RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-05-2017 saa 7:02'  -  Perezida Kagame yatangaje icyo abona kibura ngo umupira w’amaguru utere imbere  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 19:10'  -  Badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe - Rwatubyaye Abdoul  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 16:01'  -  Rayon Sports Fc yandikiye FERWAFA ko aho guhererwa igikombe kuri Match ya Kiyovu hategurwa umukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 26:33'  -  Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwaga urupfu rwa Ndahimana barekuwe  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 18:07'  -  Umuyobozi wa FIFA yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona
Peace Cup: Rayon Sports yandagaje Rugende, iyinyagira ibitego 9-0
Print Comments: 16 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Rayon Sports biyoroheye cyane inyagiye ikipe yo mu cyiciro cya 2 ya Rugende Football Club ibitego 9 byose ku 0, mu mukino ubanza w’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2017.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3, aho Rayon Sports yakoresheje imbaraga, igice cya mbere kirangira ari ibitego 5-0.

JPEG - 306.5 kb
Shassir yagoye cyane abakinnyi ba Rugende

Kone ni we wafunguye amazamuKone ni we wafunguye amazamu

JPEG - 364.5 kb
Yaje gutahana umupira

Tidiane Kone wafunguye amazamu, Lomami Frank atsinda 2, Shassir Nahimana atsinda 3, Mutsinzi nawe atinda igitego, mugihe umukinnyi wa Rugende Jean Pierre yitsinze igitego na Idrissa wakiniraga Rayon Sports umukino wa mbere, atsinda igitego na we.

JPEG - 116.7 kb
Kone ni we wafunguye amazamu
JPEG - 136.2 kb
Aha yashimiraga igitego na begenzi be

Tidiane Kone yafunguye amazamu ku munota wa 14 gusa w’umukino, ku kazi gakomeye kari gakozwe na Nsengiyunva Moustapha.

Lomami Frank yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 21 kuri penaliti, ku ikosa ryari rikorewe Tidiane Kone. Ahagana ku munota wa 37, nibwo Shassir Nahimana ku mupira mwiza yahawe na Muhire Kevin, yatsinze igitego cya 3.

JPEG - 63.2 kb
Lomami Frank

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Lomami Frank yaje gutsinda igitego cya 4. Hongeweho umunota, Rayon Sports yabonye coup franc, bahereje Mutsinzi Ange, watsinze igitego cyiza cyane, bajya kuruhuka ari 5-0.

JPEG - 126.4 kb
Rugemde yafunze urukuta, ibuza Rayon Sports gushaka igitego cya 5
JPEG - 81.3 kb
Umunota nyuma, Ange yari mu bicu yishimira igitego cyiza yatsinze iyi kipe

Bakiva kuruhuka, Tidiane Kone Yazamukanye umupira yihuta, awuhinduye imbere y’izamu myugariro Jean Pierre wa Rugende aritsinda.

Rayon Sports byayitwaye umwanya munini yabuze igitego cya 7, iza kukibona nyuma y’iminota 37 igitego cya 7 cyatsinzwe na Nahimana Shassir.

JPEG - 130.7 kb
Umuzamu wa Rugende yahindukijwe inshuro 9 n’abasore ba Masudi DJuma
JPEG - 113.6 kb
Lomami yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Mu minota 3 bashyizeho y’inyongera Idrissa winjiye asimbura yatsinze igitego cya 8, mbere y’uko Shassir atsinda igitego cya 3 cye muri uyu mukin, kikaba igitego cya 9 cy’ikipe ya Rayon Sports.

Hateganyijwe umukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha uzahuza Rayon Sports na Rugende FC.

JPEG - 122.6 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports (Bose) baje kwishimira igitego cyiza cy’umukinnyi kiri muto Idrissa
JPEG - 135 kb
Umutoza Masudi, avuga ko igikombe cy’Amahoro kiri mu byo akeneye
JPEG - 132.5 kb
Umutoza Hassan, ngo agiye gukosora mu mukino wo kwishyura atazongera kunyagirwa, ariko asanga bavuyemo
JPEG - 152.9 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
JPEG - 169.3 kb
Rugende yanyagiwe ibitego 9 na Rayon Sports

Amafoto: Halidi

ema Kuya 20-04-2017 saa 09:57'

Rugende ntakibazo yihangane ahubwo umunsi umwe rayon izatsinda kagakipe basifurira bagaheka nkumwana utigenza umunsi umwe kazarya 9 ka manegeka fc nako gahinda fc

kwizera Kuya 20-04-2017 saa 08:05'

Royon nayo kweri irababaje nta no kuyibabarira byibuze ngo iyitsinde 7 gusa.

Venuste Niyotwagira Kuya 20-04-2017 saa 07:40'

Abafana ba gikundiro mwihangane mureke gushyira igitutu kubahungu bacu kuko byatuma bagira igihunga byakwanga no kuri Rives na Champion tukaba twayitakaza kubera igihunga baba batewe natwe rwose ndabasabye mutuze kuko nabo ntibanze ariya mafaranga kandi nkeka ko unyungu nyinshi ari izabo mutuze rero

majyambere.siras Kuya 20-04-2017 saa 02:43'

Rayon.nayikunze.njyirimuto.yaba..mumakub.nzayikunda..yabamubyiza.nzayikunda....ndinyanza..masudi..oyeeeeee.turagukunda..kandi.uzabikorarrr

Pierre Musenda Kuya 20-04-2017 saa 00:03'

Byandenzepeeeee !!!! Ikipe Nubukombe Ntawayikoma Imbere Ahaaaaa !!!! Imezenkintare Mwishyamba Yivuga Izindi Zigahunga.

ndabona Kuya 19-04-2017 saa 20:35'

Ibi bitego 9 bya Rayon sport njye nti binshimishije na gato, nashimishwa byonyine no gukuramo River united

sabin Kuya 19-04-2017 saa 20:18'

burozi fc nikange izikangika yapfa Rivers iraje rugende bayimariyeho imbaraga kandi ntacyo bayitezehocyane Rivers tuyiri inyuma

muhire super rayon Kuya 19-04-2017 saa 19:58'

uwo mutipe age atanga amakuru yi
zewe.

niyobugingo.Dezire Kuya 19-04-2017 saa 19:31'

Rayon.Yakomegemumatsi

bosebose Kuya 19-04-2017 saa 19:12'

hoyahoyahoyahoya!!!!! ibi ni ugutuma rugende basezera umupira w’amaguru burundu, bakanzwe pepepe!!! ntanimbabazi mwabagiriye koko. abo bana bahumure beguhungabana.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 29
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Police FC292258
03Apr FC282056
04As Kigali291250
05Bugesera FC281246
06Musanze FC29142
07Espoir FC29339
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC29-433
10Amagaju FC29-733
11Mukura VS29-1332
12Marines FC29-1330
13Kirehe FC29-729
14Gicumbi FC29-1928
15Kiyovu sports29-1527
16Pepiniere FC29-2914
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny18
02Wayi Yeka17
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Umuganda Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - BUGESERA flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 3 POLICE flag
 Pappy T. (1)
  Danny U. (2)
 Isaie S. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MARINES 1 - 0 KIYOVU flag
 Amri K. (1)
 
Ubworoherane Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MUSANZE 4 - 2 MUKURA flag
 Kintu Mike S. (1)
 Peter O. (1)
 Yeka W. (2)
  Ally N. (1)
 Ibrahim N. (1)
Kirehe Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 1 AMAGAJU flag
 Gilbert M. (1)
  Mukeshe A. (1)
Nyagatare Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 1 ESPOIR flag
  Houssein R. (1)