RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 20:21'  -  Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 19:37'  -  Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Minisitiri Uwacu yakomoje kuri Sitade ya Gahanga itegerejwe nk’amaza ya Nyagasani
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yakomoje ku mushinga wa Sitade ya Gahanga nk’umwe mu yo abantu bategereje igihe kinini, agaragaza ko hagezweho gukora inyigo, ibindi birebana na yo bikazamenyekana mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.

Ibyo Minisitiri Uwacu yabikomojeho kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari Minisiteri ya Siporo n’Umuco ikeneye mu mwaka wa 2017/2018.

Mu gusobanura ibyakozwe mu mafaranga y’ingengo y’imari yagenewe MINISPOC mu 2016/2017, Minisitiri Uwacu yabwiye Abadepite ko iyo Minisiteri yayakoresheje mu bice bibiri by’ingenzi ari byo Siporo n’Umuco, ariko hakiyongeraho n’ikindi gice cya ‘Administrative and support services’.

JPEG - 269.2 kb
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mukayuhi Rwaka Constance (ibumoso)

Yagaragaje ko hari ibikorwa remezo byubatswe igihe u Rwanda rwiteguraga kwakira irushanwa nyafurika (CHAN), birimo Sitade ya Huye, iya Rubavu n’iya Nyamirambo, zikaba zareguriwe inzego z’ibanze ziherereyemo, mu bufatanye bwa Minispoc n’izo nzego ikaba ibagira inama ku buryo bwa tekiniki kugirango bamenye uko bakwiye kubyitaho no kubibyaza umusaruro.

Mu bindi yagaragaje nk’ibizitabwaho, harimo ko amashuri yose mashya kugirango yemererwe gutangira, mu bisabwa hakwiye kuba harimo no kuba afite ahagenewe imikino n’imyidagaduro. Icyakora ngo ku mashuri asanzwe akora ho hari aho usanga bitoroshye ko buri kigo kigira ikibuga, ariko ngo hemejwe ko ibigo bituranye bizajya bigira n’ibikorwa remezo bisangira.

Ikindi kandi ngo mu miturire nk’uko bigaragazwa ku bishushanyo mbonera by’imidugudu mu cyaro cyangwa mu mijyi, hagomba kujya hitabwa ku bikorwa remezo bigenewe imikino n’imyidagaduro kugirango abahatuye barusheho kugira ubuzima bwiza n’abana babone uburenganzira bwabo bwo kugira aho bakinira.

Hari imishinga itegerejwe nk’uko abizera bategereje Mesiya

Ubwo Minisitiri Uwacu yagezaga ku badepite ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, yavuze no ku bijyanye n’imishinga yari imaze igihe abantu benshi, benshi cyane abakunda imikino n’imyidagaduro bategereje, aho yakomoje ku mushinga wa Sitade ya Gahanga, akavuga ko iri mu byo bagombaga gukora muri iyi myaka ishize, ndetse hakaba hari intambwe yari yaratewe ubwo ubutaka bukaboneka.

Yahise agaragariza aho uwo mushinga ugeze ubu, aho yagize ati “Ariko aho tuvugira ubu hari gahunda yatangiye yo kuganira cyangwa gukoresha inyigo zituma tugira igishushanyo kigaragaza sitade twifuza uko izaba imeze n’uburyo izashyirwa muri kiriya gice cy’ubutaka cyayigenewe, no kumenya ikiguzi bizasaba kugirango noneho mu ngengo y’imari tumenye amafaranga dusaba cyangwa dushaka ngo dutangire gushyira mu bikorwa uyu mushinga.”

Yakomeje asobanura ko ari ikintu Minispoc ishyizeho umutima cyane, ati “kandi abo dukorana kuri iyi gahunda twemeranyije ko ibijyanye no gukora inyigo no kugaragaza ikiguzi cy’inyubako bigomba kuba byarangiye bitarenze ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, bikazadufasha kumenya icyerekezo dufata mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari tugiye kwinjiramo.”

Ingengo y’imari ya Minispoc yavuye kuri Miliyari zisaga indwi z’amafaranga y’u Rwanda mu 2015/2016 zigera kuri 5,135,309,640 mu 2016/2017, bikaba biteganyijwe ko itazarenga Miliyari 5.2 mu 2017/2018.

Ayo mafaranga y’u Rwanda 5,135,309,640 MINISPOC yagenewe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kugeza ubu amaze gukoreshwa ku kigero cya 92%, ku bijyanye n’imishahara n’ibindi bikenerwa turi kuri 82%.

Muri rusange, ikoreshwa ry’ingengo y’imari muri Minisiteri ya Siporo n’umuco n’ibigo biyishamikiyeho riri kuri 88%, ariko Minisitiri Uwacu yizera ko mu mezi abiri asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, hazaba hari intambwe yatewe mu gukoresha ubushobozi bahawe, dore ko igice kini cy’amafaranga asigaye ari ikijyanye n’imishahara.

mugisha Kuya 13-05-2017 saa 00:47'

iyi stade bazayubaka aruko baduhaye kwakira can 2025 ndabona aricyo ministere itegereje gusa dukeneye modern stadium amahoro amaze igihe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 27
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports274268
02Apr FC282056
03Police FC272054
04As Kigali271449
05Bugesera FC271043
06Musanze FC28-139
07Espoir FC27235
08Etincelles FC27-535
09Mukura VS27-932
10Amagaju FC28-732
11Sunrise FC27-530
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports27-1426
16Pepiniere FC27-2713
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka14
03Nahimana Shassir13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Ruyenzi Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 2 - 2 RAYON flag
 Felix B. (1)
 Joseph L. (1)
  Francois M. (1)
 Shassir N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 KIYOVU flag
 Houssein R. (1)
  Andre L. (1)
Huye Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 2 GICUMBI flag
 Christophe N. (1)
  Rashid M. (2)
Kigali Regional Stadium
Friday, 19 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 1 APR flag
 Hamidou N. (1)
  Fiston N. (1)