RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Rugwiro wa APR FC yashwishurije abavuga ko yasubiye inyuma kubera ubukwe
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Rugwiro Herve yashwishurije abavuga ko yasubiye inyuma kubera ubukwe, anavuga ko atiyumvisha uburyo atatsinze igeragezwa ngo agume mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’aho Emery Bayisenge na Rwatubyaye Abdoul bavuye muri APR FC, Rugwiro yahise agira umwanya uhagije wo gukina, ndetse anagaragaza ko abishoboye, aho yagiye ayobora ubwugarizi bw’iyo kipe y’Ingabo z’u Rwanda kandi akabikora neza, akabihemberwa kugirwa umwe muri ba kapiteni bungirije Ngabo Albert.

icyakora si ko byakomeje kumera, kuko mu mikino iheruka, cyane cyane iyo APR FC itabonyemo umusaruro mwiza wanatumye icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona kigabanuka cyane, abafana bakunze kwinubira imikinire ya Rugwiro n’umusaruro atanga n’ubwo utari umwihariko we, kuko ibyo bibazo yari abisangiye n’abandi nka Faustin Usengimana n’abandi.

Rugwiro Herve na Madamu we Rugwiro Herve na Madamu we

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ni bwo abakinnyi 41 bahamagawe gukora igeragezwa ngo harebwemo abazakinira ikipe y’igihugu Amavubi, Rugwiro Herve akaba yari umwe muri bo, ndetse mu bakinnyi barindwi (7) batashoboye gutsinda iryo geragezwa na we arimo, bituma benshi bahuza gusubira inyuma kwe n’umuhango wo gusaba no gukwa aherutse gukora, dore ko yitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

Icyakora kuba atarakomezanyije n’Amavubi ngo ni ibintu atarumva neza, wenda ngo hari ibyo atujuje ariko bitandukanye n’abavuga ko byaba biterwa n’ubukwe.

Ati "Ku bwanjye ntabwo nabyumvishije neza, ariko ngomba kubyumva kuko ni ko umupira umera, kandi iyo burya usigaye hari ikiba kibura, nzakomeza gukora ntabwo nacitse intege, (....) ntabwo njyewe ariko mbibona, njyewe ntabwo nasubiye inyuma ngo ubukwe, ngo ibiki, wenda babimbwira mu bundi buryo, kuko n’ubusanzwe umuntu asubira inyuma."

Rugwiro ntarumva uburyo yakuwe mu MavubiRugwiro ntarumva uburyo yakuwe mu Mavubi

Rugwiro avuga ko APR FC ifite ba myugariro benshi kandi beza, iyo aza kuba yarasubiye inyuma ntaba akigirirwa icyizere cyo kubanzamo.

Rugwiro avuga ko kuba yarakuwe mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), ariko hagasigaramo umusimbura we basanzwe bakinana mu ikipe ya APR FC (Usengimana Faustin), nta kibazo biteye kuko na we ari umukinnyi mwiza kandi amwizeye.

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagarutse kuri aba basore, bibaza uburyo Antoine Hey yahisemo umusimbura (Usengimana Faustin) kandi hari umukinnyi usanzwe ubanzamo mbere ye.

Usengimana Faustin (umusimbura wa Rugwiro) yasigaye mu MavubiUsengimana Faustin (umusimbura wa Rugwiro) yasigaye mu Mavubi

Rugwiro Herve yabwiye RuhagoYacu ko nta kibazo bimuteye, ati "Ntabwo mbitekerezaho cyane kuko na we (Usengimana Faustin) ni umukinnyi kandi mwiza, ariko gusa nzi ko abizi azanabikora, ntabwo icyo ari ikibazo cyane."

Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable ni bo ba myugariro bakomeje kugirirwa icyizere n’umutoza Mulisa Jimmy, mu mikino itandukanye ikipe ya APR FC iri gukina.

Regis sindayigaya Kuya 16-05-2017 saa 19:04'

Rugwiro ikarume Wanjye icyuzabacyo ntakuzagikuraho iherezo simumavubi kuko APR yacu igufashe neza unsuhurize Chr wawe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)