RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Senyange ashobora kugaruka mu kibuga umwaka utaha w’imikino- Amakuru ku bakinnyi bose bafite imvune muri Rayon Sports
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi; Senyange Ivan ashobora kugaruka mu kibuga mu mpera z’uyu mwaka w’imikino cyangwa akazatangira gukoreshwa mu mwaka utaha, ni nyuma yo kubagwa ndetse kuri ubu akaba yaratangiye gukora imyitozo ngororamubiri ngo agarure imbaraga.

Uyu mukinnyi ukina yugarira ku ruhande rw’i bumoso, yaguzwe na Rayon Sports mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye mu ikipe ya Gicumbi FC.

Senyange Yvan yaje kuvunikira mu mikino ibanziriza shampiyona yari yateguwe n’ikipe ya AS Kigali, bituma atongera kugaragara mu kibuga ndetse kubagwa kwe bizamo imbogamizi zitandukanye, aho yari kujya kubagirwa muri Maroc mu Ukuboza k’umwaka ushize, ariko agira ikibazo cy’ibyangombwa.

Senyange amaze igihe kitari gito mu mvuneSenyange amaze igihe kitari gito mu mvune

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports; Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yatangaje ko uyu mukinnyi kuri ubu yatangiye imyitozo imufasha kugarura imbaraga z’umubiri nyuma yo kubagwa ndetse ashobora kuzatangira gukora mu minsi iri imbere.

"Senyange yarabazwe, ubu yatangiye gukora Gym, ngira ngo nka nyuma y’ukwezi azaba yagarutse. Ashobora kuzakora tugeze nko muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro cyangwa umwaka utaha w’imikino ndumva aribwo Senyange yazakoreshwa."

Nshimiyimana Maurice akaba kandi yanagarutse ku zindi mvune zitandukanye ziri mu ikipe ya RayonSports, aho abakinnyi hafi ya bose baragaruka muri iki cyumweru.

"Imvune ihari; ngira ngo ubu umukinnyi Rwatubyaye yatangiye kwirukanka, arimo arakora. Ange na we afite ikiruhuko kugera kuwa Gatanu kuko arimo kuvurwa. Undi muntu urwaye ubu..Manzi Thierry yagize akabazo, kubera imikino yose twakinnye ngira ngo Manzi Thierry yose yagiye atangira n’umunaniro urimo, azatangira imyitozo kuwa Kane [ejo] ntabwo ari igihe kirekire, ntabwo ari imvune ikanganye."

Myugariro Mutsinzi Ange ni umwe mu bagaruka muri iki cyumweruMyugariro Mutsinzi Ange ni umwe mu bagaruka muri iki cyumweru

Rayon Sports ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 61, amanota 10 irusha APR FC ya kabiri mu mikino 24 ya shampiyona igeze ku munsi wayo wa 25,bamaze gukina mu gihe mu gikombe cy’Amahoro bazahura na Musanze FC muri 1/8 mu cyumweru gitaha.

barya Kuya 3-05-2017 saa 12:13'

ko numva defense yacu igowe, gusa ark ntibitubuza gutsinda

maso Kuya 3-05-2017 saa 10:53'

Bite by’Abouba?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)