RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 20:21'  -  Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 19:37'  -  Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Mukura itsindiwe mu rugo na AS Kigali muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ibitego bya Ndayisaba Hamidou na Tshimanga Papy bifashije ikipe ya AS Kigali gutsindira Mukura Victory Sports iwayo ibitego 2-0, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2017 waberaga kuri Stade ya Huye.

Mukura Victory Sports yageze muri iki cyiciro isezereye Intare FC mu gihe AS Kigali yakuyemo ikipe ya Heroes.

Umukino wo kwishyura uzaba kuwa Mbere utaha tariki ya 15 Gicurasi 2017.

Kurikira uko umukino wagenze muri rusange.

FT Mukura Victory Sports 0-2 AS Kigali

90’ Ibrahim Nshimiyimana ahawe umupira na Hakizimana Kevin, awuteye ujya hanze y’izamu.
87’ Imbere y’izamu rya AS Kigali, Habimana Yussuf yari ahinduye umupira, Hakizimana Kevinazamutse gushyiraho umutwe, umupira ufatwa n’umunyezamu Bate Shamiru. Mukura 0-2 AS Kigali.

85’ Save ikomeye ya Mazimpaka Andre. Uyu muzamu akuyemo umupira ukomeye wa Murengezi mu rubuga rw’amahina.

82’ Umukino uhagazeho gato havurwa umukinnyi wa AS Kigali uryamye mu kibuga. Ubona ko impinduka Eric Nshimiyimana ari gukora ziri kugora cyane abasore ba Ivan Minnaert.

79’ Goooooaaalll. Nyuma yo gusimbuza kwa AS Kigali: Iradukunda Evode yinjjiye mu mwanya wa Uwimana. Uyu musore ahise ahusha igitego ariko, umupira ugonga ipoto, ugeze kuri Tshimanga atsinda igitego ku mupira wari uvuye kuri Mutijima Janvier. Mukura 0-2 AS Kigali.

75’ Ikarita y’umuhondo kuri Nsabimana Eric ’Zidane’ akoreye ikosa kapiteni wa Mukura Victory Sports; Niyonzima Ally.

72’ Arebana n’izamu, ku mupira mwiza yari ahawe na Hakizimana Kevin, Habimana Yussuf ahushije igitego kidahushwa! Mukura 0- 1 AS Kigali.

71’ Ikarita y’umuhondo kuri Samba Cedrick.

75’ Bukuru Christophe ahushije uburyo bwari bwabazwe na benshi hano, hari ku mupira ahawe na Nshimiyimana Ibrahim, awushota Kayumba Soter urarenga.

72’ Gusimbuza kwa AS Kigali, Tshimanga Papy yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Mubumbyi Bernabe utagize byinshi agaragaza uyu munsi. Mukura 0-1 AS Kigali.

70’ Umukino uhagazeho gato kubera umuzamu wa AS Kigali; Bate arimo kuvurwa.

67’ Koruneli ya AS Kigali yari itewe na Uwimana, Mubumbyi ashyizeho igituza umupira ufatwa n’abakinnyi ba Mukura Victory Sports bawugejeje mu biganza bya Bate Shamiru.

65’ Mukura 0-1 AS Kigali. Nsabimana Eric ’Zidane yari agerageje gutungura umuzamu ku mupira wa kure muri metero nka 25, umupira uca ku ruhande.

62’ Ntamuhanga Tumaine yari azamukanye umupira neza, yinjira mu rubuga rw’amahina,ariko Zagabe akina neza, amukoresha umupira urengera ku ruhande rw’izamu.

56’ Mukura Victroy Sports ihushije igitego ku buryo bwa Nshimiyimana Ibrahim uhawe umupira na Nshimiyimana Kevin, acenga Kayumba Soter, ateye umupira udakanganye mu izamu ufatwa na Bate Shamiru.

55’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Mukura Victory Sports, Hakizimana Kevin asimbuye Ndayishimiye Christophe.

52’ Mubumbyi Bernabe ari kumwe n’umuzamu Mazimpaka Andre imbere y’urubuga rw’amahina, agerageje kumucenga, ateye agapira mu izamu gakurwaho neza na Ndayegamiye Abou.


46’
Gusimbuza kwa Mukura Victory Sports. Ambroise ahaye umwanya Bukuru Christophe wari wabanje hanze. Birashoboka ko hari icyo byaza guhindura mu kibuga hagati.

HT: Mukura Victory Sports 0-1 AS Kigali

Amakipe yombi agiye kuruhuka, AS Kigali yaje gusura Mukura kuri Stade Huye, iri imbere n’igitego 1-0, iki cyabonetse ku munota wa 29 gitsinzwe na Ndayisaba Hamidou.







43’ Mukura 0-1 AS Kigali.
Umukino wasubiye inyuma, amakipe yombi akinira mu kibuga, aho kuri ubu nta kugera ku izamu biri kugaragara cyane.

37’ Bwari ubundi buryo bwiza ku basore babiri ba Mukura Victory Sports; Yussuf na Ibrahim bakoze contre-attaque umupira ukurwaho na ba myugariro ba AS Kigali.

Eric Nshimiyimana ubanza iburyo, Kodo na Ndoli babanye muri APR FC none ubu baratoza AS Kigali!Eric Nshimiyimana ubanza iburyo, Kodo na Ndoli babanye muri APR FC none ubu baratoza AS Kigali!

Amakipe yombi yahuriye mu mukino ubanzaAmakipe yombi yahuriye mu mukino ubanza
Mukura VS yabanje mu kibugaMukura VS yabanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga

35’ Mubumbyi Bernabe ananiwe kubyaza umusaruro umupira yari yiherewe na Zagabe, muri metero nka 25 awutera mu bicu, kure y’izamu rya Mazimpaka Andre.

32’ Mukura Victory Sports bari bakoze contre-attaque ivuye kuri koruneli ya AS Kigali, umupira uzamukanwe na Nshimiyimana Ibrahi, awutanga kwa Habimana Yussuf, awumusubije ananirwa kuwugarura, urengera ku izamu rya AS Kigali.

29’ Goooooaaaaalll. AS Kigali ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Ndayisaba Hamidou, umupira ateranye ba myugariro ba Mukura Victory Sports. Mukura 0-1 AS Kigali.

26’ Koruneli y’ikipe ya AS Kigali ku mupira urengejwe na Ndayegamiye Abou, abakinnyi ba AS Kigali bananirwa kuyibyaza umusaruro.

20’ Umukino urahagaze. Hagati aho hari kuvurwa myugariro wa Mukura Vtcory Sports, Shyaka Philbert ugonganye na Murengezi Rodriguez wa AS Kigali.

Abakinnyi ba Mukura Victory Sports barangajwe imbere na kapiteni Ally Niyonzima mbere y'umukinoAbakinnyi ba Mukura Victory Sports barangajwe imbere na kapiteni Ally Niyonzima mbere y’umukino
Mubumbyi uri iburyo aheruka gutsinda AS Kigali 4 wenyineMubumbyi uri iburyo aheruka gutsinda AS Kigali 4 wenyine

16’ Mukura Victory Sports 0-0 AS Kigali. Coup-franc ya AS Kigali yari itewe na Ndayisaba Hamidou ntacyo itanze, umupira urenze ntawe uwuozeho. Uraterekwa imbere y’izamu rya Mazimpaka Andre.

10’ Mukura Victory Sports yari ibone indi koruneli itewe na Zagabe Jean Claude, ariko umupira ukurwaho neza na Mubumbyi Bernabe wasubiye inyuma gufasha bagenzi be.

Uyu rutahizamu wa AS Kigali aherutse gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 4 wenyine, ubwo bayinyagiraga ibitego 4-1 muri shampiyona. Umukino wari wabanje banganyirije i Huye 1-1.

5’ Mukura Victory Sports 0 AS Kigali 0. Kugeza ubu amakipe yombi akomeje gukinira mu kibuga hagati, buri imwe ishaka kugera mu izamu ry’indi. Mukura Victory Sports ikaba yamaze kubona koruneli ebyiri zitagize icyo zitanga.

Mukura Victory Sports ubwo yageraga kuri Stade HuyeMukura Victory Sports ubwo yageraga kuri Stade Huye
Nshimiye Joseph, team manager wa AS Kigali hamwe na SG Niyo Fidel wa MukuraNshimiye Joseph, team manager wa AS Kigali hamwe na SG Niyo Fidel wa Mukura
Iradukunda Eric 'Radou' wa AS Kigali agera i Huye!Iradukunda Eric ’Radou’ wa AS Kigali agera i Huye!

Perezida wa Mukura, Nizeyimana Olivier na SG; Niyo Fidel baje kureba uyu mukinoPerezida wa Mukura, Nizeyimana Olivier na SG; Niyo Fidel baje kureba uyu mukino

Foto: HORAHO Axel.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 27
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports274268
02Apr FC282056
03Police FC272054
04As Kigali271449
05Bugesera FC271043
06Musanze FC28-139
07Espoir FC27235
08Etincelles FC27-535
09Mukura VS27-932
10Amagaju FC28-732
11Sunrise FC27-530
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports27-1426
16Pepiniere FC27-2713
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka14
03Nahimana Shassir13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Ruyenzi Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 2 - 2 RAYON flag
 Felix B. (1)
 Joseph L. (1)
  Francois M. (1)
 Shassir N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 KIYOVU flag
 Houssein R. (1)
  Andre L. (1)
Huye Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 2 GICUMBI flag
 Christophe N. (1)
  Rashid M. (2)
Kigali Regional Stadium
Friday, 19 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 1 APR flag
 Hamidou N. (1)
  Fiston N. (1)