RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:34'  -  Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 21:03'  -  Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti
Ni ukuri kw’Imana nta muntu wo muri APR turavugana, nanjye mbyumva gutyo - Manzi Thierry
Print Comments: 17 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Manzi Thierry aravuga ko amakuru avuga ko yamaze kumvikana na APR FC kuzayikinira umwaka utaha, ayumva hanze ariko nta muntu wo muri APR FC bari bavugana.

Amasezerano ya Manzi Thierry na Rayon Sports FC ararangirana n’uyu mwaka w’imikino 2016 - 2017.

umwaka utaha Manzi ashobora kutagaragara mu mwambaro wa Rayonumwaka utaha Manzi ashobora kutagaragara mu mwambaro wa Rayon

Haba ku bibuga by’umupira w’amaguru n’ahandi baganira ibya Sports, haba humvikana inkuru zerekeza uyu musore mu ikipe ya APR FC, hari n’abadatinya kuvuga ko ashobora kugurana na Usengimana Faustin ngo ushobora gusubira muri Rayon Sports FC.

Manzi na Usengimana Faustin ni inshuti magara ariko bashobora kubisikanaManzi na Usengimana Faustin ni inshuti magara ariko bashobora kubisikana

Ruhagoyacu.com yifuje kumenya ukuri kwa nyir’ubwite (Manzi Thierry) avuga ko nawe abyumva gutyo ariko nta muntu wo muri APR FC bari bavugana.

Ati" ni ukuri kw’Imana nta muntu wo muri APR turavugana, nanjye mbyumva gutyo, biravugwa ahantu hose, si nawe wa mbere ubimbajije, ndacyafite ukwezi n’igice muri Rayon Sports, ibindi nzakurikizaho nyuma, nzabitekerezaho nyuma shampiyona irangiye, nibwo nababwira nti nderekeza aha ngaha cyangwa ndaguma muri Rayon Sports" Manzi.

Yakomeje agira ati" muri Rayon Sports baranyegera, bakambwira bati turifuza ko wakongera amasezerano, nkababwira nti mureke mbanze nite kuri shampiyona n’igikombe cy’amahoro, nibirangira nta kibazo dufite igihe gihagije tuzaganira, (.....) nta kidashoboka ahantu hose biterwa n’inyungu zaho, nicyo gituma nkubwira ko ntegereje ko shampiyona irangira" Manzi Thierry.

Uyu musore yavuye mu ikipe ya Marines FC, kuva yagera muri Rayon Sports FC, yatwaranye nayo igikombe cy’amahoro (2016) n’icya shampiyona (2017).

Nsabimana Aimable ashobora kongera guhura na Manzi Thierry wamusize muri Marines FCNsabimana Aimable ashobora kongera guhura na Manzi Thierry wamusize muri Marines FC

Aramutse agiye muri APR FC yaba akurikiye Nsabimana Aimbale bakinanye muri Marines FC.

Aba basore bose bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, i Nyamata mu Bugesera.

Corneille Joyeuse Kuya 1-06-2017 saa 13:45'

Ariko Thierry yagorwa, ubwo ayomagambo muriguterana yose nukuberawe. Thierry ntamuntu numwe umurya kuri defense mubakinira hano mu Rwanda, bityo rero APR nti yamwitesha. Gusa Thierry azihitiremo nawe arakuze cg azarebere kuri Faustin ukuntu bamuhirimbije kdi ashoboye nubwo muvuga nabi Faustin njye mfite icyizereko naramuka avuye kunyatsi azasubira kuba uwo yahoze ariwe kandi mpora nsabira Thierry kuzabona equipe yo hanze yazakomereza gusa bizambabaza ninumva yerekeje muri APR.

sam Kuya 1-06-2017 saa 12:01'

buriwese akora ashaka amafaranga,najye aharibintu

George Kuya 31-05-2017 saa 15:27'

nabitekereze ho nubuhaga bwishi kuko rayon sport izakina caf champions league aho ashobora kubona ikipe nziza bitewe nuko azitwara

godos Kuya 31-05-2017 saa 13:32'

Mwebwe mumujyanahanze sera? nagahindagusa sha azubwenge nawe azihitiramo sukumukuba kwanyu mwarangiza ntimunamuhembe sha erega bobareba kure

Th-gun Kuya 30-05-2017 saa 21:49'

Foustin ntawe dushaka ibyo yadukoreye turabizi

Augy Kuya 30-05-2017 saa 18:50'

Manzi,reka Kwica Carrier Yawe Ujya Mugikona,sinya Nyuma Yumwaka Uzajya Hanze.Ubuse Ntangero Ubona?Djihadi,faustin,mangwende, Mwiseneza Abo Bose Bari Muri Real Madrid Nawe Genda Uhite Urangira

nyamukandagira Kuya 30-05-2017 saa 14:17'

ariko abirirwa bavuga ngo kujya muri APR nukuvetera ngaho nibabwire mubakinyi tugenderaho baba hanzi babanyarwanda abataragiye kubera APR?
ubuse kuvuga gusaaaaa ninde mwazamuye akajya imahanga? iki nikigaragazako abakina muri gasenyi bazamurwa namagambo aho kuzamurwa nibikorwa.
umvuguruza amvire abagiye yanze mumwaka 5 inshize abareyon ni bangahe APR nibangahe?

Ut Kuya 30-05-2017 saa 12:52'

Hahahaaa, Champion irarangiye ba Rutamu babonye akazi. Haha Sunrise ya Rutamu ubu ntigitwaye?.

innocent Kuya 30-05-2017 saa 11:52'

Yewe Yewe Manzi genda Urangire nkabandi nanigwa kuguma muri rayon ngo uzanigaragaze mumarushanywa yumwaka wa 2018 ngo ni mugikona ugiye!!?? naho mangara we warangiye umwifuza ari kutworeka.

babu Kuya 30-05-2017 saa 11:51'

wowe wiyise keita uri injiji mbicyaneeee nonese uretse ko niyo Apr fc mumutwerera ntayabonye ubundi uriya numukinnyi apr ikeneye? ntabapfumu dukeneye!? ngo gasenyi izakina champions league hhhhh abareyo munyurwa manuma nonese muyikinnye kangahe? ibyo bikombe uvuga mwatwaye nibyomuzatwara uvuga harubwo mugira naho mubibika! ntimwirirwa muruzerero nkabatagira aho baba ngaho nihagire umureyo umbwira aho ibiro byanyu biba? mugabanye agambo mwongere ibikorwa dore ntabikombe muturusha???????

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)