RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Rayon Sports niduhura yatwaye igikombe tuzayikomera amashyi-Mulisa Jimmy
Print Comments: 16 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa atangaza ko ikipe ya Rayon Sports bazahura ku munsi ubanziriza u wa nyuma wa shampiyona, nibajya guhura igikombe yaragitwaye, bazayishimira nk’uko ahandi bikorwa.

Ibi byose biri kugarukwaho nyuma yaho bigaragaye ko Rayon Sports ishobora kuzahura na APR FC muri Classico y’u Rwanda, Rayon Sports yaramaze gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere, bikaba byaviramo APR FC kuyiha icyubahiro mbere y’umukino.

Ibi abakunzi ba Rayon Sports babifata nk’igitego cy’umutwe bazaba batsinze mukeba naramuka abakomeye amashyi abatanze, unasanga muri iyi minsi benshi basa nk’ababitegereje kureba ko bizakorwa.

Ku ruhande rw’umutoza Jimmy Mulisa, we avuga ko ataramenya niba bazakomera amashyi Rayon Sports kuko bataratwara igikombe cya shampiyona, ariko biramutse bibayeho ko bahura yaragitwaye, gushimira ikipe yitwaye neza bibaho.

JPEG - 148.9 kb
APR FC na Rayon Sports zirahangana cyane, harimo no gutwarana abakinnyi bakomeye

Aganira na Radio 10 yagize ati, " Kugeza ubu sinzi niba tuzabikora cyangwa tutazabikora (Gukoma amashyi), kuko Rayon Sports itaratwara igikombe cya shampiyona."

" Ubu rero sindamenya icyo tuzakora, gusa gu felicita (gushimira) ikipe yatwaye igikombe, igihe bagitwaye byabaho, ariko nyine ntibaratwara shampiyona, reka turebe tuzamenye icyo tuzakora."

Bimaze kuba umuco hirya no hino ku isi, ko ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona, iyo muhuye yaramaze kugitwara, ikipe bagiye gukina ikora imirongo 2, abakinnyi bagacamo, bagakomera amashyi uwatsinze.

JPEG - 144.9 kb
Umukino wa Rayon Sports na APR FC aba ari ishiraniro

Ntabwo ari itegeko hirya no hino ku isi, bivuga ko ikipe ishaka yabikora cyangwa ntitange icyo cyubahiro, ariko akenshi usanga amakipe agize ibibazo agahura n’ikipe yamaze kugitwara, yiyakira, agakora imirongo 2, agaha icyubahiro ababashije gukora ibyo mwe mutashaboye uwo mwaka.

Nko kuri uyu wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Watford, iraza gukora imirongo 2, ubundi ihe icyubahiro ikipe ya Chelsea, yagukanye Premier League, ku wa 5 w’icyumweru gishize, ifatanyije n’abasifuzi, barayobora uyu mukino.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 26 wayo, ariko Rayon Sports imaze gukina imikino 25, ikaba ifite ikirarane na Mukura VS kuri uyu wa gatatu.

Rayon Sports nitsinda uyu mukino, nta kabuza izahita yegukana shampiyona, kuko irusha ikipe ya APR FC ya 2 amanota 10. Iramutse itsinze Mukura VS, aya manota azahita aba 13, hasigaye imikino 4 gusa, bitakunda ko hagira ufata Rayon Sports, niyo yatsindwa imikino yaba isigaye yose.

Biramutse bigenze uku, amakipe 4 atarahura na Rayon Sports yose, yazayikomera amashyi, uhereye kuri Pepiniere izakurikizaho ku wa 6, Etincelles, APR FC na Kiyovu Sports zizahura ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Iki cyubahiro gitangwa mu mikino gikomoka mu bihugu bigize commonwealth, ariko bisa nk’aho uko imyaka yicuma, kigenda gisakara hirya no hino ku isi.

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, nibwo byasakaye cyane, ugasanga umukinnyi wakoze ibikomeye ahawe iki cyubahiro, umutoza ukomeye cyangwa umkinnyi usezera, ikipe yatwaye igikombe n’ibindi.

Bitangira gushyuha, amakipe amwe na mwe yagiye yanga kubikora kubera ubukeba asanganywe, ariko ubu, bisigaye bikorwa, ni ubwo ubikora aba atabyishimiye.

Amwe mu makipe yahaye icyubahiro abakeba, bikagarukwaho cyane:

5. Man United ikomera amashyi Chelsea muri 2005

JPEG - 96 kb
Manchester United iha icyubahiro ikipe ya Chelsea

Chelsea ya Jose Mourinho, yegukanye igikombe cya shampiyona muri 2004/05. Iyi kipe yagombaga gusura Manchester United mu minsi ya nyuma, ikaba yaraje gukomerwa amashyi Old Trafford na Manchester, inahatsindira iyi kipe ibitego 3-1, byashimangiye ubuhangange bwa Chelsea yari imaze kubona amafaranga ya Abramovic.

4. Liverpool ikomera amashyi Chelsea muri 2015

JPEG - 66.3 kb
Liverpool yakomeye amashyi ikipe ya Chelsea

Aha kari agahinda gakomeye ku ikipe ya Liverpool, yahushije ku munota wa nyuma igikombe umwaka wabanje, ubwo Chelsea yabatsindiraga ku kibuga cyabo ibitego 2-0. Muri uyu mukino utazava mu mitwe y’abakunzi ba Liverpool, niho Gerald yanyereye, Demba Ba arabatsinda.

Umwaka wakurkiyeho Liverpool yasuye Chelsea ifite umujinya, ariko iyikomera amashyi.

3. Rangers FC ikomera amashyi Hearts FC – 2014/15

JPEG - 168.2 kb
Abafana ba Rangers bavuga ko ibihe bibi bagize, ari ibihe bakomeye amashyi Hearts

Rangers ni imwe mu makipe yihagazeho cyane muri Scotland. Mu myaka 5 ishize aygiye ihura n’ingorane nyinshi, harimo no ku manurwa mu byiciro byo hasi.

Gusa abakunzi b’iyi kipe bavuga ko igihe kibi bagize, ari ubwo bakomeraga amashyi ikipe ya Hearts bahuye mu mpera za shampiyona yaramaze gutwara igikombe bakayikomera amashyi, nta n’ikindi gihe nk’iki bazahura nacyo. Bamwe bavuga ko byabababaje kurta bashyirwa mu cyiciro cya 3.

2. Arsenal ikomera amashyi Man United (2013)

JPEG - 374.4 kb
Arsenal ikomera amashyi Man United

Uyu ni undi mukino wahuje abakeba 2 mu Bwongereza aho Arsenal yakomeye amashyi Manchester United.

Aya makipe yahoze mu minsi ishize azirana urunuka, kugeza ubwo yose asa nk’atangiye gusubira inyuma, akaba asigaye ajya guhura bisa nka gicuti.

Muri 2013, rutahizamu w’umuholandi Van Persie yavuye muri Arsenal ajya muri Manchester United, yafashije kwegukana igikombe cya shampiyona cya 20.

Ubwo yajyaga muri iyi kipe, abafana benshi ba Arsenal byarababaje, binagera aho aya makipe yagiye guhura Man United yaramaze gutwara shampiyona, abafana basaba ko ikipe itakomera amashyi Manchester, ariko umutoza Wenger, avuga ko azubaha uyu muco, birangira Arsenal ibikoze.

1. Barcelona ikomera amashyi Real Madrid (2008)

Barcelona ikomera amashyi Real MadridBarcelona ikomera amashyi Real Madrid

Aya niyo makipe muri ibi bihe bya vuba ahangana kurusha andi yose mu kibuga, ku isi atari no muri Espagne gusa.

Ubwo izi kipe zahuraga mu mpera ya shampiyona ya 2008, Real Madrid yari yaramaze gutwara igikombe cya shampiyona, maze ikomerwa amashyi na mukeba, utarababaniye mu kibuga ariko, abatsinda ibitego 4-1.

Ese APR FC izakomera amashyi Rayon Sports? iminsi izatubwira.......

rulove Kuya 20-05-2017 saa 10:11'

ruhago si intambara kuko Rayon mwarabikoreye pe! tuzabaguriza ariko uwo mwenda muzawutwishyure dore ko nabonye Rayon mudatinya no kuraranya abakinnyi? ubwo rero nimuraranya tuzabashyiramo undi mwaka ni ukwitonda rero?

Hacleo Kuya 19-05-2017 saa 09:45'

Twarasinye abafana bawe Rayon!uri gikundiro koko!n’umwaka utaha tuzakuba inyuma kabisa.naho apr turabababaje nuko mutumva!amashyiyo mugomba kuyatanga.

janvier Kuya 18-05-2017 saa 15:13'

Va ku izima utazabishya ikirori usebya ubunyamwuga bwiyubaka.Erega Ni amateka nubona ari meza wubaka uzagumane amashyi yawe izindi zizayatanga. Rayon yikomereze. icyo ushaka ko bagukorera ujye ugikorera abandi.

knc Kuya 18-05-2017 saa 14:45'

Iyi se ko ari insinzi kubantu Bose bakunda amahoro ,uretse abahorana amaganya baririmba uburozi!ahubwo uriya minsi umukona wese ategetswe kuyakoma ahahaha !Dore uko gahunda iteye ahubwo iburasirazuba tuzahagurukira ikayonza,amajyaruguru ni kuri nyirangarama ,amajyepfo ni Ku ijuru rya kamonyi ,iburengerazuba tuzahagurukira I nyange hafi y’igicumbi cy’intwari !Icyitonderwa abafana b’andi makipe bayobowe n’abayoboke b’ibikona bategetswe guhagara iburyo n’ibumoso bw’imihanda abakunzi b’ikipe yiwa GIKUNDIRO bagatambuka bakomerwa amashyi .Iri tangazo rirareba abasiportifu Bose !!!

samed Kuya 17-05-2017 saa 13:21'

WAP ibyo babyivugane rayon ntitwayikomera amashyi barababeshye

-####- Kuya 17-05-2017 saa 07:26'

Ariko abarayon nibitangaza koko ikipe yanyu ikoresha amarozi ntawayikomera amashyii esubwo kwaba arukuyishimira ko yashebeje abanyarwanda ahubwo izasabe imbabazi kwitazongera gukoresha amarozi

sosso Kuya 16-05-2017 saa 14:38'

Apr ni ikipe we mujye mureka amatiku naho gukomerwa amashyi ndumva ntagitangaza kirimo rwose.tuzayabakomera rwose arko umwaka utaha mumenye ko muzatwishyura

TWAMU UWAYO Salim Kuya 16-05-2017 saa 07:20'

Ariko nitukagire ibintu intambara pe ,abasportif bagira faireplay gukoma amashyi nagikuba kiba cyakitse.ishyari ryiza nuko na Apr yakora iyo bwabaga ubutaha kumunsi nkuyu nayo Gikundiro ikazakomerwa amashyi.

sabin Kuya 16-05-2017 saa 05:39'

ntabwo Apr Yakoma amashyi kubareyon cyangwaburozi fc muravugishwa kuberamutaherukaga ikitwachampion tuzareba

umuntu Kuya 16-05-2017 saa 01:03'

Ikipe yarabikoreye, mirongo izakorwe, sinzi niba itazongera ikanayakomerwa undi mwaka

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)