RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 24:13'  -  Saleh Ally yanenze abafana ba Yanga batwitse imyenda ya Haruna Niyonzima
Stade Huye yafungiwe amazi n’amashanyarazi kubera umwenda wa REG na WASAC
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Stade Huye yafungiwe amazi n’umuriro kubera umwenda w’amazi n’amashanyarazi ungana na miliyoni zisaga esheshatu Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority/RHA) kibereyemo REG na WASAC.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi, ishami ryo mu Karere ka Huye, Maniraguha Jean Pierre, yatangarije RuhagoYacu ko umwenda RHA ibabereyemo ari wo watumye bafunga amashanyarazi muri stade Huye.

Ati “Ideni barimo ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi cumi na bitandatu (2 016 000), ni ryo ryatumye tuyafunga (amashanyarazi), dutegereje ko ‘Rwanda Housing Athaurity’ yishyura kandi twarabandikiye tubibasaba, bamara kwishyura tukongera kubasubiza umuriro.”

Umwenda w’amazi ni amafanga y’u Rwanda 4 664 612 mu gihe uw’amashanyarazi wo ari miliyoni ebyiri n’ibihumbi cumi na bitandatu (2 016 000), uwo mwenda ukaba ari fagitire zo kuva muri Gicurasi 2016 kugeza muri Mata 2017, ari na bwo amazi n’umuriro byafunzwe muri Stade Huye.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yari mu muhango wo gutaha Stade Huye mbere gato y'uko imikino ya CHAN itangiraUmuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yari mu muhango wo gutaha Stade Huye mbere gato y’uko imikino ya CHAN itangira

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene aganira na RuhagoYacu yari ataramenya ko Stade Huye yafungiwe amazi n’umuriro, ariko yemeza ko hari inyemeza bwishyu (Factures) zitishyuye.

Ati “Sinzi, ubwo umuntu yakurikirana akabimenya […] ariko icyo nzi ni uko hari umwenda abubatse stade bari babereyemo REG na WASAC, icyo cyo ndakizi, twagikozeho inama twemeranya ko uwo mwenda ugomba kwishyurwa, cyane ko n’ubundi imirimo yari ikirimo itararangira, ubwo abantu bareba niba yaba ari yo ntandaro.”

Yakomeje avuga ko ari ikibazo abantu bakwicara bagakemura, agakomeza anavuga ko uwo mwenda wishyuzwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), dore ko Stade Huye ikiri mu minwe y’icyo kigo kuko Akarere ka Huye katarayimurikirwa ngo kayakire ku mugaragaro.

 Serubibi Eric, Umuyobozi mukuru muri RHA ufite imitungo ya Leta mu nshingano ze Serubibi Eric, Umuyobozi mukuru muri RHA ufite imitungo ya Leta mu nshingano ze

Aganira na RuhagoYacu, Umuyobozi mukuru muri RHA ufite imitungo ya Leta mu nshingano ze, Serubibi Eric ntiyahakanye uwo mwenda, ndetse anavuga ko barimo kubiganiraho n’akarere ngo REG na WASAC bishyurwe kandi vuba.

Ati “Turi kukiganiraho n’akarere kandi kirabonerwa igisubizo vuba.”

Mu gushaka kumenya niba nta gasigane kaba kari hagati ya RHA n’Akarere ka Huye, Serubibi yavuze ko “Tubibona kimwe kuko ni stade ikoreshwa n’Akarere ka Huye kandi ibyo birarane harimo n’ibyagiye bisigaramo kubera abayubatse ndetse n’ibindi bya kera, ni yo mpamvu hariho ibyo biganiro kandi turi gushaka uburyo byakemuka kuko n’ubundi bibangamiye ikoreshwa ry’iriya stade.”

Gufungirwa amazi n’umuriro kwa Stade Huye ni byo byatumye ubwo Mukura VS yari igiye kwakira AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze kujya mu rwambariro kubera ko hari umwijima ukabije, bagahitamo kwambarira muri stade aho bamwe batebyaga bavuga ngo “Twambariye ku gasozi.”

Stade Huye yahoze ari “Imbehe ya Mukura” mbere y’itariki ya 17 Mata 2011, ubwo uwari Minsitiri wa Siporo n’Umuco, Mitari Protais yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka Stade Huye.

Kuva iyo mirimo yatangira, Stade Huye yagiye igira ibibazo bitandukanye birimo inyigo idahwitse ndetse n’ibindi byatumye idindira, ku buryo gushyiraho ikibuga “Terrain synthetique) byarangiye muri Mata 2012, ariko imikino ya CHAN2016 ikarinda itangira imirimo yo kubaka iyo stade itararangira, ari na byo bikiri kuyikurikirana muri uyu mwaka wa 2017.

Abafana bari benshi ariko nta mazi ari muri stade byumvikana ko n'ubwiherero bwari ikibazoAbafana bari benshi ariko nta mazi ari muri stade byumvikana ko n’ubwiherero bwari ikibazo

Mu gutaha Stade Huye, Umuyobozi w'Akarere ka Huye yibukije ko ari iyo abo ayobora bari baremerewe na Perezida Kagame ubwo yabasuraga mu 2011Mu gutaha Stade Huye, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yibukije ko ari iyo abo ayobora bari baremerewe na Perezida Kagame ubwo yabasuraga mu 2011

Abakinnyi ba AS Kigali bambariye ahagenewe abafanaAbakinnyi ba AS Kigali bambariye ahagenewe abafana

Ange kalisa Kuya 11-05-2017 saa 14:18'

nibagerageze bishyure


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)