RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-05-2017 saa 7:02'  -  Perezida Kagame yatangaje icyo abona kibura ngo umupira w’amaguru utere imbere  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 19:10'  -  Badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe - Rwatubyaye Abdoul  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 16:01'  -  Rayon Sports Fc yandikiye FERWAFA ko aho guhererwa igikombe kuri Match ya Kiyovu hategurwa umukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 26:33'  -  Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwaga urupfu rwa Ndahimana barekuwe  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 18:07'  -  Umuyobozi wa FIFA yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona
Perezida wa Ferwafa yabeshye amategeko ya CAF mu butumwa yageneye Rayon Sports
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle yongeye kubeshya abanyarwanda ku bijyanye n’amategeko ya CAF abwira Rayon Sports ko niramuka igeze mu matsinda ya Confederation Cup u Rwanda ruzahita rwohereza amakipe atatu mu marushanwa nyafurika.

Mu butumwa yageneye Rayon Sports mbere y’umukino ubanza batsinzwemo na Rivers United, Perezida wa Ferwafa yasabye iyi kipe kwitwararika kugirango itazatsindirwa hanze, bityo izajye gukina umukino wo kwishyura yizeye gukomeza, ikintu cyafasha byinshi kuri Rayon Sports no ku Rwanda.

De Gaulle yari yasabye Bakame kutagira igitego yinjizwa gusa biza kurangira atsinzwe bibiriDe Gaulle yari yasabye Bakame kutagira igitego yinjizwa gusa biza kurangira atsinzwe bibiri

Nzamwita Vincent De Gaulle yagize ati: “Nashakaga kubabwira ko mujya mu kibuga mujyanye miliyoni ‘cumi na babiri’ b’abanyarwanda babashyigikiye”.

Iyi ntsinzi nimuyizana izabafasha kujya muri group aho muzabona agahimbazamusyi gahagije ariko bikaba ari n’ishema mu gihugu.”

“Buzaba ari ubwa mbere tubonye ikipe ijya mu matsinda ya CAF ndetse tuzahita noneho kujya dutangira kohereza amakipe atatu mu mikino nyafurika”.

Nubwo Perezida wa Ferwafa atangaza ko Rayon Sports niramuka igeze mu matsinda u Rwanda rwahita rwohereza amakipe atatu mu marushanwa nyafurika, amategeko ya CAF kugeza uyu munsi agaragaza ko u Rwanda bishobora kurusaba indi myaka ine kugira ngo rube rwakongererwa umubare w’amakipe rutanga mu mikino ya CAF.

Buri mwaka, nkuko bikorwe na UEFA, impuzamashyirahamwe ya ruhago i Burayi, no muri Afurika CAF ishyiraho uko amashyirahamwe akurikirana mu manota akaba ari byo bashingiraho bagena “ibihugu 12 “bizatanga amakipe abiri abiri mu marushanwa nyafurika.

Perezida Nzamwita Vincent De Gaulle yibagiwe icyo amategeko ya CAF avugaPerezida Nzamwita Vincent De Gaulle yibagiwe icyo amategeko ya CAF avuga

Aya manota abarwa hashingiwe ku buryo amakipe yo muri ibyo bihugu yitwaye mu myaka itanu yabanjirije uwo ukorerwa urutonde ariko hatabariwemo umwaka wabanje. Nk’urugero, amanota yashingiweho hakorwa urutonde rw’uyu mwaka yavuye mu manota yatanzwe hagati y’umwaka wa 2011-2015 mu gihe urwa 2018 ruzagendera ku manota y’umwaka wa 2012-2016.

Ibi bivuze ko bidashoboka ko u Rwanda rushobora kubona amakipe arenze abiri mu marushanwa nyafurika y’umwaka utaha wa 2018 kuko muri iyi myaka(2012-2016) u Rwanda rufite ubusa.

Ikipe igeze mu matsinda ya CAF Champions League na Confederation Cup igenerwa inota rimwe aho aya manota agera kuri atanu ku ikipe yegukanye igikombe cya Champions League mu gihe agera kuri ane ku ikipe yatwaye Confederation. Aya manota ariko akaba agenda akubwa inshuro nyinshi bitewe n’uko umwaka wayaherewemo wegereye urimo kubarirwaho amanota.

Mu kubyumva neza, bivuze ko Rayon Sports wenda iramutse yegukanye igikombe cya Confederation Cup uyu mwaka, amahirwe yo kubona amakipe ane mu marushanwa nyafurika ya 2019 na yo yaba ari make cyane ko ubwo u Rwanda muri 2019 rwazaba rufite amanota 20 gusa. Ibi byasaba ko ibihugu bya Ethiopie, Ghana, Tanzania, Libya, Cameroon, Nigeria na Mali byose nta na kimwe cyaba cyariyongereye amanota uyu mwaka, ikintu kigoye cyane.

Igishoboka, ni uko u Rwanda rwakomeza kugira buri mwaka byibura ikipe imwe mu matsinda ya CAF Champions League na Confederation Cup, ku buryo mu myaka ine iri imbere amanota yarwo yaba yariyongereye bifatika.

Dore urutonde rwa 2018 ruzavamo ibihugu 12 bizatanga amakipe ane mu marushanwa nyafurika y'umwaka utaha. Ibihugu bitari ku rutonde byose bifite 0 kugeza uyu munsiDore urutonde rwa 2018 ruzavamo ibihugu 12 bizatanga amakipe ane mu marushanwa nyafurika y’umwaka utaha. Ibihugu bitari ku rutonde byose bifite 0 kugeza uyu munsi

Iyi mvugo ya Nzamwita Vincent De Gaulle ikaba yiyongereye kuzindi zagiye zitangazwa n’uyu muyobozi wa Ferwafa zigaragaza ubumenyi butari bwinshi mu mupira w’amaguru nkaho yatangazaga ko u Rwanda rutigeze rujya mu gikombe cya Afurika cya 2004 kuko hagiyeyo abanyamahanga.

Luc Kuya 20-04-2017 saa 18:10'

Ese ko naraye ntanze igitekerezo kdi ko cyari cyubahirije Ethics mugenderaho, kubera iki mutagishyizeho?

Mbibasubiriyemo uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru niba yarize itangazamakuru cg atararyize, ntabwo bindeba.
icyo nzi nuko iyi nkuru irimo ibyo bita diffamation, kdi ishobora kubahanisha nk’igitangazamakuru.

Ntaho mbona De Gaulle yabeshye kuko nta mwaka yogeze agaragazamo ko ari bwo u Rwanda rwazohereza amakipe atatu mu marushanwa nyafurika.
Rero sinzi icyo mushingiraho mwemeza ko yabeshye.

Guys mujye mwirinda gusebanya kuko mu bigaragara musa n’aho mukoreshwa nk’abakora campagne yo kuvanaho De Gaule.

ubuse mwe amakosa mukora hagize uyashyira hanze ntimwaseba?

Ntawe udakosa mujye mwitonda.

RUHUMURIZA FRODOUARD Kuya 20-04-2017 saa 10:02'

Obwose Nigera Mumatsinda Ntitwohereze 3 Azavuga Iki? Wibuke Ukuntuza Vuze Ama Leugue Y’abana Yiyamamaza Ubu Arihe? Reka Tuzarebe. Kandi Ngo Azatujyana Muri CAN Tugumeyo.

nzarora jea damascene Kuya 20-04-2017 saa 05:27'

KOMUVUGANGO NTABESHYA AMAKIPE ATATU AZAZAMUKA KUBERA REYO MWIKIBASIRA ABANYAMAKURU MUGE MUFANA ARIKO MUSHYI MUGACIRO USIBYEKO NTANAHO IZAGERA

Venuste Niyotwagira Kuya 19-04-2017 saa 19:53'

Ariko rero namwe abanyamakuru musigaye mucunganwa nutuntu twamafuti mukadukomeza mwabonye ko De Gaulle yibaniye neza na rayo sports none mwabuze byacitse ubuse ikibazo kirimo nikihe? koko De Gaulle turagushyigikiye ntuzasubire inyuma ubirimo neza kbs tugufitiye ikizere utubabarire kubyabaye mbere ukigera kubuyobozi mwizina ryabafana bareyo utubabarire rwose twitandukanyije nabanyamakuru baduteranya.

Musesenguzi Kuya 19-04-2017 saa 14:55'

Erega DeGaule muramurenganya!!
Ntawe utanga icyo adafirte!!

Amini Kuya 19-04-2017 saa 14:29'

Murakoze cyane gusa mwadufasha mukatugezaho ubwo butumwa Degaule yageneye Rayons sport. baca umugani mu kinyarwanda ngo uwanga amazimwe abandwa habona. gusa amakuru yateza imbere umupira wacu yarabuze,.......
Ex. Murebe neza inkuru imaze iminsi ivuga ko Danny ameze gusinyira team ntavuze..... source d’information ngo n’ibitangazamakuru byo hanze n’imwe mu nshuti ze. nyirubwite arahari. umukoresha we arahari ndetse naho babinyomoreje ntacyo mwahinduyeho. Copy


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 29
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Police FC292258
03Apr FC282056
04As Kigali291250
05Bugesera FC281246
06Musanze FC29142
07Espoir FC29339
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC29-433
10Amagaju FC29-733
11Mukura VS29-1332
12Marines FC29-1330
13Kirehe FC29-729
14Gicumbi FC29-1928
15Kiyovu sports29-1527
16Pepiniere FC29-2914
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny18
02Wayi Yeka17
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Umuganda Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - BUGESERA flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 3 POLICE flag
 Pappy T. (1)
  Danny U. (2)
 Isaie S. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MARINES 1 - 0 KIYOVU flag
 Amri K. (1)
 
Ubworoherane Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MUSANZE 4 - 2 MUKURA flag
 Kintu Mike S. (1)
 Peter O. (1)
 Yeka W. (2)
  Ally N. (1)
 Ibrahim N. (1)
Kirehe Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 1 AMAGAJU flag
 Gilbert M. (1)
  Mukeshe A. (1)
Nyagatare Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 1 ESPOIR flag
  Houssein R. (1)