RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
AS Kigali inganyije na Mukura, ihita iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu mukino ukomeye cyane warimo ishyaka no kwihuta, ikipe ya AS Kigali isezereye Mukura VS, mu mukino wa 1/8 kirangiza cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

AS Kigali inganyije na Mukura VS igitego 1-1, mu gihe mu mukino ubanza ikipe ya AS Kigali yatsindiye Mukura i Huye ku wa gatatu w’iki cyumweru ibitego 2-0.

Igitego cya Nsabimana Eric ku ruhande rwa AS Kigali mbere y’uko igice cy mbere cy’umukino kirangira, cyaje kwishyurwa na Ali Niyonzima kuri penaliti mu gice cya 2.

Ikipe ya AS Kigali yarangije umukino ari abakinnyi 10, nyuma yaho Tubane ahawe ikarita ya 2 y’umuhondo.

JPEG - 172.1 kb
Umutoza Minnaert umukino urangiye, ntiyavuganaga neza n’umusifuzi Nsoro

FT AS Kigali 1-1 Mukura VS

90’+3 Ikarita y’umuhondo kuri Titi, ukiniye nabi Nshimiyimana Ibrahim. Umuzamu wa Mukura yazamutse nawe ajya gushaka igitego. Coup franc itagize icyo itanga.

JPEG - 168.2 kb
Umuzamu Andre yazamutse na we ajya gushaka intsinzi mu minota ya nyuma

90’+1 Koruneli ya Mukura VS, umupira ugera kuri Niyonzima Ali, ahereje mugenzi we Bate awukuramo, basubijemo urarenga. Kakira asimbuye Nsoro

90’ Iminota 4 y’inyongera.

88’ Mukura ikoze contre attaque, Christophe ateye ishoti Bate awukuramo.

86’ Mukura VS iri gukinisha imbaraga cyane, itava imbere y’izamu, ariko gutera mu izamu bikomeza kuyinanira.

85’ Mukura VS iri gusatira cyane AS Kigali, ibonye Koruneli, umupira bawuhereje Nshimiyimana Ibrahim wenyine na Bishira, umupira awutera hejuru.

83’ Mukura yari ikoze indi contre attaque, Habimana Youssuf umupira umugezeho asanga yarariye.

80’ Bishira Latif asimbuye Hamidou ku ruhande rwa AS Kigali, Shyaka Philbert asimbura Samba ku ruhande rwa Mukura.

JPEG - 154.6 kb
Umusifuzi Nonati ahamagaye Nsoro amubwira ko Tubane yagaruje umupira akaboko
JPEG - 158.9 kb
Nsoro ahise ahereza Tubane ikarita y’umuhondo ya 2, imuviriyemo umutuku
JPEG - 161 kb
Ali afashe umupira ahita atsinda kuri penaliti

78’ Goooooaaaal, Ali Niyonzima atsinze igitego kuri penaliti.

76’ Koruneli ya Mukura VS itewe na Habimana Youssuf, barawugarura, yongeye guhindura Ibrahim awukozaho, uhura na Aly uwushyize mu izamu Tubane awukuzamo ukuboka, bamuha ikarita y’umuhondo ya 2, ahita avamo.

72’ Ikarita y’umuhondo kuri Habimana Yussuf ukoreye ikosa Janvier Mutijima

71’ Coup Franc ya AS Kigali, itewe na Tumayine umupira uca ku ruhande gato.

70’ Mubumbyi Bernabeu asimbuwe na Thimanga Papy.

68’ Nshimiyimana Ibrahim uherejwe na Youssuf umupira, yinjira mu rubuga rw’amahina, Soter abyitwaramo neza awukuramo.

67’ Umukino wakurikiranwe n’umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS Olivier Nizeyimana, kimwe na Parfait Busabizwa ushinzwe Ubukungu mu mujyi wa Kigali.

65’ Kevin Hakizimana asimbuwe na Habimana Youssuf ku ruhande rwa Mukura VS.

62’ Koruneli ya Mukura, ku mupira urengejwe na Nsoro. Bukuru awuteye habura uwukozaho, urarenga.

59’ Indi coup franc ya Mukura VS, ku ikosa rikozwe na Soter ku ruhande rw’iburyo. Bukuru arongeye aratera, umupira ufata umutambiko w’izamu ujya hejuru.

58’ Coup franc ya Mukura ku ikosa rikozwe na Mutijima, Bukuru ateye, bananirwa gutsinda.

56’ Ikipe irakomeza aha izahura n’ikipe y’Amagaju, yasezereye La Jeunesse. AS Kigali 1-0 Mukura.

54’ Umupira uri kwihuta cyane. Indi koruneli ya Mukura VS, itewe na Kevin, ariko Bate Shamiru abyitwaramo neza, akiza izamu.

53’ AS Kigali ihise ikora Contre attaque, Hamidou ateye umupira uca ku ruhande. Mukura ihise isatira cyane ibona koruneli, bayiteye Bate awukuramo, habura umukinnyi wawushyira mu rushundura.

52’ Umupira uhinduwe na Ambroise imbere y’izamu, yaba Kevin cyangwa Christophe habura uwukozaho akaguru.

50’ Koruneli ya Mukura ku mupira wari uhinduwe na Zagabe, Janvier arawurenza, ariko bayiteye ntiyagira icyo ibabyarira.

49’ Mukura VS iri kwiharira umupira muri iyi minota ishaka igitego, ariko ntibirayikundira.

46’ (21H01) AS Kigali itangranye imbaraga igice cya 2 ishaka kubona ikindi gitego. Hamidou ateye, umupira Andre arawufata.

HT: AS Kigali 1-0 Mukura VS

JPEG - 160 kb
Mukura igiye kuruhuka yatsinzwe igitego. Irasabwa ibitego 3 ku girango ikomeze

45’+2: Mukura yari ikoze contre attaque, umupira uhinduriwe Chritophe uramurengana.

45’+1: Christophe Ndayishimiye asimbuye Patrick Ndikumana

45’ Hongeweho iminota 2

JPEG - 144.4 kb
Nsabimana Eric Utsinze igitego

44’ Goooooooooooooooaaaaaaal, Eric Nsabimana atsinze igitego cy’umutwe ku mupira uhinduwe na Hamidou muri koruneli.

42’ Mubumbyi arekuye ishoti rikomeye, umuzamu Andre Mpazimpaka awushyira muri Koruneli.

41’ Soter Kayumba wari ukoze contre attaque ateye ishoti, rikora kuri Mubumbyi umupira urarenga.

40’ Mukura VS yari ikoze contre attaque ku kazi gakomeye gakozwe na Ambroise na Ibrahim Nshimiyimana, ahinduye imbere y’izamu habura uwushyira mu rushundura.

36’ Titi ateye umupira n’umutwe yari aherejwe na Eric, umuzamu Mazimpaka arawufata.

33’ Irindi kosa rikozwe na Mukura, Samba Cedric bimuviramo guabwa ikarita y’umuhondo. AS Kigali 0-0 Mukura VS. Mukura irasabwa gutsinda ibitego 3 igakomeza.

32’ Coup franc ya AS Kigali mu kibuga hagati, ikosa rikozwe na Ali, AS Kigali bawuteye urarenga.

29’ Ibarhim Nshimiyimana azamukanye umupira yihuta, ashatse guhereza Kevin, umuzamu Bate amutanga umupira arawufata.

28’ Coup franc ya Mukura VS, ku ikosa Tubane James akoreye Kevin Hakizimana. Nsoro ahise aha James ikarita y’umuhondo.

26’ Umupira uhinduwe na Nsoro awutera nabi, urarenga.

25’ Coup franc ya AS Kigali, ku ikosa rikozwe na Ambroise.

22’ AS Kigali yokeje igitutu Mukura, Mubumbyi ateye yigaramye, Mazimpaka arawufata. Uyu ahise atera imbere yihuta umupira uhura na Bukuru Christophe ateye ishoti rikomeye Bate arawufata.

20’ Mukura yari yongeye gukora contre attaque, umupira muremure uhawe Ibrahim, Nsoro asifura ko umupira umurenganye.

JPEG - 121.4 kb
Abatoza bombi b’amakipe barahagaze

18’ Coup Franc ya Mukura ku ikosa rikozwe na Sother, Ali umupira awushyira mu kirere. AS Kigali 0-0 Mukura VS

14’ Titi Tumayine Urekuye ishoti rikomeye, umuzamu Mazimpaka arawufata.

13’ Ikarita y’umuhondo kuri Ambroise ku ikosa akoreye Nsabimana Eric.

10’ Umupira uri gukinirwa cyane mu kibuga hagati.

7’ Abantu bari kuri sitade ya Kigali ni bacye cyane baje kureba uyu mukino.

6’ Kevin w’ikipe ya Mukura akiniye nabi Nsabimana Eric mu kibuga hagati, umusifuzi Nsoro, amwihanangiriza ko niyongera amuha ikarita y’umuhondo.

3’ AS Kigali itangiye umukino isatira cyane ikipe ya AS Kigali, ibona koruneli bateye umuzamu Andre Mazimpaka wa Mukura, abyitwaramo neza.

1’ (19H56) Umukino uratangiye hagati ya Mukura na AS Kigali. Ikipe ya Mukura VS yifuza gusezerera ikipe ya AS Kigali, irasabwa ibitego 3.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS:

JPEG - 393.5 kb
Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga

Mazimpaka Andre, Zagabe Jean Claude, Manirarora Ambroise, Mwiseneza Dany, Twagirayezu Fabien, Ndikumana Patrick, Aly Niyonzima, Samba Cedric, Bukuru Christophe, Nshimiyimana Ibrahim, Hakizimana Kevin.

AS Kigali:

JPEG - 378.1 kb
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Shamiru Bate, Iradukunda Eric, Tubane James, Janvier Mutijima, Kayumba Soter, Nsabimana Eric, , Toti Tumayine, Evode Ntwali, Uwimana Emmanuel Nsoro, Hamidou Ndayisaba, Mubumbyi Bernabeu.

Amafoto: Haridi

kubaho Kuya 14-05-2017 saa 22:14'

uyumuzungu arabeshya abafana bamukura kbsa! nubwo bashaka kumwongera andi masezerano nibamuhe inoti yirire gusa ntaho azajyeza mukura umukinowe awuranjyiriza mwitangazamakurugusa aravuga arko ntakora.

Gicu Kuya 14-05-2017 saa 20:28'

Ndabashimiye kuba musigaye mukurikirana imikino muri wknd mukayitugezaho. Mukomereze ago.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)