RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Rusheshangoga na Savio mu bakinnyi 27 bashobora gusohoka muri APR FC na Rayon Sports
Print Comments: 22 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC afite akazi gakomeye ubwo uyu mwaka wa shampiyona uzaba ushojwe, dore ko abakinnyi 14 b’ikipe y’ingabo z’igihugu n’abandi 13 ba mukeba bahora bahanganye, bazaba basoza amasezerano mu kwezi kwa karindwi.

Amategeko adafite aho yanditse akunda gukoreshwa n’amakipe ya hano mu Rwanda, atuma benshi mu bakinnyi basinya amasezerano y’imyaka ibiri, bituma amakipe yabo ahora buri mwaka atanga amafaranga yo kugura abakinnyi nyamara yari asanzwe anabakinisha(recrutement).

Mu gihe ariko ibi bisa nk’ibimaze kumenyerwa muri shampiyona y’u Rwanda, uyu mwaka bishobora kutorohera amakipe abiri afite izina mu gihugu, dore ko kuri ubu APR FC ifite abakinnyi 14 bari gusoza amasezerano, mu gihe Rayon Sports igejeje kuri 13 igomba kuganira na bo cyangwa gusezerera.

Bakame usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports ni umwe mu basoza amasezeranoBakame usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports ni umwe mu basoza amasezerano

Ku ruhande rwa APR FC, Michel Rusheshangoga kuri ubu ufatwa nk’umukinnyi w’umwaka muri iyi kipe anabereye vice kapiteni, ni umwe mu bazaba basoza amasezerano aho amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko hari amakipe ari kumugera amajanja arimo Singida yo muri Tanzania na Zanaco yo muri Zambia.

Undi mukinnyi uri bube asoze amasezerano ni Sibomana Patrick Papy kuri ubu na we urambagizwa na Tubize yo mu Bubirigi ashobora kwerekezamo umwaka wa shampiyona ushojwe, mu gihe na we ari umwe mu bashimwe na Zanaco ubwo yahuranaga na yo muri Champions League.

Muri APR FC kandi, hari itsinda ry’abakinnyi bakuriye mu ishuri ry’iyi kipe bagomba kongererwa amasezerano aho mu nama bakoranye n’ubuyobozi bari bemerewe guhabwa amasezerano nk’abandi bakinnyi basanzwe mu rwego rwo kwirinda ko ibyababayeho uyu mwaka utangira(batakaza Rwatubyaye na Rwigema) byazongera kubabaho.

Aba, barimo Mukunzi Yannick, Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Sekamana Maxime, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston.

Michel Rusheshangoga mu muryango usohoka muri APR FC yifuza Nshuti SavioMichel Rusheshangoga mu muryango usohoka muri APR FC yifuza Nshuti Savio

Ku rundi ruhande, Rayon Sports na ntiyorohewe n’abakinnyi basoza amasezerano barangajwe imbere na Nshuti Dominique Savio, aho uyu bivugwa ko yabonewe ikipe mu gihugu cy’Ububirigi we na Kwizera Pierre Pierrot mu gihe nubundi APR FC na yo yamucungiraga hafi ngo abe yasimbura Iranzi Jean Claude.

Mu barangiza amasezerano muri Rayon Sports kandi, harimo abakinnyi batatu bifuzwa na Police FC Nsengiyumva Mustapha, Niyonzima Olivier Sefu na Muhire Kevin. Mu bandi bashobora kugenda ni Manzi Thierry wifuzwa na APR FC ngo asimbure Michel Rusheshangoga.

Rayon Sports ariko ntabwo na yo yicaye ubusa aho ishobora kuzana Faustin Usengimana ushobora kutongererwa amasezerano muri APR FC.

Aba basore b'i Gikondo bashobora kubisikana mu mpera z'umwaka wa shampiyona, Manzi agana muri APR FC mu gihe Faustin yasubira muri Rayon SportsAba basore b’i Gikondo bashobora kubisikana mu mpera z’umwaka wa shampiyona, Manzi agana muri APR FC mu gihe Faustin yasubira muri Rayon Sports

Abakinnyi barangije amasezerano muri APR FC

  1. Kimenyi Yves
  2. Ntaribi Steeven
  3. Ngabo Albert
  4. Rusheshangoga Michel
  5. Faustin Usengimana
  6. Rugwiro Herve
  7. Mukunzi Yannick
  8. Rutanga Eric
  9. Bizimana Djihad
  10. Maxime Sekamana
  11. Sibomana Patrick Papy
  12. Nkinzingabo Fiston
  13. Benedata Janvier
  14. Ininahazwe Fabrice.

Rayon Sports

  1. Ndayishimiye Eric Bakame
  2. Bashunga Abuba
  3. Ndayisenga Jean D’Amour Mayor
  4. Manzi Thierry
  5. Irambona Eric
  6. Munezero Fiston
  7. Niyonzima Olivier Sefu
  8. Mugisha Francois Master
  9. Mugheni Fabrice
  10. Muhire Kevin
  11. Nova Bayama
  12. Nsengiyumva Mustapha
  13. Nshuti Dominique Savio
kaka Kuya 10-05-2017 saa 10:58'

Savio namugira inama yo kutajya muri APR kuko urwego rwe ruzahita rusubira inyuma nta mutoza bafite.

Musesenguzi Kuya 10-05-2017 saa 02:01'

Ariko ndebera imitekerereze ya Sicharles,
Icye Ni inda ntumubaze kubaka career!!
Byamara iki kurya uyu munsi ejo ugasonza!!!
Reba aho Sugira Ernest ari n’aho Faustin cg Gihadi ari!!
Ntanimpamvu yo kuvugana n’abantu bo muri APR bafite imitekerereze iri hasi cyane!!

sicharles Kuya 9-05-2017 saa 14:22'

Yewe Rayon we, reka abasore bajye kwishakira amafaranga kuko wowe ntayo ufite ngo uzayabaha uri umutindi nyakujya ubone ngo Savion mumuhembe 250.000 wagirango ni Gicumbi nako(Rugende) Savion rata baragushuka na michel nimujye kwishakira amadoral nayo arakenewe cyane!!!!!!!!!!!!!

craver Kuya 9-05-2017 saa 13:46'

rayon nizahirahire ngo iragarura faustineye,!

-####- Kuya 9-05-2017 saa 09:28'

Gikundiro yacu kuki abantu bibeshya ko umukinnyi wabaye foropu ko twamwakira hahaha!! Faustin azajye muri PIPINIERE.

annet Kuya 9-05-2017 saa 08:34'

Rwatubyaye entiyigeze aba umukinnyi wa APR FC kuko nigihe yitwaga ko yayikinagamo yari umu rayon, ninawe wayihaga ibitego twahuye nayo, izongere !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Gikundiro Kuya 9-05-2017 saa 06:32'

Ayamakuru muyakuhe bavandi umupira wirwanda nawuvaho

Musesenguzi Kuya 9-05-2017 saa 02:11'

Wowe wiyita ###,
Uravuga iyihe Confederation Cup!!??? Y’uwuhe mwaka!??
2017??? Ibyo babyita kwitera ijeki!!! Cg se kwikirigita mu kwaha ugaseka!!! Cg se babasore b’ingimbi barota batoye amafaranga cg barongora isugi!!! Haaaaaaaa!!!!!
Uri uwa mbere nshinyitse rwose kuri uru rubuga.
Muvandimwe, zirikana ko ufite: Sunrise, AS Kigali na Bugesera imbere yawe!!!! Ubona uzazicika!???
Natwe Rayon turabizi ko dufite: Musanze, Police na Etincelles. Nkeka ko Rayon ariyo ifite ikipe zidakanganye cyane.
Reka nongere mburire abana ba Rayon Sports cyane cyane Police n’Ikiyoni: Mushyire imbaraga Ku mwanya wa Kabiri naho ubundi muzabira byose!!!!

### Kuya 8-05-2017 saa 23:47'

Ngo nta mukinnyi wava muri APR aza muri Rayon???? Hahahaaa nonese Rwigema yaje atari umusimbura, Nova yayivuyemo biyaranze na Rwatubyaye yaje batamwanze ahubwo si abandi baza mukabona ayo kubahemba haaaaaa savio afata 250 mille ubwo abona ayo kurya, ayo guha umuryango we nayo aha girlfreind agasigarana iki??????????? Faustin yaguze imodoka ari muri APR nasubirayo azahita ayirya hahahha. APR igomba gusezerera benchi barimo n’umutoza ikagura abandi bazayijyana mu matsinda ya confederations cup next year

claudio Kuya 8-05-2017 saa 23:27'

icyo nabyira Manzi

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)