RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Rayon Sports yahiriwe n’urugendo i Musanze
Print Comments: 22 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rayon Sports ihiriwe n’urugendo yagiriye i Musanze, aho yari yagiye gukina umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro, ikabasha kuhatsindira ibitego 2-1.

Uko imikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro irangiye:

Musanze FC 1-2 Rayon Sports FC

Sunrise FC 0-0 APR FC

AS Muhanga 1-0 Bugesera FC

Marine FC 1-0 Kiyovu Sports

Mukura VS 0-2 AS Kigali

La Jeunesse FC 0-2 Amagaju FC

Police FC 2-0 Gicumbi FC

FT Musanze FC 1-2 Rayon Sports

90’+3’ Ikosa rikorewe Tidiane Kone wageragezaga kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Musanze FC

Hongeweho iminota 4

90’ Musanze FC 1-2 Rayon Sports

87’ Musanze FC irimo kugerageza gushaka uburyo yakwishyura igitego ariko ba myugariro ba Rayon Sports bagabanyije amakosa ugereranyije n’ayo bakoze mu gice cya mbere

84’ Koroneli ya Rayon Sports itewe na Kwizera Pierrot ariko Manzi Thierry agerageje gushyiraho umutwe umupira ntiyabasha kuwugeraho

81’ Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports: Nsengiyumva Moustapha watsinze igitego cya mbere asimbuwe na Lomami Frank

75’ Musanze FC 1-2 Rayon Sports

72’ Gooaaal... Igitego cya kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Tidiane Kone

70’ Gooaaal.... Igitego cya Rayon Sports gitsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku mupira uhinduwe na Mayor, Pierrot awukoraho maze umunyezamu Ndayisaba agerageza kuwufata umuva mu ntoki

66’ Koroneli itewe na Pierrot ariko myugariro wa Musanze akiza izamu rye n’umutwe

66’ Kwizera Pierrot ahushije igitego ku mupira ateye maze myugariro wa Musanze awukoraho ujya muri koroneri

65’ Gusatira kwa Rayon Sports kutagize igikomeye kibuvamo ku mupira uhinduwe na Nsengiyumva Moustapha ariko Umunyezamu Ndayisaba wa Musanze arawufata

Peter Otema urimo gukina nka rutahizamu winjirira ku ruhande rw’ibumoso arimo kugora cyane ab’inyuma ba Rayon Sports

60’ Wai Yeka ajyanwe hanze ngo avurwe nyuma yo kugongana na Mugabo Gabriel

57’ Musanze ihushije ubundi buryo ku mupira Wai Yeka na bagenzi be bagundaguraniraga na ba myugariro ba Rayon Sports ariko Bakame arawubatanga arawufata

55’ Rayon Sports ihushije ubundi buryo ku mupira uhinduwe na Nova Bayama maze Moustapha akojejeho umutwe uca ku ruhande

47’ Coup franc ku ikosa rikorewe Nova Bayama ariko Pierrot ayiteye ica hejuru y’izamu

Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports isatira, ndetse ku munota wa 46 Nova Bayama ahinduye umupira abakinnyi ba Musanze bawushyira muri koroneri

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatira gukomeye kwa Musanze FCIgice cya mbere cyaranzwe no gusatira gukomeye kwa Musanze FC

Igice cya mbere (HT) kirarangiye: Musanze FC 1-0 Rayon Sports

Ku bindi bibuga:
HT: Gicumbi FC 0-1 Police FC (Mico Justin)
La Jeunesse FC 0-2 Amagaju FC (Amani Mugisho 8’ na Manishimwe Jean de Dieu 37’)
Mukura VS 0-1 AS Kigali

Umutoza Masudi Djuma ahisemo kuzana Nzayisenga Jean d’Amour inyuma ku ruhande rw’ibumoso amukuye ku rw’iburyo, ahahise hajya Manzi Thierry

Manzi Thierry yitegura gusimbura Irambona Eric utari washoboye kubuza Kagabo Peter kuzamukaManzi Thierry yitegura gusimbura Irambona Eric utari washoboye kubuza Kagabo Peter kuzamuka

43’ Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports: Irambona Eric ahaye umwanya Manzi Thierry

43’ Wai Yeka ahushije igitego aciye mu cyuho yari ahawe na Munezero Fiston

41’ Koroneri ya kabiri ya Rayon Sports ariko ba myugariro ba Musanze bakijije izamu ryabo

38’ Tidiane Kone na we ahushije igitego benshi bari babaze ku mupira wari uturutse muri koroneri

36’ Nova Bayama ahushije igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha;

30’ Ikosa rikorewe Ndayishimiye Eric, Umunyezamu wa Rayon Sports nyuma y’akazi katoroshye akoze akura umupira ku kirenge cya Wai Yeka wari usigaye wenyine agiye gutsinda igitego

Kugeza ku munota wa 20, Musanze FC irimo kurusha Rayon Sports gusatira, aho imaze kubona uburyo bune bwo kuba yatsinda igitego ariko yatsinzemo bumwe gusa, mu gihe Rayon Sports itarabona na bumwe;

Masudi Juma nyuma yo gutsindwa igitego mu minota 20 ya mbereMasudi Juma nyuma yo gutsindwa igitego mu minota 20 ya mbere

19’ Gooaal... Igitego cya Musanze FC gitsinzwe na Wai Yeka ku mupira aherejwe na Habyarimana Eugene

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Musanze FC:

Ndayisaba Olivier (GK), Kimenyi Jacques, Habumugisha Manizabayo, Habyarimana Eugene, Kayitare Heritier, Munyakazi Yusuf, Niyonkuru Ramadhan, Maombi Jean Pierre, Peter Otema (C), Tuyisenge Pekeyake, Wai Yeka

Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric (C), Nzayisenga Jean d’Amour (Mayor), Irambona Eric, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Niyonzima Olivier (Sefu), Nova Bayama, Mugheni Fabrice, Tidiane Kone, Kwizera Pierrot, Nsengiyumva Moustapha

Abafana ba Rayon Sports barangajwe imbere na Gikundiro ForeverAbafana ba Rayon Sports barangajwe imbere na Gikundiro Forever

Musanze FC mu kwishyushyaMusanze FC mu kwishyushya

Amafoto: Hardi

Bwiza Kuya 11-05-2017 saa 16:57'

Yoooooh!!!!! Masudi anteye emotion!!! urabona ukuntu yababaye batsinze rayon wa???? Felicitation kuri Gikundiro yabashije kwishyura ikanatsinda umukino kandi Masudi komereza aho rwose Imana ikuyobore.

Claire Kuya 11-05-2017 saa 07:00'

Umuntu uvuze ngo rayon yashije ikibonobono ibyo ni ukwikirigita ukiseka cg musanze ntuziko yazonze amaequipe? Ngewe ndemera ko musanze ikomeye ahubwo bagize amahirwe macye

ema Kuya 11-05-2017 saa 06:32'

Maze abafana manegeka murasetsa mwabura icyomuvuga ngo mwatwaye ibikombe mwakoreye c?ntamupira muzi mwebwe murabatubuzi umwana uzi umupira rusheshangoga utazi kwishongora nagenda noneho muzajya murya 5kubusa gicumbi nitamanuka izabahaga ibaniga mwebwe mutabonye ubaheka nazangemwe zahariya ntimwazishobora

MUSESENGU Kuya 11-05-2017 saa 06:15'

FUNGURA IYO WEBSITE UREBE IGIKOMBE RAYON YATWAYE NAHO UREKE BABANDI BAGIYE BATWARA IBYO BANYWESHA IBIVUZO. http://ruhagoyacu.com/local/cache-gd2/71/b864b940d48b844a8d275ffdffc21d.jpg?1494437137

ismael Kuya 11-05-2017 saa 06:04'

oh reyon Imana ijye ikubahafi maze utsinde natwe abafana bawe tukurinyuma

Dixon Kuya 10-05-2017 saa 22:16'

Ariko kiriya gitego cya Musanze fc ntabwo cyatsinzwe na Wai Yeka ahubwo cyatsinzwe na Ramadhan. Murakoze!

pour Kuya 10-05-2017 saa 19:57'

umva mbabwire ngewe numva match yarangiye kuko Musanze yari yaduheje umwuka ariko ibonye ko ntamwa utsya aravoma gusa musanze yuriya mwaka izaba iryana pe

Twin Yeah Kuya 10-05-2017 saa 19:53'

Nimushaka abasigaye muve ku k’ejo! Ikipe ifite imyuka ni Rayons Sports!! Isigaye ifite uburakari nk’ubw,intare! Ntishaka ba kamenyero, nta kuyikora mu jisho! Bana bacu ni uko mukomereze aho! Amasomo y,abayobozi murayumva rwose!

Pet2 Kuya 10-05-2017 saa 19:52'

Umukecuru Yashije Ikibonobono Ati Ndazitahanye.Ngaho Nimuhure Na Apr Imaze Kubakocora Gatatu Yikurikiranya Maze Turebe Ko Tutazabacecekesha.

Twin Yeah Kuya 10-05-2017 saa 19:49'

Nimushaka abasigaye muve ku k’ejo! Ikipe ifite imyuka ni Rayons Sports!! Isigaye ifite uburakari nk’ubw,intare! Ntishaka ba kamenyero, nta kuyikora mu jisho! Bana bacu ni uko mukomereze aho! Amasomo y,abayobozi murayumva rwose!

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)