RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-04-2017 saa 20:48'  -  Amafoto-Patriots BBC itsinze IPRC bigoranye, 30 Plus yongera kuba insina ngufi imbere ya Espoir  |  Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 21:17'  -  Volleyball: Imikino yo mu itsinda rya Gisagara VC yasubitswe  |  Yanditswe kuya 18-04-2017 saa 25:08'  -  Bidasubirwaho, u Rwanda ruzitabira Afrobasket 2017  |  Yanditswe kuya 16-04-2017 saa 28:57'  -  Beach Volley: Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ihiga kuzerekeza mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 15-04-2017 saa 30:53'  -  Handball: Nyakabanda yikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na APR
Rayon Sports ntiyishimiye gutera mpaga Onze Créateurs - Bakame
Print Comments: 15 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame, atangaza ko nubwo ari byiza ko ikipe ye igeze mu cyiciro cya gatatu cy’amajonjora y’imikino nyafurika, gusa ko byari kuba byiza kurushaho iyo bakina umukino bagasezerera Onze Créateurs bari guhurira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu.

Ibi uyu munyezamu akaba yabitangaje nyuma yaho impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, ihamije burundu ko imikino yagombaga guhuza Onze Createurs na Rayon Sports hamwe n’uwa Djoliba na Al Masry yo mu Misiri itakibaye,kugirango hashyirwe mu bikorwa icyemezo cya FIFA cyo guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali.

Onze Créateurs yakoreye imyitozo kuri stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nubwo yari ibizi ko itari buze kuhakinira bukeyeOnze Créateurs yakoreye imyitozo kuri stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nubwo yari ibizi ko itari buze kuhakinira bukeye

Rayon Sports yari imaze iminsi mu mwiherero w’umukino wayo yari bukine kuri uyu wa gatandatu, yaje kumenya iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, gusa ngo abakinnyi ntabwo bahise babiha agaciro nkuko kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame yabitangaje.

Twabimenye mu gitondo tubisomye mu bitangazamakuru. Urebye ku ikubitiro ntabwo twabanje kubyemera ndetse n’abayobozi n’abatoza bahise batubwira kubyirengagiza dukora imyitozo nkuko bisanzwe. Ku i saa munani(14:00) ni bwo baje kutubwira ngo twitahire kuko tutagikinnye”.

Uyu munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, yaje kongeraho ko bamwe muri bo batitereye mu kirere ubwo inkuru yabaga kimomo ko bakomeje, cyane ko ku bwe yari kwifuza ko bazakina umukino n’iyi kipe yo muri Mali bakayisezerera bose babireba.

Bakame yagize ati: “Urebye uretse abakinnyi bakiri bato, benshi mu bamenyereye ntabwo byadushimishije cyane. Twari twiteguye umurindi wo kuri stade Amahoro ku munsi w’ejo, tugakina tugatsinda, twari twariteguye uyu mukino cyane. Gusa turishimye ko tugeze muri iki cyiciro”.

Bakame na Rayon Sports ngo bari biteguye gukomeza batsinze atari kuri mpagaBakame na Rayon Sports ngo bari biteguye gukomeza batsinze atari kuri mpaga
Abafana kuri uyu wa gatandatu ngo bari butume intsinzi iryoha kurushahoAbafana kuri uyu wa gatandatu ngo bari butume intsinzi iryoha kurushaho

Rayon Sports nyuma yo gusezerera AS Onze Créateurs de Niaréla idakinnye, izategereza tombola ikipe izayiha mu makipe16 azaba yasezerewe muri CAF Champions League. Imikino ibanza biteganyijwe ko izakinwa hagati y’amatariki ya 7 na 9 Mata 2017, mu gihe iyo kwishyura izaba nyuma y’icyumweru kimwe aho amakipe azakomeza azahita agana mu matsinda.

pascal Kuya 19-03-2017 saa 20:10'

apr nituze nishima cyane iyo as Kigali Palice apr binganyije cg bitsinzwe tureke indangare dusatire igikombe

ema Kuya 19-03-2017 saa 03:36'

Gikona yanyu muyivuyeho kko iri gutsindwa ikanganya ,ngo muzafana izakina na rayon?ngo irarokotse?muhumure zanaco bazayihana mwongere mukine uretseko nubwo yashyiramo 9 ntimwabatsinda,ubuse mwebwe wawu saramu mwari kuyishobora?mwari guhamiriza bimwe byanyu mukitahira mwebwe sha?turabazi nubujura bwanyu numva ngo gushaka abanyamahanga igihe mwari mubafite mwagezehe?

claude Kuya 18-03-2017 saa 16:20'

REYON izahura na yanga

ERIC Kuya 18-03-2017 saa 10:58'

IKIPE YIMANA IRAKOMEYE NUBUNDI TWARI KUYISEZERERA IGIKONA CYIRAMWAYE PE INIFOMU BAGUZE BARAZIMAZIKI

nsanzimana Kuya 18-03-2017 saa 07:58'

rayon ishema ryacu.

Bwiza Kuya 18-03-2017 saa 07:39'

congs Rayon!!!!!

RUTO Kuya 18-03-2017 saa 04:04'

Rayon yabanje guhura nimpunzi irishima ngo iratsinze none ibonye indi nzira y ubusamo ni hahandi izatsindwa tu.

bosco Kuya 18-03-2017 saa 02:24'

gasenyi igize amahirwe yari gusebera ikigali none ngo barababaye batayisezereye bose babireba ko mutayitsindiye se muri Mali?

liza Kuya 18-03-2017 saa 01:34'

ariya matariki ko mpona nayo ashobora kugorana natwe bakadukubita mpaga, abo bireba nibatangire babikoreho hakiri kare,binjirire FIFA na CAF si non FERWAFA cg Rayon bashobora kurya ibihano igihe match yaba itabaye bitewe n’impamvu za politique.

vava Kuya 18-03-2017 saa 00:19'

Rayon nkabakunda njyewe ubwanjye nivuganiye nabamwe muribo ibyishimo byabarenze .ariko bangiye bareka kwiyemera koko barusimbutse..ibyo onze yari kubakorera byari kuzababaza nka season eshatu zikurikira...gusa ntaho barangera bazabitwereka aho kurikiye singaha ahondi

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC231647
03Police FC231846
04As Kigali231444
05Musanze FC24238
06Bugesera FC23836
07Espoir FC23230
08Etincelles FC23-629
09Sunrise FC23-426
10Mukura VS23-926
11Amagaju FC23-725
12Kirehe FC23-425
13Kiyovu sports23-1222
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC22-1418
16Pepiniere FC23-2312
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR - vs - KIYOVU flag
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - SUNRISE flag
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - GICUMBI flag
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE - vs - ESPOIR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - POLICE flag
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - POLICE flag