RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:54'  -  Mashami Vincent yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba Bugesera  |  Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:13'  -  Amafoto 15 yiganjemo ay’agahinda yaranze imikino mu cyumweru gishize  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 26:11'  -  Rivers United bambwiye ko nitwaye neza, bansaba ko nazerekezayo- Nshuti Savio  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 21:16'  -  Bugesera yahawe miliyoni 20 na Excel Energy bagiye gufatanye mu mezi atatu  |  Yanditswe kuya 20-04-2017 saa 19:18'  -  Masudi Djuma yahishuye icyatumye adakinisha Shassir ku mukino wa Rivers
Kanyankore yahishuye inshingano yahawe muri Bugesera nyuma yo gusimbura Mashami
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kanyankore Gilbert Yaounde atangaza ko ikipe ya Bugesera yamusabye gukomereza aho Mashami yari ageze nyuma yo gusinya amasezerano y’amezi abiri atoza iyi kipe yo mu burasirazuba.

Mashami Vincent wari umaze igihe gito atoza ikipe ya Bugesera FC agizwe umutoza wungirije mu kipe y’igihugu Amavubi aho bitamwemerera gukomeza inshingano nk’umutoza mu ikipe iyo ari yo yose, ikintu cyatumye Bugesera itangira gushakisha umusimbura we.

Nyuma y’ukwezi mu biganiro, kuri ubu Kanyankolle Gilbert wigeze gutozaho gato ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni we wegukanye akazi ko gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’amezi abiri.

Aganira na Ruhagoyacu, umutoza mushya wa Bugesera FC Kanyankolle Gilbert yemeye ko yasabwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuba ayibereye umutoza mu gihe kingana n’amezi abiri ashobora kuzongerwa bitewe n’uko ikipe yitwaye.

“Nibyo ngira ngo nkuko mwabyumvise twaravuganye bambwira ko Mashami azarangiza akazi tariki mirongo itatu z’uku kwezi hanyuma njye nzatangira akazi ku itariki yambere Gicurasi”.

Kanyankolle akomeza avuga ko intego yahawe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera ari ukuyifasha kudasubira inyuma ahubwo ikaba yakomeza kwegera imyanya y’imbere.

Bambwiye bati gerageza ntituzasubire inyuma urumva ikipe iri kumwanya wa gatandatu tugeregeze nibishoboka tujye imbere tube n’aba gatanu cyangwa aba kane ariko ntidusubire inyuma, ikindi ni ugutegura imikino y’igikombe cy’amahoro tukazarangiza neza mu mwanya ushimishije. Njye ndatoza aya mezi abiri Mashami yari asigaje hanyuma ibindi tuzabivugana nyuma shampiyona irangiye”- Kanyankore Gilbert wamaze kwemezwa nk’umutoza mushya wa Bugesera.

Kanyankolle asanze ikipe ya Bugesera yari ihagaze ku mwanya wa gatandatu n’amanota 36 aho irushwa inota rimwe n’ikipe ya Musanze iyiri imbere, ni mugihe kandi Bugesera igifite imikino ikomeye harimo n’umukino izasuramo APR FC ibarizwa ku mwanya wa kabiri kugeza ubu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag