RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-06-2017 saa 26:37'  -  Handball: APR yigaranzuye Police, umutoza yitakana abasifuzi  |  Yanditswe kuya 25-06-2017 saa 22:52'  -  Gasore Hategeka yegukanye shampiyona yo gusiganwa ku magare  |  Yanditswe kuya 25-06-2017 saa 14:31'  -  REG BBC yikuje Espoir BBC ihita ishyikirizwa igikombe cya shampiyona (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 23:43'  -  Niyonshuti Adrien yegukanye agace ka mbere ka shampiyona y’Amagare, Girubuntu baramwigaranzura  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 16:09'  -  Umufaransa ukomoka mu Rwanda, Ntilikina yatoranyijwe mu bagiye gukina muri NBA
Minisiteri ya siporo yanyomoje amagambo ya Perezida wa Ferwafa
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma y’amagambo yatangajwe na Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaza no gusaba imbabazi, minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) yatangaje ko gusaba imbabazi kwe ari uko yasanze ibyo yavuze atari byo.

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yavuze ko Nzamwita yavuze ibitari byo kuko u Rwanda rwagiye mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2004) kandi ruhagarariwe n’abanyarwanda.

Bugingo yatangaje ko 2004 u Rwanda rwagiye muri CAN kandi rukajyanayo abanyarwandaBugingo yatangaje ko 2004 u Rwanda rwagiye muri CAN kandi rukajyanayo abanyarwanda

Ati” Icyo nabivugaho ni uko ibyo yari yavuze yasabye imbabazi, ubwo ni ukuvuga ko ibyo yari yavuze yasanze ko atari byo yagombaga kuvuga.

Twebwe tuzi ko u Rwanda rwitabiriye CAN muri 2004, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyarwanda bashobora kuba baraturutse ahantu hatandukanye, ariko bahagarariye igihugu ni abanyarwanda, ntabwo rero tubishidikanyaho kuko nta wagiye gukina yitwa umunyamahanga, bakinnye ari abanyarwanda ndatekereza ko ari nayo mpamvu uwari wavuze ko rwahagarariwe n’abanyamahanga.. yisubiyeho akabibabwira” Bugingo Emmanuel.

Taliki ya 21 Werurwe, nibwo Nzamwita Vincent De Gaulle yari yatangaje ko kuri we u Rwanda rutagiye muri CAN kuko rwakoreshaga abanyamahanga,ahubwo yifuza kuzajyayo n’abana b’abanyarwanda.

Aya magambo ntiyakiriwe neza na bamwe mu banyarwanda, harimo n’abakinnyi bitabiriye iyo CAN 2004, barangajwe imbere na Desire Mbonabucya wari Kapiteni w’iyo kipe.

Perezida wa Ferwafa yari yikomye abanyamahanga mu ikipe y'igihugu ubwo herekanwaga umutoza mushya Antoine HeyPerezida wa Ferwafa yari yikomye abanyamahanga mu ikipe y’igihugu ubwo herekanwaga umutoza mushya Antoine Hey

Nyuma y’aya magambo igitutu cyaje gutuma Nzamwita De Gaulle asaba imbabazi kuwa kane taliki ya 23 Werurwe abinyujije kuri Televiziyo Rwanda, nyuma y’amasaha make inkuru y’aya magambo yanditswe ku rubuga rwa Ruhagoyacu.com.

Perezida wa Ferwafa ariko mu gusaba imbabazi kwe ntabwo yeruye ngo yemere ikosa, ahubwo yavuze ko abantu ndetse n’itangazamakuru bamwumvishe nabi ahanini kubera ikinyarwanda cye gike gusa avuga ko yiseguye kuwo byakomerekeje wese.

Ntezirizaza Kuya 26-03-2017 saa 08:23'

Kongo Twatsinze bayihe amanita yikomereze kuko abayitsinze batari abanyaRwanda

musare Kuya 26-03-2017 saa 07:30'

HE Kagame wenyine niwe uzadukiza uyu musazi utwangirije umupira, akoresha imyiga guhuma yo mukiciro cya2 ikamutora kubera abaha ruswa. Afande Mubaraka nadushakire undi uwoyatuzaniye turamurambiwe.

jd Kuya 26-03-2017 saa 07:00'

Ariko nimugahite mwumvako uko uvuze ikintu wirukanwa;none se niwe nkomoko y;inkuru ko yavuze ibyavuzwe;sha umuntu ni mugari niyo baguha100ans ngo umwigeho byakuvuna

N.Theo. Kuya 25-03-2017 saa 21:01'

Ntimukemere Amafuti.Kuvuga Ngo ’kuri Jye Ni Nk’aho Urda Rutagiye Mur Can’ Ni Uruhe Rurimi Wavugamo Rwasobanura Ibitandukanye N’ibi?

byiringiro jean paul Kuya 25-03-2017 saa 14:17'

kandi wowe bugingo uzikoraho uvuga ko ibyatangajwe na nyakubahwa vincent degaule yaba yarasanze ataribyo agasaba imbabazi, nakazi kawe uziko yakwirukana muri minispoc nkuko yirukanya alfred ubwo yatinyukaga kuvuga ko degaule ariwe watumye duterwa mpaga? uziko ejo kwa guiness karibu irimo kwuyakira ivuye ku mumena gukina ishibora guhita ikwirukana wowe na jah d’eau dukuze wo kuri ruhagoyacu wabajije niba imbabazi vincent je vole yasabye yarabikuye ku mutima .mumusabe imbabazi cgwa musezerwe nta n’imperekeza muhawe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)