RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 20:21'  -  Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 19:37'  -  Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Ni iki cyateye De Gaulle kwica amategeko nkana, akanga gutwara umunyamabanga we muri Bahrain?
Print Comments: 23 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ibyo ndumva mwabibaza abayobozi bange kuko ni bo bahitamo abagenda n’abatagenda. Ese mwe mwaba mukeka ko biterwa n’iki”. Ayo ni amagambo umunyamabanga wa Ferwafa Uwamahoro Latifah Tharcille yasubije ubwo yabazwaga impamvu atahagurukanye n’abandi ngo berekeze muri Bahrain ahazabera inama za CAF na Fifa.

Aya magambo y’umunyamabanga wa Ferwafa utashatse kwerura ngo avuge impamvu nyamukuru yaba yamuteye gusigara mu Rwanda kandi amategeko amwemerera kwitabira bene izi nama, yatumye Ruhagoyacu yicara isesengura ikibazo kiri hagati ya Uwamahoro Latifah Tharcille ndetse na Nzamwita Vincent De Gaulle, ikibazo gishobora kudindiza iterambere rya ruhago cyane ko abo ari bamwe mu bayobozi bakuru b’umupira w’u Rwanda.

Perezida wa Ferwafa yirengagije amategeko nkana asiga umunyamabanga we i Kigali

Perezida wa Ferwafa ari kubarizwa muri Bahrain mu nama za CAF na FIFAPerezida wa Ferwafa ari kubarizwa muri Bahrain mu nama za CAF na FIFA

Ku rupapuro rwa 80 rw’amategeko agenga FIFA(Statut) hagaragaraho ingingo ivuga ko inteko rusange ya FIFA iba igomba kwitabirwa n’abantu (batarenga) batatu bavuye muri buri shyirahamwe mu y’ayigize. Aba baba bagomba kuba ari abayobozi bakuru muri ayo mashyirahamwe.

Iyo uje mu Rwanda kuri ibi, usanga ingingo ya 57 y’amategeko agenga Ferwafa, ivuga ko inama nkuru za Fifa ,CAF na CECAFA , Ferwafa ihagararirwa na Perezida afatanije n’umunyamabanga mukuru.Iyo Perezida adahari asimburwa na Perezida wungirije, iyo SG adahari asimburwa n’umwe mubagize Komite Nyobozi. Ibi ariko, Perezida wa Ferwafa akaba yarabiteye umugongo, ubwo yahitagamo kwerekeza muri Bahrain asize umunyamabanga we ku mpamvu atasobanuriwe(nkuko yabidutangarije).

Nkuko Ruhagoyacu yabyanditse, Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA yageze muri Manama (Bahrain) ku cyumweru taliki ya 7 Gicurasi nyuma ya saa sita, aherekejwe na Kagabo Patrick na Me Ndagijimana Emmanuel, baba muri komite nyobozi ya FERWAFA. Aba bakaba ku ikubitiro bitabiriye inama ya CAF yabereye muri iki gihugu mu gitondo cyo kuri wa mbere.

Gusiga umunyamabanga wa Ferwafa atabwiwe n’impamvu yasigaye, bivuze ko Perezida w’iri shyirahamwe Nzamwita Vincent De Gaulle yongeye kwica amategeko ku bushake, adakora ibyo yarahiriye kubahiriza imbere y’abanyamuryango.

Amahari ya De Gaulle n’umunyamabanga we yaba yaratangiriye muri Afurika y’epfo?

Tariki ya 18 Nzeri 2016 ni bwo hatangajwe ko Uwamahoro Latifah Tharcille agizwe umunyamabanga mushya wa Ferwafa asimbuye kuri uwo mwanya Me Mulindahabi Olivier wari wasezerewe nubwo yarangije igihano yari yakatiwe n’inkiko. Iri ryari izina rishya muri ruhago nyarwanda gusa abakunzi bayo bari babyakiriye nkuko bari barakiriye ibindi byose. Uyu nkuko bisanzwe yagombaga gukorana hafi n’ubuyobozi yari asanzeho.

Byose byatangiye neza, aho muri Gashyantare 2017, Latifah na De Gaulle bazaga kwitabira inama nyobozi ya FIFA yagombaga kwiga ivugururwa ry’amwe mu mategeko ikabera muri Afurika y’epfo. Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko hari bimwe mu byo baje kutumvikanaho ubwo bari yo, bigatuma umubano w’aba bayobozi babiri bo muri Ferwafa uzamo agatotsi kugeza na magingo aya.

Nyuma yo kuva muri Afurika y’epfo, Perezida wa Ferwafa yatangiye kwigizayo uyu munyamabanga we bagombaga gukorana, maze birangira nta cyemezo na kimwe acyemerewe gufata nubwo byinshi yabyemererwaga n’amategeko.

Latifah yareze De Gaulle kuri Nyobozi ya Ferwafa, De Gaulle ashaka kumwirukanira mu nteko rusange

Uwamahoro Latifah atangaza ko yagiye yigizwayo mu bikorwa bya ruhago kandi kuri ubu afatwa nk'umunyamabanga wa FerwafaUwamahoro Latifah atangaza ko yagiye yigizwayo mu bikorwa bya ruhago kandi kuri ubu afatwa nk’umunyamabanga wa Ferwafa

Amakuru Ruhagoyacu ifitiye gihamya, ni uko mbere gato y’inteko rusange yo muri Werurwe yabereye i Rubavu, Perezida wa Ferwafa yatoranyije abanyamuryango babiri ngo baze kuvuga ko umunyamabanga wa Ferwafa adakora kugira ngo abe yasezererwa.

Nkuko bigaragara mu butumwa bugufi perezida yakomezaga koherereza aba ubwo inteko rusange yarimo iba, De Gaulle ntabwo yifuzaga ko Latifah yakomeza kumubera umunyamabanga, gusa amahirwe make kuri we ni uko aba yari yasabye kumubera imbarutso baryumyeho kugeza inteko rusange isojwe Latifah akaba arusimbutse gutyo.

Aha ariko, kutumvikana hagati ya Nzamwita Vincent De Gaulle na Uwamahoro Latifaha kwaje gufata indi ntera, ubwo nyuma y’iyi nteko rusange uyu munyamabanga wa Ferwafa yaje kurega perezida we kuri Nyobozi, ababwira byinshi adakora kandi byagakwiye kuba bikorwa na we.

Muri iyi baruwa Ruhagoyacu ifitiye kopi, Latifah ashinja De Gaulle kuba yaramwambuye ububasha mu kwemeza amafaranga asohoka muri Ferwafa, ahubwo akaza kubuha abandi bantu batandukanye kandi bitemewe n’amategeko agenga Ferwafa.

Latifah yagaragaje imbogamizi zo kuba yaragiye ahezwa mu nama za Ferwafa nk’umwiherero wabereye i Rubavu mu kwezi kwa gatatu ndetse n’uwabereye mu Bugesera mbere yaho, ngo kuri we asanga ari ukumuteranya n’abanyamuryango ko nta kintu akora cyangwa se adakunda umupira, nyamara ari ibyemezo byabaga byafashwe atagishijwe inama.

Uyu munyamabanga wa Ferwafa muri iyi baruwa kandi, anagaragaza impugenge yatewe no kuba ubwo amafaranga ya AZAM(igice cya kabiri) yazaga Ferwafa yaje gutanga igice ikagiha amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu gihe abo mu cyiciro cya mbere ntakintu babonye. Ibi ngo byakozwe umunyamabanga wa Ferwafa atabizwi yisanga abibazwa atazi iyo biva n’iyo bijya kubera yashyizwe ku ruhande mu bijyanye n’amafaranga.

Ruhagoyacu ntabwo yabonye uko ivugana na Perezida wa Ferwafa kuri ibi kubera ko aherereye muri Bahrain kuri ubu, gusa tukizeza abadukurikirana ko azahabwa umwanya wo kuvuga kuri ibi bimuvugwaho n’umunyamabanga we.

mudahunga j.bosco Kuya 12-05-2017 saa 11:40'

degol aratwishe turarimbutse hehe nu mupira wamaguru mu rwanda

Musoni Emmanuel Kuya 10-05-2017 saa 11:55'

CYOKOZA DEGAULE YARAGOWE PE! ! NAJYAGA MURWANYA ARIKO NSANZE ARENGANA, KUBA ATAJYANYE UWO MUGORE BIBAYE INKURU MURI RUHAGO YACU KOKO? AHO AHAGEREYE YAKOZE IKI? URETSE KWAMBARA MINIJUPE NO KWEREKANA KO YOGEJE AMANYO GUSA? SHA NABABARA RWOSE DEGAULE ABAYE ATARAMUTAPFUNNYE NGO AMUKANJAKANJE NUKO NUKO NYINE YAMUKORESHEJE IKIZAMINI MBERE YO KUMUHA AKAZI NO MU BIRO IYO BARIKUMWE NIMUGOROBA YITWARAGA NEZA IMBERE YA DEGAULE NONE AMAZE KURENGWA SHA UAJE ATAZI GUTWARA IMODOKA UBU YARABIMENYE ARITWARA YAJE ATARURIRA RUTEMIKIRERE NONE YAGEZE MU BICU ATANGIYE KUNEGUZA IZURU.DEGAULE WE KOMEZA WITEGURIRE AKOKANA GAFITE AMATAILLE GALORA KURI RÉCEPTION ()NADIA UZUKUNTU ASEKA NEZA AKANAMENYA KUNYONGA IKIBUNO? ) UBUNDI WAJYAGA KWITEZA IYO NKECURU WABUZE ABATOTO NUKUNTU BUZUYE MURI KIGALI? NONE NGAHO NDEBERA ITANGIYE KUKWITEZA .WALLAH DEGAULE ni BEAUGARD NTAHO AHURIYE NUWO MUKECURU MAZE NANJYR AMPAYE SINAKWEMERA NKANSWE NZAMWITA WACU.KOMEZA UYOBORE UNATEZE IMBERE RUHAGONYARWANDA.

Musoni Emmanuel Kuya 10-05-2017 saa 11:33'

CYOKOZA DEGAULE YARAGOWE PE! ! NAJYAGA MURWANYA ARIKO NSANZE ARENGANA, KUBA ATAJYANYE UWO MUGORE BIBAYE INKURU MURI RUHAGO YACU KOKO? AHO AHAGEREYE YAKOZE IKI? URETSE KWAMBARA MINIJUPE NO KWEREKANA KO YOGEJE AMANYO GUSA? SHA NABABARA RWOSE DEGAULE ABAYE ATARAMUTAPFUNNYE NGO AMUKANJAKANJE NUKO NUKO NYINE YAMUKORESHEJE IKIZAMINI MBERE YO KUMUHA AKAZI NO MU BIRO IYO BARIKUMWE NIMUGOROBA YITWARAGA NEZA IMBERE YA DEGAULE NONE AMAZE KURENGWA SHA UAJE ATAZI GUTWARA IMODOKA UBU YARABIMENYE ARITWARA YAJE ATARURIRA RUTEMIKIRERE NONE YAGEZE MU BICU ATANGIYE KUNEGUZA IZURU.DEGAULE WE KOMEZA WITEGURIRE AKOKANA GAFITE AMATAILLE GALORA KURI RÉCEPTION ()NADIA UZUKUNTU ASEKA NEZA AKANAMENYA KUNYONGA IKIBUNO? ) UBUNDI WAJYAGA KWITEZA IYO NKECURU WABUZE ABATOTO NUKUNTU BUZUYE MURI KIGALI? NONE NGAHO NDEBERA ITANGIYE KUKWITEZA .WALLAH DEGAULE ni BEAUGARD NTAHO AHURIYE NUWO MUKECURU MAZE NANJYR AMPAYE SINAKWEMERA NKANSWE NZAMWITA WACU.KOMEZA UYOBORE UNATEZE IMBERE RUHAGONYARWANDA.

bertrand Kuya 10-05-2017 saa 08:44'

muba mwabuze ibyo mwandika

truth Kuya 10-05-2017 saa 08:38'

@innocent
mbwira ibintu bibi bitatu Degaule yakoreye umupira wu Rwanda ngewe nkubwire icumi byiza yawukoreye. Bibiliya iravuga ngo mufite amatwi ariko ntimwumva, mufite amaso ariko ntimurora, mufite iminwa ariko ntimuvuga. Mu kwa cyenda Degaule azongera atsinde, ayobore umupira wu Rwanda. Uko niko kuri!!

Nduhirabandi Fred Kuya 10-05-2017 saa 00:11'

Ibyuyu mugabo ntiriwe nasoma inkuru yose umutwe wayo uhise umbwira byose. Niyo mpamvu nkunda Afande H. E kuki muri Ferwafa hatakibamo Umusirikare. Izi Zagara ntizabamo rwose, basiba kugira umusirikare President ariko byibuze akaba umwungiriza. Ibi Degaule akora ntiyabinzanaho rwose. Degaule yabaye Degaule, that is Too much.

David Kuya 9-05-2017 saa 23:57'

Ariko nka Degaule yigira Ntayegayezwa muri Football yacu gute koko?? Umuntu akora amafuti agerekeranye ntibanamusabe ibisobanuro koko. MINISPOC ntabyo iba ibona. Ibya Degaule bimaze kunkurugutura kenshiii. Nimudutabare Otherwise nagake twitaga ko dufite tuzakabura, kuko uyu mugabo ibyo akora birimo ntibisobanutse. Mudutabare vrmnt.

innocent Kuya 9-05-2017 saa 18:19'

Haaa !!!! Degaule Niko ikiza yakoze muri fédération niki ? Uretse amafuti gusa wasanga mutunguwe Yewe Nuko mandat Ye irangiye twari tumurambiwe naho uwo mugore yihangane siwe wenyine yababaje nizi rayon

Edmond Kuya 9-05-2017 saa 18:00'

Ubundi ibintu byo muri riya nzu wagirango ntibagira inararibonye zibarebera igikwiriye,ubundi nk’uriya Mugore yari yashyizweho hashingiwe kuki ? Nkuko nawe abizi uburyo yagiyeho ninako agomba kuvaho,yagiyeho abantu barumirwa uburyo agiyeho naho avuye .Natahe nyine icyo bapfanaga cyararangiye, bakuyeho icyo bashoboye nawe ahemberwa ibyo adashoboye, narekere n’abandi baryeho .

truth Kuya 9-05-2017 saa 14:23'

turabarambiwe, turabarambiwe! murumva ibi hari icyo byibuka ku mupira wacu. ubundi se uyu Lattifa hari icyo yakoraga? Si Patrick, umutoni wa De gaule wamuzanye. bamuzanye bazi ko ari umuntu ushoboye none baribeshye, milioni nigice ahembwa nakomeze ayarye ariko mu kwa cyenda, contrat ye yumwaka izaba irangiye tube tumukize. namubonye rimwr kuri Ferwafa nagiyeyo ndumirwa, umugore nta kondi akora uretse vuseka gusa, none ngo Degaule yamusize, yamaze! Itegeko riravuga ngo mu nama ya fifa hajyayo president na Secretaire. President iyo atabonetse hajyayo vice. Secretaire atabonetse hajyayo undi wo muri excom. Secretaire ntiyabonetse, kuba wowe munyamakuru, umubona kuri office ya Ferwafa ntibivuga ko ari disponible yo guherekeza president. byonyine kjba batanumvikana nta mpamvu yo kujyana mu nama. uriya SG afatwa nkudahari. kuko nubundi si ubwa mbere Ferwafa ibayeho idafite SG. wait till september and her contract will be over hanyuma Degaule amaze gutsinda amatora yishyirireho undi SG basenyera umugozi umwe. DEGAULE YARAGOWE. IBINTU BYIZA BYOSE AKORA, MUBIRUTISHA AKANTU K’AMAFUTI KATAGIRA NICYO KAMARIYE FOOTBALL YACU.
Nzaba ndora!

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 27
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports274268
02Apr FC282056
03Police FC272054
04As Kigali271449
05Bugesera FC271043
06Musanze FC28-139
07Espoir FC27235
08Etincelles FC27-535
09Mukura VS27-932
10Amagaju FC28-732
11Sunrise FC27-530
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports27-1426
16Pepiniere FC27-2713
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka14
03Nahimana Shassir13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Ruyenzi Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 2 - 2 RAYON flag
 Felix B. (1)
 Joseph L. (1)
  Francois M. (1)
 Shassir N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 KIYOVU flag
 Houssein R. (1)
  Andre L. (1)
Huye Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 2 GICUMBI flag
 Christophe N. (1)
  Rashid M. (2)
Kigali Regional Stadium
Friday, 19 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 1 APR flag
 Hamidou N. (1)
  Fiston N. (1)