RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 23:28'  -  Inteko rusange yemeje ko amatora ya Perezida wa FERWAFA aba mu mpeshyi, akava mu kwa 1  |  Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 10:59'  -  Minisiteri ya siporo yanyomoje amagambo ya Perezida wa Ferwafa  |  Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 8:40'  -  Mpembwa miliyoni itanarengaho urupfumuye- Masudi Djuma  |  Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United
Nova Bayama na Shassir bafashije Rayon Sports gutsinda Heroes 3-0, Mugabo Gabby akina bwa mbere muri Rayon Sports
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Wari umukino w’imyitozo wahuzaga Rayon Sports na Heroes kuri uyu wa Kane taliki ya 05/01/2017 , waje kurangira ku ntsinzi y’ibitego 3 bya Rayon Sports ku busa bwa Heroes ikina mu cyiciro cya kabiri, umukino abasore ba Masudi Djuma bakinnye mu rwego rwo kwitegura Pepiniere FC bazahura kuri iki Cyumweru.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye ku kibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo ku Mumena, cyihariwe n’ikipe ya Rayon Sports ndetse ku munota wa 28 w’umukino, Nova Bahama atsinda igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha, kikaba ari nacyo cyabashije kuboneka mu minota 45 ibanza.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 52, Nova Bayama yatsinze igitego cya kabiri kuri coup-franc, Rayon Sports ikomeza kuyobora umukino n’ibitego 2-0, ndetse aba kongeramo amaraso mashya maze abasore bakomeza gusatira cyane, byaje kubyara igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nahimana Shassir, umukino urangira ari 3-0.

Uyu mukino kandi, ukaba wagaragayemo myugariro Mugabo Gabriel wakiniraga ikipe ya Police FC, uyu akaba aherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sprts, ndetse azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Rayon Sports izakira Pepiniere FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2016, ikaba ikunze gukina imikino ya gicuti mu cyumweru hagati, yitegura shampiyona.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 29 mu mikino 11 bamaze gukina, irarusha APR FC iyikurikiye amanota abiri gusa.

Dore abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanjemo:

Mutuyimana Evariste, Rwigema Yves, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha François ’Master’, Mugabo Gabriel ’Gabby’, Nsengiyumva Idrissa, Nova Bayama, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustapha , Manishimwe Djabel, na Rutinywa Gonzalez.

djanaty fridous Kuya 9-01-2017 saa 00:02'

Rayon sport niyabantu bose kd ntawutayikunda kuko nijyikundiro kid amarozi ntayo imana niyo I kora ibyayo.

Karekezi Yves Kuya 7-01-2017 saa 00:03'

Ariko rero abantu bandika inkuru bajye baba babanje kuyimenya neza. ubuse barandika ngo Nova yatsinze icyakabiri kandi cyaratsinzwe na Mustafa, icyagatatu ngo ni Shassir kandi ari Camara, Pleuse niba muba mutageze kukibuga, mujye mubanza mubaze neza.

BKR Kuya 6-01-2017 saa 11:09'

Rayon sport nikipe ikomeye cane kandi numutoza wayo Numuhinga wambere.Rayon sport terimbere

fregis58@yahoo.com Kuya 6-01-2017 saa 07:28'

ARIKO ABAREYO WE MURANZONGA KABISA YEWE MUKINA NA BUGESERA NGO AMAROZI MWAKINA NA MUKURA NGO AMAROZI AHA NZABAMBARIRWA NTABWO GUTSINDA IBITEGO BYINSHI ARIKO GUTWARA IGIKOMBE NI MUTUZE TUZAREBA UMUHANGA

Musesenguzi Kuya 6-01-2017 saa 03:56'

Amakipe yo mu minsi y’imperuka asigaye yaranze umubatizo wo mu mazi y’ibitego byinshi bya Gikundiro!!
Ntacyo na 3 birahagije!!
Ka PEPINIERE ko ni ukukabatiza katazamanuka uko kaje.
Izindi kipe ko ntabushobozi bwo kubatiza zifite se!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports202949
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)