RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:33'  -  Umunyarwanda yahimbye umukino witwa ’ANK’ ushobora kwamamara nka ‘Dame’ na ‘Chess’  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 25:03'  -  Ndayisenga na Niyonshuti mu bahanganye na Uwizeye muri shampiyona y’amagare  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 7:25'  -  Volleyball- Abakinnyi 18 ni bo basigaye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu  |  Yanditswe kuya 20-06-2017 saa 24:30'  -  Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze, Mugisha Samuel asigaje iminsi 15 agasubira mu masiganwa  |  Yanditswe kuya 19-06-2017 saa 18:21'  -  APR BBC yafashije REG BBC kwegukana igikombe cya shampiyona
Rayon Sports yareze Police muri Ferwafa iyishinja guha ruswa abakinnyi bayo
Print Comments: 25 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Rayon Sports itangaza ko yarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa isaba gukurikirana ikipe ya Police yahaye amafaranga Mustapha Nsengiyumva kandi akiri umukinnyi wayo.

Amakuru Ruhagoyacu yatangaje bwa mbere, ni uko Police yifuje abakinnyi ba Rayon Sports barimo Nsengiyumva Mustapha, Munezero Fiston na Niyonzima Olivier Sefu aho bamwe barimo Mustapha yanabahaye amafaranga bagomba kuzagurwa(recrutement).

Mustapha yarangije guhabwa cheque y'amafaranga azagurwa na PoliceMustapha yarangije guhabwa cheque y’amafaranga azagurwa na Police

Ibi, ntabwo byakiriwe neza n’ikipe ya Rayon Sports yabifashe nko gushaka guha ruswa abakinnyi bayo, kubera ko bafitanye umukino wa ¼ cy’igikombe cy’amahoro bazahuriramo ku cyumweru(ubanza) no kuwa gatatu w’icyumweru gitaha(uwo kwishyura).

Aganira na Ruhagoyacu, Martin Rutagambwa, vice perezida wa Rayon Sports ari na we ukuriye komisiyo yo gusinyisha abakinnyi, yatangarije Ruhagoyacu ko barangije kwandikira Ferwafa bayisaba kubarenganura.

Martin yagize ati: “Ubu dufite cheque Police yahaye Mustapha twayifashishije twandikira Ferwafa tubasaba gukurikirana Police kuko yavugishije umukinnyi wacu agifite amasezerano”.

Dufitanye umukino w’igikombe cy’amahoro, bityo kuri twe ibyo tubifata nka Ruswa no kutwicira abakinnyi mu mutwe”.

“Twarangije kwandikira Ferwafa ubu umupira uri mu kibuga cyabo”.

Police izahura na Rayon Sports mu gikombe cy'AmahoroPolice izahura na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro

Ruhagoyacu, ikaba yavugishije umuvugizi wa Ferwafa Prosper Ruboneza, atubwira ko iyi baruwa ya Rayon Sports batari bayibona gusa anadutangariza ko nta tegeko ribuza ikipe kuvugana n’umukinnyi w’indi kipe.

Prosper yagize ati: “Ikipe zose zifite uburenganzira bwo kuvugana n’abakinnyi b’ayandi makipe igihe cyose. Ikitemewe ni ukumutwara”.

Igihari, iyi bamaze kumvikana n’abakinnyi, bagomba no kuvugana n’ikipe bakiniraga ngo bumve ko bagifite amaseerano bityo babe babona release letter”.

Rayon Sports biciye muri uyu muyobozi wayo, badutangarije ko na bo hari abakinnyi bifuza kugura mu yandi makipe gusa ko batazavugana na bo shampiyona itararangira. Ibi ariko, Martin akaba yabitangaje mu gihe amakuru Ruhagoyacu ifitiye gihamya ari uko iyi kipe yarangije kuvugana n’abasore batatu ba APR FC, Sibomana Patrick, Rutanga Eric na Sekamana Maxime we byarangiye bidakunze.

CYUMA Kuya 16-06-2017 saa 19:51'

Wagirango Frwf Ntabumenyi Ifitemumupirawamaguru Murwanda

Felix Kuya 14-06-2017 saa 12:09'

Erega muravugira ubusa nubundi rago yava muri rayon sport ngo abacyinire ahomuriguta umutwe Ahubwo mukomeze muyazane ayoma sheke ubundi bayatapfune nibarangiza baba shinzeko murikubaharu nzwa kandi arimwe mushinzwe kuyirwanya murikwisebya mutangarunzwa kubakinnyi kugirango bazani nsindishe ahomuribe shyacyane,tuzabansinda nihohahandirwose

barayavugabonavat Kuya 14-06-2017 saa 11:49'

Yyenkundareyi yo umutonomowinarenubuzaishyambagushya

Sebastien Kuya 13-06-2017 saa 23:28'

ariko Fédération yacu y’urwanda wagirango nayo yungukira mu makimbirane namanyanga yabayobozi ubundi nigute équipe igomba gukina n’indi kipe hanyuma umukinyi agahabwa chèque yamafaranga ngo ni recrutement kandi bagomba guhatana imikino 2 yigikombe cyamahoro nonese tutagiye kure uwo mukinyi azakina uko bisanzwe akanire iyo kipe kandi yamuhaye amafaranga ibyo ni ruswa itanzwe kumugaragaro ubundi mu mategeko bakagombye gutegereza contrat ye ikarangira bakabona kumuha iyo cheque ,kuganira sicyo kibazo uretseko nabyo atari byiza mugihe atararangiza contrat ye muyindi équipe kuberako Ferwafa iranzwemo ama sentiment nakavuyo ugasanga nta nicyo byiyibyiye nagahomamunwa
amakipe yose nta burenganzira afite yo guha umukinyi cash mugihe atararangiza contrat ye muyindi équipe rwose ibyo nibyo biri kudindiza umupira wacu na Nyakubahwa président wa république yavuzeko ntako atagize ariko wapi byaranze uretseko yatwijeje ko agifite icyizere ko
bizagenda neza nyabone bayobozi ba Ferwafa
murunva ibyo bintu byakozwe atari Ruswa igaragara yatanzwe kandi ngo nikimenyetso kirahari mbega Football yacu we..........

Sylve Kuya 13-06-2017 saa 23:11'

umvasha wowe wiyise willy rayon siyo burozi .burozi ni apr fc .ifite nikigega cyabyo, abakinnyi bayo nabatoza bayo.tutibagiwe nabafana murabugendana.nikimenyimenyi ejobundi ngo abafana ba apr mwagiye mubapfumu ngo murajya kurogoza ikipe,numutoza wanyu ,jimy Murisa mwari mubumutekeye.ngo mumwivugane imana ikinga ukuboko.abafana ba apr ninamwe mwagiye kumumena maze mutabamo amarozi.none itangazamakuru ryarabatahuye.abarozi bakuru rubona ,rwasamanzi.namwe bafana ba apr mwihaye kujya mubapfumu. mukorana nimyuka mibi iva kwa shitani ntamupirawanyu si apr ikina ni imyuka mibi ibakoresha. murababaje kuko mutiyizi.

paulette Kuya 13-06-2017 saa 23:05'

ariko uratukana ngo abafana ba rayon nabasazi nabayobozi ahubwo discipline yawe ntimeshe pe knd ubwo ugenda wireze mumuhanga ngo nawe urumuntu

Kabano Kuya 13-06-2017 saa 22:58'

Niba Prosper koko avugira Ferwafa, ntiyakabaye avuga ko kugura umukinnyi ugifite amasezerano utaciye kuri equipe isanganwe umukinnyi atari amakosa. Prosper rwose gerageza we kubogama kuko uretse nawe nkeka ko wakamenye amategeko agenga umupira wamaguru na gahunda yo kugura no kugurisha abakinnyi, nutabizi yakunvako ayo mafaranga police fc yahaye mustafa Police fc izi neza ko mustafa akiri umukinnyi wa rayon sport fc, ndetse izo equipe zombi zifitanye umukino wo kurushanwa, rwose iyo ni ruswa, mbese ninko kugura equipe. Nonese watsinda boss wawe wakugejejeho cash. Reka dutege ikizav muri request ya rayon sport fc kuri Ferwafa. Ariko, kandi Ferwafa ndayizeye izagikemura, gusa izanakebure Prosper ntakabogame bigeze hariya

kumunini Kuya 13-06-2017 saa 20:42'

ubundi muri rayon niyo waba uri umuswa igitutu cyabafana gituma ukina ugaterimbere. abafana ubwabo batuma ukora ibitangaza. ubwo rero ikibwirwa n’ivyumva.

GATABAZI FELICIEN Kuya 13-06-2017 saa 20:33'

ariko aba reyo mwagiyemwihangana ubuseko murikuvugana na papi na magisime natwe tubarege muri ferwafa?

ugh Kuya 13-06-2017 saa 18:39'

Erega uri musore ngo ni prosper ruboneza mujya mwumva amabaruwa yose yakiriye atayahakana bikarangira yemeye ari uko bamweretse cashet ya reception ya ferwafa ubundi akabona kwemera, n’indi arabizi ko ihari ahubwo ubwo Rayon Sport izababwira ko ititeguye gukina n’ikipe yatanze ruswa kubakinnyi bayo ferwafa izahita ivuga ngo nibaze bicare bumvikane ubundi ibarindagize.

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)