RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 20:21'  -  Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 19:37'  -  Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Okoko yahakanye uruhare rwe mu kuzana Gicumbi Fc gutsindirwa i Kigali
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza Okoko Godefroid arahakana kugira uruhare mu kwakirira ikipe ya Rayon Sports Fc i Kigali, kuko we ari umukozi w’ikipe aho abayobozi bose bamujyana yajyayo.

Okoko yabitangaje nyuma yo gutsindirwa kuri stade regional ya Kigali na Rayon Sports Fc ibitego bitandatu kuri kimwe, mu mukino w‘ikirarane wa shampiyona.

Uyu mukino wari kubera i Gicumbi, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu majyaruguru bwaje gusaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ko wkinirwa i Kigali, baza no kuhanyagirirwa na Rayon Sports Fc (6 – 1).

Ati” njyewe ndi umukozi w’ikipe aho banjyana hose najyayo, niyo bavuga ngo tujye kwitoreza i Gisenyi, tujye i Huye, nagenda”, Okoko ashinja ubuyobozi ko aribwo bwagize uruhare mu kwimurira umukino i Kigali, kandi we ntacyo yari kubikoraho.

Okoko asuhuzanya na Massoud Juma Okoko asuhuzanya na Massoud Juma

Gicumbi Fc ikomeje guhangana no kutamanuka mu kiciro cya kabiri, nubwo ikiri ku mwanya wa 15 n’amanota 21, umutoza Okoko avuga ko bazagerageza uko bashoboye mu mikino itanu basigaje bakitwara neza, kuko nibitwara nabi bazamanuka.

Ku ruhande rwa Rayon Sports Fc, umutoza Irambona Massoud Juma yanze kuvugisha itangazamakuru ahubwo agena umwungiriza we Nshimiyimana Maurice “Maso”.
Massoud Juma avuga ko azongera kuvuga Shampiyona irangiye.

Maso yavuze ko nubwo barusha ikipe ya kabiri amanota 10, bataratwara igikombe cya shampiyona, kuzageza igihe FERWAFA izakibashyikiririza.

Maso wa Rayon Sports Fc ngo ntibarizera igikombe Maso wa Rayon Sports Fc ngo ntibarizera igikombe

Rayon Sports Fc isigaje imikino itandatu ya shampiyona, ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 61, irarusha mukeba wayo APR FC ya kabiri amanota 10.

Karemera Kuya 4-05-2017 saa 08:49'

Gukunda amafaranga bya Birabakoraho nibyo byatumye byibuze abanya Gicumbi batirebera Rayon kandi Biri muri bimwe mu nshingano z amakipe y uturere.Birababaje abanya gicumbi twarababaye

john Kuya 3-05-2017 saa 15:07'

Rayon oyeeeeeeee! !!!!!!!! naho muceba wacu nabwo ari APR ubundi muceba ni Kiyovu kandi yarangiye kera!!!!!!!! APR we emera gutuza

mugisha Kuya 3-05-2017 saa 13:02'

musesenguzi we igikombe nicyanyu arko ibyo dufite bizabatwara 100 years kubigeraho mur’abana kuri Apr

dudu Kuya 3-05-2017 saa 08:25'

Yewe rayon sport fc rwose uyu mwaka nayikuriye ingofero yari nziza pe igikosi iragikwiye !! Kurundi ruhande jye iyo ntekereje kiyovu mu cya kabiri ndatengurwa Imana iyorohereze. Gusa mfite ubwoba nubwo ntaburusha comite.

Bwiza Kuya 3-05-2017 saa 07:50'

Rayon nkunda mukomereze aho.

BAGWANEZA Pascal Kuya 2-05-2017 saa 20:43'

Mwabonye ikipe sha?
Iri gusonnyagura!

Musesenguzi Kuya 2-05-2017 saa 19:48'

Ephrem,
Ngo Rayon ikomeje kwicara Ku mwanya wa mbere by’agateganyo!!!????
Jye ndabona igihe kigeze ko abanyamakuru muhindura imvugo kuko n’abana dukina nabo muri shampiyona amagambo yashize ivuga. Mujye muvuga ngo: Rayon ituye ku mwanya wa mbere, itegereje igikombe gusa. Mushyireho akadomo kanini.
Rayon muyibaze iby’igikombe cy’amahoro, icya shampiyona kiri mu bindi mu kabati ka Gikundiro.
Muzumve ko Radio Rwanda igishyiramo ya ndirimbo ngo " Ninde uzakijyana!!!!????
Jye nababwiye ko abakinnyi ba RAYON ubu bari mu myitozo yo gushaka itike yo kuguma muri Rayon umwaka utaha kuko ntibizaba byoroshye.
Tugomba kugura abakinnyi bazajya bakina imikino mpuzamahanga, abo dufite ubu bo bakajya bigisha umupira amakipe yo mu Rwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 27
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports274268
02Apr FC282056
03Police FC272054
04As Kigali271449
05Bugesera FC271043
06Musanze FC28-139
07Espoir FC27235
08Etincelles FC27-535
09Mukura VS27-932
10Amagaju FC28-732
11Sunrise FC27-530
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports27-1426
16Pepiniere FC27-2713
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka14
03Nahimana Shassir13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Ruyenzi Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 2 - 2 RAYON flag
 Felix B. (1)
 Joseph L. (1)
  Francois M. (1)
 Shassir N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 KIYOVU flag
 Houssein R. (1)
  Andre L. (1)
Huye Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 2 GICUMBI flag
 Christophe N. (1)
  Rashid M. (2)
Kigali Regional Stadium
Friday, 19 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 1 APR flag
 Hamidou N. (1)
  Fiston N. (1)