihano wakosheje uwariwe wese, ntamukinnyi kamara. APR F.C mukomeze muhagarare kundanga gaciro numurongo ugenga ikipe yacu.

mcdonald Kuya 14-04-2017 saa 20:12'

Rayon izazana intsinzi nta kabuza

etoo Kuya 14-04-2017 saa 19:59'

Ese kuki mutavuga abakinyi banyu nka Abouba sibomana (mukuru wa Ombolenga fitina) muzabaze inkomoko yabo uko papa wabo yitwaga naho akomoka njye mbazi batuye hariya i butare i ngoma mugiswahili bataraza i kigali, Muhire kevin nawe wi gikondo muzabaze ibye( congolais), Nova Bayama(burundais),, Lomami frank(congolais) , Munezero fiston (umurundi), Evariste ???? ariko mwagera kuri ba Buteera ngo n’umugande muzabaze nyirasenge we utuye i gikondo, n’umubyeyi we (papa we) ajyaza kureba match babahe amakuru yuzuye cyane itangazamakuru rizabasure bababwire ukuri. Bigirimana afite nyina wavukiye mu rwanda wabatirijwe hariya kuri paroisse ya save n’umunyarwandakazi naho Ngando omar avukana na Ally Niyonzima wa Mukura Victory nonese we nta kina nk’umunyarwanda kuki mutamuvuga we. Aba rayon mwinjiye muri equipe yanyu mwasanga abanyarwanda b’ukuri ari Bakame na Savio gusa. AP R wagorwa peee.

kigali Kuya 14-04-2017 saa 19:29'

abo banyamahanga mubatiza mukabeshya rubanda na babanyamakuru b’injiji zize, ukuri nyako kuzajyenda kwigaragaza polepole. muri APR birazwi ko harimo abanyamahanga ba 6 nyamara bakina nkabanyarwanda. nyamara andi makipe atarenza ba3.

Musesenguzi Kuya 14-04-2017 saa 17:34'

Ariko mundeke njye nibariza: Gusabwa kwandika ibariwa isaba imbabazi, izo ni imbabazi umuntu aba asabye!????
Naho ibyo gukinisha abana b’abanyarwanda gusa bajye babibeshya abatabizi!!!!
Kuba barahawe indangamuntu sicyo kibagira abanyarwanda!!!

meme Kuya 14-04-2017 saa 16:51'

erega uwo mwana n’umurundi nuko mumutsindira ubunyarwanda kungufu mukatubeshya nyamara aje muri rayon mwahita mumwambura ubunyarwanda agakina nkumunyamahanga. ikinyoma ntikirarabushyitsi, ejo n’abagande mufite muzababuza kujya Kampala.

Munyensanga Bosco Kuya 14-04-2017 saa 16:50'

yagiye iwabo kandi ari umunyarwanda yeweyewe!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)