RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 11:28'  -  Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka  |  Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
Mackenzie wifuzwaga na Rayon Sports yongeye amasezerano muri Gor Mahia
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie, umukinnyi w’umurundi wifuzwaga bikomeye n’ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Gor Mahia, amazemo imyaka 2 akinira yo muri Kenya.

Mackenzie, Rayon Sports yifuzaga ko yasinya amasezerano y’imyaka 2, akazabafasha mu mikino y’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF Confederation Cup 2017.

Ikipe ya Gor Mahia kuri uyu wa Gatanu, ni bwo yemeje ko Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2, akazageza muri 2019, akinira Gor Mahia.

Si we wenyine wongereye amasezerano muri iyi kipe kuko n’umuzamu Boniface Oluoch na we wageze muri Gor Mahia kimwe na Mackenzie muri 2015, yongereye amasezerano muri Gor Mahia.

Iyi kipe kandi biciye ku rubuga rwayo, yemeje ko yaguze abandi bakinnyi 7 bashya, barimo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste.

Aba bakinnyi barimo umuzamu Shaban Odhoji yaguze muri Ushuru FC yasinye imyaka 3, Oliver Maloba bakuye muri Nairobi City Stars, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 3, kimwe na Philemon Otieno ukina hagati, wavuye muri Nairobi nawe.

Rutahizamu Jeconiah Uyoga yasinye amasezerano y’imyaka 4 naho John Ndirangu ukina na we nka Rutahizamu bamukura muri mukeba AFC Leopards aguzwe mu gihe cy’imyaka 3, akaba yaranakiniye Nakuru mbere ya Leopards.
Umukinnyi w’imyaka 18 Alpha Onyango ukiga mu mashuli yisumbuye, akaba yakiniraga Kakamega High School, yasinyishijwe amasezerano y’imyaka 4.

Mugiraneza Jean Baptiste we akaba yarahawe amasezerano y’imyaka 2, ngo aze kuziba icyuho cya Khalid Aucho wagiye gukina muri Africa y’Epfo.
Gor Mahia iratangira imyitozo tariki ya 10 Mutarama, ikaba inateganya kujya gukorera umwiherero muri Sudan tariki ya 13 Mutarama, aho izanakina umukino wa gicuti na El Hilal yaho.

Gor Mahia kuri ubu irimo abanyarwanda 3, Mugiraneza Jean Baptiste, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie, biyongeraho Walusimbi w’umugande, umurundi Mackenzie mu gihe Abuba Sibomana ari kuganira na Rayon Sports.

Theobard Kuya 8-01-2017 saa 23:33'

Muhirewe, makenzie uramuzi? cedric niwe wabaga muri mozambique naho makenzie ubanza ataranahagera. yoooh ntabwo ujya ukurikirana umupirape!

murenzi Kuya 8-01-2017 saa 05:03'

@muhire rwose aransekeje nkuyunguyu areba football koko cg byibuze ajya akurikirana ibiganiro bya sport ,
hahahahahaha.

eto Kuya 8-01-2017 saa 01:06'

wowe muhire uzareke kureba umupira ntawuzi niryari makenzi yakinnye muri mozambique cg wasanga utamuzi disi wee? ujye ukurikirana mbere yo gutanga comment. Ruhago courage kutugezaho news

MUHIRE Kuya 7-01-2017 saa 01:40'

murabeshyeee Pe kuko Makenzi ntabwo yakiniraga Gor Mahia ahubwo nayo yamuguze kuko yabaga muri Mozambique yahoze mubiganiro na Rayons sports ndetse na Gor mahia Ntabwo arayikinira pe .


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)