RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:33'  -  Umunyarwanda yahimbye umukino witwa ’ANK’ ushobora kwamamara nka ‘Dame’ na ‘Chess’  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 25:03'  -  Ndayisenga na Niyonshuti mu bahanganye na Uwizeye muri shampiyona y’amagare  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 7:25'  -  Volleyball- Abakinnyi 18 ni bo basigaye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu  |  Yanditswe kuya 20-06-2017 saa 24:30'  -  Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze, Mugisha Samuel asigaje iminsi 15 agasubira mu masiganwa  |  Yanditswe kuya 19-06-2017 saa 18:21'  -  APR BBC yafashije REG BBC kwegukana igikombe cya shampiyona
Rwatubyaye agiye kubagwa imvune amaranye amezi ane
Print Comments: 19 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rwatubyaye Abdoul arimo gukusanya ibisabwa ngo yoherezwe kubagwa muri Morocco nyuma y’amezi ane yari amaze afite imvune, yatumye umusaruro we uba muke muri Rayon Sports kugeza aho ashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bahombeye amakipe yabo.

Kuva muri Werurwe 2017, Rwatubyaye ntarasubira mu kibuga nk’umukinnyi ubanzamo mu ikipe ya Rayon Sports, ariko rimwe na rimwe yabaga ari ku ntebe y’abasimbura, ibyo bikaba byaratumye umusaruro we uba muke ugereranyije n’uwo yari yitezweho, dore ko aza muri iyi kipe yari yariswe amazina atandukanye arimo na “Rwaducunguye”.

Rwatubyaye yaje muri Rayon Sports ahimbwa amazina arimo "Rwaducunguye'Rwatubyaye yaje muri Rayon Sports ahimbwa amazina arimo "Rwaducunguye’

Burya ngo ntabwo ari uko yasubiye inyuma mu mikinire, ahubwo byatewe n’imvune yagize mu mukino wo kwishyura muri Azam Rwanda Premer League, wahuje Rayon Sports na Bugesera FC kuwa 22 Werurwe uyu mwaka.

Aganira na RuhagoYacu, Rwatubyaye yagize ati “Ndarwaye n’abatabizi babimenye, mfite ikibazo mu ivi, nagize mu mukino wa Bugesera, ariko ntabwo nabyitayeho cyane kuko numvaga bidakomeye, hari igihe nagarukaga mu kibuga nkongera nkavunika, ariko ejo bundi naciye mu cyuma basanga mfite ‘lésion méniscale’, kandi ngo igisubizo gihari ni ukumbaga, ndimo gukusanya ibisabwa ngo njye hanze kwibagisha.”

Rutamu Patrick, Umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi ufatana na Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports mu gukurikirana imvune ya Rwatubyaye, yatangarije RuhagoYacu ko uyu mukinnyi yagize ikibazo mu ivi, aho ibituma igufa ryo hasi rikorana n’iryo hejuru hadakora neza, ibyo ngo bikaba bigomba gukira ari uko abazwe nk’uko byemejwe.

mu mukino wa Bugesera FC vs Rayon Sports, Rwatubyaye yavuye mu kibuga ku ngobyi y'abarwayimu mukino wa Bugesera FC vs Rayon Sports, Rwatubyaye yavuye mu kibuga ku ngobyi y’abarwayi

Rutamu yagize ati “Yagize ikibazo cyo mu ivi (lésion méniscale), ni nka ‘Amortisseur’ ituma igufa ryo hejuru n’iryo hasi bidakorana. Yaciye mu cyuma abaganga bategetse ko agomba kubagwa. Mu by’ukuri aramutse abazwe yagaruka mu kibuga nyuma y’ukwezi.”

“Yamaze kunyura mu cyuma, igisigaye, kubera ko ari imvune yagiriye mu ikipe ye, […] igihe icyo ari cyo cyose yabagwa, […] kuko ibisubizo byarabonetse, igisigaye mu ikipe ya Rayon Sports ku ruhande rwabo nibafata umwanzuro w’igihe yabagwa byahita bikorwa kuko ni cyo gisigaye.”

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Gakwaya Olivier yatangarije RuhagoYacu ko Rwatubyaye na we agomba kubagwa vuba aha nk’uko n’abandi barimo Muhire Kevin babikorewe, gusa ngo nta minsi irashira bimenyekanyeuwo myugariro wabo agomba kubagwa.

Rwatubyaye yari yazanye kuri FERWAFA ibaruwa irimo ibisubizo bya mugangaRwatubyaye yari yazanye kuri FERWAFA ibaruwa irimo ibisubizo bya muganga

Rwatubyaye aheruka gukinana na bagenzi be mu BugeseraRwatubyaye aheruka gukinana na bagenzi be mu Bugesera

Rwatubyaye wambaye nomero 6 yavunikiye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera igitego 1-0Rwatubyaye wambaye nomero 6 yavunikiye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera igitego 1-0

Sebastien Kuya 20-06-2017 saa 20:51'

Ariko mwa bafana mwe kuki mutukana kandi mu mupira wamaguru habaho faireplay reka mbabyire nta mukinyi utavunika kw’isi yose uwo mufana wa APR uvuga ko Rwatubyaye yavunitse kubera amarozi ese abavunika bose kw’isi bazira uburozi ? nonese ko mbona abakinyi benshi ba APR bahora mu nvune nabo se bazira uburozi ?
ko nunva uwo mufana yizera amarozi ?
muri make namugira inama yo kuba umu sportif
aho kuba umuvuza nduru no kuba indiscipliné
wirirwa atukana kandi amenye ko Rwatubyaye Abdoul n’umwana wumunyarwanda ukinira équipe Nationale y’urwanda .....my friend nakugirira inama gusa kuko njewe sinshobora gutukana n’ubwo byagenda gute kuko ndi umu sportif

Aloys Kuya 20-06-2017 saa 17:06'

@Aimable narinzi ko aho uvugiye uburozi cyane utabukura mu kanwa nyuma bugashaka kugarika ingogo ku mutoza wanyu narinzi ko waburetse none sha wowe nabwo muranze muranywanye Peee! Uburozi bubaye uburozi iwawe. Ikiva mu mutima wawe ni uburozi ubwo urumva utariroze wowe ubwawe? Sha hataho ukomeze ushishikare nakubwira iki. Gusa inkubisi ya yayandi...... Irayitarukiriza.

tim Kuya 20-06-2017 saa 15:00'

ariko nkawe wiyita feke uri feke ko ubwo se avunitse kubera Rayon urijiji koko ubu se ari Rayon Na APR niyihe imvunikisha abakinyi beshi reka utugambo

kodo Kuya 20-06-2017 saa 14:07'

wowe wiyita feke uzapfa uri feke kubera amatiku ugira mujye mufana mudatukana

ema Kuya 20-06-2017 saa 13:52'

Hhhh iyo aguma muri manegeka fc mwari kumuroga sinumvisengo murahigana ngo mumarane?nonese mutsindwa kuberiki? suko adahari muzicwa nagahinda gusa

Aloys Kuya 20-06-2017 saa 13:47'

Feke we, burya koko izina niryo muntu. Ibyago by’undi nibyo byishimo byawe? None se Sha, ko uri ku Isi none waba ari wowe utahiwe? Njye simbikwifurije ariko. Hanyuma unibuke ko uvuga shitani cyane ari uyifashe umurizo. Ubwo burozi udakura mu kanwa urumva butagukungurira Wa? Umutima wawe rwose ndabona urimo ibibi byinshi. Imana iwutahemo pe!

salsa Kuya 20-06-2017 saa 13:38'

feke koko uri feke ntiwitaye Kukamaro k’ equipe y’igihugu witaye Ku matiku yanyu gusa koko.

aimable Kuya 20-06-2017 saa 13:15'

ubwo ni uburozi bwa shasir ikiryabareziiiiii

nyirabizeyimana Kuya 20-06-2017 saa 12:58'

Rekada yavunikase kdi ngo abakinnyi bavuye muri Apr bakajya muri rayon baba bagiye kuzamura urwego rwabo?! Nira urwego ruzamurwa no kumara umwa udakina ntiyari yifitiye umwanya uhoraho muri apr no mu ikipe yigihugu yamara kurengwa ngo abakinnyi ba apr ntibadefiriza imisatsi akajya aho badefiriza uwiyishe ntaririrwa

nmn Kuya 20-06-2017 saa 12:40'

@Feke. gutanga ibitekerezo ni vyiza; ariko ntukavuge ibintu udafitiye ibimenyetso. kuvunika birasanzwe mu mupira w’amaguru; nubwo utavuze equipe ufana ubanze ari APR FC! Usubiye muri yo ko Butera ahora muri infirmerie nawe yararozwe? None se akina mwiyo wise burozi fc? umva feke n’abandi nkawe bapfa gutanga ibitekerezo batatekerejeho neza; banza utekereze mbere yuko utanga igitekerezo cyawe! Guhangana nk’abafana ni byiza ariko kuvuga nkibyo wanditse nabyita agashinyaguro k’umukinnyi udahemba ndetse nuwo wavuzs ko arwaye sibyo kuko ntiwamusuzumye. stop rumours guys

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)