RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 17:24'  -  Manzi na Savio ntibajyanye na Rayon Sports i Rusizi  |  Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi
Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah
Print Comments: 21 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Murenzi Abdallah wavuzwe cyane ko ashobora kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aravuga ko nta nzitizi zamubuza kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora azaba muri Nzeli 2017.

Amategeko yemerera umuntu kwiyamamariza uyu mwanya ntiyavuzweho rumwe mu nama y’inteko rusange isanzwe yabereye i Rubavu taliki ya 25 Werurwe 2017, ariko byarangiye adahinduwe nubwo hari ababyifuzaga, aho bavugaga ko akumira abantu bakwifuza kwiyamamaza.

Imyanzuro y'inama y'inteko rusange hari abo iheza mu matora yo muri NzeriImyanzuro y’inama y’inteko rusange hari abo iheza mu matora yo muri Nzeri

Aya mategeko avuga ko uwiyamamaza agomba kuba amaze imyaka itatu ari Perezida, Vice Perezida cyangwa umunyamabanga mu ikipe iri mu banyamuryango ba FERWAFA, kandi bikagaragara ko yasinye ku buzima gatozi bw’iyo kipe, akaba kandi afite imyaka 35 kuzamura.

Kuri iyi ngingo Murenzi Abdallah yavuze ko yabaye mu mupira igihe kirekire kuva muri Nyanza Fc ndetse na Rayon Sports Fc, kuyobora ataribyo yiga.

Yagize ati” …njye nibaza ko kuyobora ntabwo ari ibintu umuntu yiga, yaba mu byerekeranye n’umupira, yaba mu byerekeranye n’ubuyobozi busanzwe, numva rero ibirebana na criteres(ibisabwa) biramutse bibaye ngombwa nta nzitizi yashobora kumpagararika, kuko yaba imyaka y’ubukure iyo ngiyo ndayirengeje, yaba imyaka yo kuyobora numva… nagiye nyobora ibyiciro bitandukanye by’umupira, Nyanza Fc , nyobora Rayon Sports, numva rero ibyo nta nzitizi irimo” Murenzi Abdallah.

Murenzi Abdallah yari yahesheje Rayon Sports igikombe iherukaMurenzi Abdallah yari yahesheje Rayon Sports igikombe iheruka

Kuba ubuzima gatozi bwaratangiye kwakwa amakipe mu myaka ya vuba, nyuma y’aho Murenzi aviriye muri Nyanza Fc, hakwibazwa aho azakura icyangombwa yakwerekana, kigaragaza ko yayoboye ikipe byibuze imyaka itatu, dore ko Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, yavuze ko bazareba ku buzima gatozi bw’ikipe ngo hatazagira ubabeshya.

Murenzi Abdallah avuga ko hari amasezerano agaragaza ko yayoboye Rayon Sports kuva igera i Nyanza muri 2012.

Ati” nibaza yuko Rayon Sports igihe yamaze i Nyanza, benshi barayizi twari dufitanye amasezerano y’imyaka itatu, kuva mu 2012, 13 (2013), 14 (2014) kugera 15 (2015), iyo myaka yose yari i Nyanza rero ndumva nari mu buyobozi bwayo, yaba no mu byabanjeho, umupira nawubayemo igihe kinini, numva nta nzitizi irimo” Murenzi Abdallah.

Nubwo Murenzi Abdallah avuga ko nta nzitizi zamubuza kuziyamamariza kuyobora FERWAFA, anavuga ko hakiri kare, kuko atarafata umwanzuro ngo abe yatangaza niba aziyamamaza cyangwa azabireka.

Murenzi Abdallah ngo ntabwo yari yafata icyemezo cyo kwiyamamaza ariko yumva nta tegeko rimukumiraMurenzi Abdallah ngo ntabwo yari yafata icyemezo cyo kwiyamamaza ariko yumva nta tegeko rimukumira

Ibyanditswe mu bitangazamakuru ngo byatumye abyibazaho byinshi n’impamvu yatumye byandikwa ndetse n’ibyo abantu babivugaho, byose ngo azabitekerezaho, afate umwanzuro nubwo hakiri kare.

Amatora y’uzayobora FERWAFA n’abo bazakorana azaba muri week-end ya kabiri y’ukwezi kwa nzeli nkuko byemejwe n’inama y’inteko rusange, hitabajwe amatora kuko hari abashakaga ko yaguma mu kwezi kwa Mutarama.

Muyenzi Kuya 31-03-2017 saa 20:26'

Murenzi Abdallah turamushigikiye kabisa! Icyambere n’umugabo ugira ukuri, icyo yiyemeje aragikora, umupira w’Urwanda arawusobanukiwe neza cyane kuko yawubayemo igihe kinini cyanee kabisa. Yayoboye Nyanza F.C, Rayon Sport anayihesha nibikombe, ni umwe muba membres ba CECAFA KAGAME CUP, CAF. So, kuriwe rwose kuyobora sikintu yigishwa kuko afite Leadership muriwe. Ikindi nuko muziho kuba ari ummugabo ukunda kugendana nabakunda gukora apana abanebwe. Rwose atuyobireye Ruhago yacu yapfuye nabi ndabona yayigeza kure hashoboka. Turagushigikiye peeeeee!!!!!!!!!!!!!

jean claude Kuya 30-03-2017 saa 14:35'

murenzi abdallah turagushyigikiye kwino utuvanire umwanda uri muri ferwafa watewe na de gaule yenda urubyi ruko rwakojyera kubona ibyishimo iwacu i rwanda.

shabaninkomeje Kuya 30-03-2017 saa 13:10'

Abdallah nibakwihorere uyobore kuko tukwizeyeho ubushobozi urakenewe NGO uhindure kuko warabikoze mu karere

-####- Kuya 29-03-2017 saa 04:11'

Arashoboye

jean paul Kuya 28-03-2017 saa 22:42'

Umuntu uvuga NGO Murenzi ni Umushomeri aramuzi cyangwa.Murenzi ni Umugabo wihaye;Nta mururumba agira.

Nsengimana Kuya 28-03-2017 saa 18:45'

Abdalla arashoboye nivamureke ayobore!!!

steven Kuya 28-03-2017 saa 17:46'

Murenzi azi kuyobora neza gusa yahura n’ikibazo cy’uko Degaule yamaze gufatisha abayobozi b’amakipe gusa icyo namwifuriza gukora niza actions plan yo guteza imbere football nyarwanda yerekana uko za juniors zabaho, guhemba neza abasofuzi nka 100 mille k’umukino, akerekana uburyo yakohereza amakipe kubona abaterankunga, gushakira abana amakipe i burayi bajya kwigayo, gusaranganya amafaranga kumakipe yose ya FIFA, gukura amakarita y’umuhondo kuri atatu akaba ane, gutegeka amakipe akajya yambara imyenda iriho amazina yabo, buri ekipe kugira academy kayo ubundi akayobora afite potential mu kuyobora aziyegereze Afande Kabarebe amwereke actions plan ziwe urebe ko adashira Ferwafa kumurongo

Jeado Kuya 28-03-2017 saa 13:06'

Sha Murenzi arashoboye ibyo bamwe bavuga ngo yasize amadeni mur Rayon Sport ni kwakundi ubura icyo utuka inka nfo dore icyo gicebe cyayo kuko aho yayikuye nihabi cyane kuruta kure aho yayifatiye igeze abitea ba Ntamaka barayishe,ayihesha champion ninaho icyibazo cya Raoul cyarangiye none ngo Murenzi yakenesheje Rayon???

Messi Kuya 28-03-2017 saa 10:54'

Simfana Rayon Sport Ariko Murenzi Abdalla Yabikora Kuko Inyanza Baramusingiza Nuko Manda Irangira Ubundi Inyanza Ntibishimiye Ko Ava Kubumeya Nawe Niba Muhe Umwanya Azabikora Wureke Degaul Uvuga Ngo Nuko Atazi Kuvuga Ikinyarwanda Neza Ntitukimwera Pe Nagende Pe

Francisco Kuya 28-03-2017 saa 10:12'

Ewana Murenzi arashoboye rwose bamuhe Ferwafa uhinyura azagere i Nyanza arebe imihanda ya kaburimbo amatara nisuku iri mu mujyi wa nyanza umwanda uri muri Ferwafa nawo azawigizayo isigare ikeye ikora nezs ntakavuyo. Arashoboye peeeeeeree

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)