RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 24:13'  -  Saleh Ally yanenze abafana ba Yanga batwitse imyenda ya Haruna Niyonzima
Umutoza Kayiranga Baptiste mu mwuga mushya utamenyerewe mu Rwanda
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza Kayiranga Baptiste yatangiye umwuga mushya usa no gucuruza abakinnyi, aho agiye kujya abatoza, akabashakira amakipe, akajya anabagira inama (Agent & Manager), uyu mwuga ukaba udasanzwe mu Rwanda, kuko ubusanzwe byakorwaga n’abatsinze ikizamini cya FIFA.

Kuva yasezera mu ikipe ya Pepiniere FC muri Mutarama uyu mwaka, Umutoza Kayiranga Baptiste nta kazi yari afite, ahubwo yajyaga aboneka ku bibuga bitandukanye abana bakiniraho ndetse n’ahabera imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Icyakora burya ngo ntiyabaga ari mu butembere, ahubwo yabaga ashakisha abana bafite impano, ngo abafashe kuziteza imbere, ubundi abashakire amakipe maze banagirane amasezerano yo kubabera Umujyanama no guhagararira inyungu inyungu zabo mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru (football Agent & Manager).

Kayiranga Baptiste ashobora kuzahindura uburyo abikoramo naramuka abonye ikipe ikamuha akaziKayiranga Baptiste ashobora kuzahindura uburyo abikoramo naramuka abonye ikipe ikamuha akazi

Abakinnyi afite kugeza ubu, ni bo bakinnye na Police FC mu mukino wa gicuti, iyo kipe y’abashinzwe umutekano ibatsinda ibitego 3-1, icyakora ikaba ari yo yari yabanje kwinjizwa igitego cyatsinzwe na Fabrice Kagirabana, kiza kwishyurwa ku bwa burembe na Mico Justin ku munota wa 45, maze igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Aganira na RuhagoYacu, Umutoza Kayiranga yatangaje ko kwihangira uwo murimo byaturutse ahanini ku bakinnyi bamusabaga ko yabafasha, akaza kwisanga nta bundi bufasha uretse ubwo kubatoza ngo bazamure urwego rw’imikinire maze abajyane aho bashobora gukina, kuko nta kipe afite ngo abajyanemo.

Kayiranga yagize ati “Mpugiye muri ibi by’aba basore mubona, hari abakinnyi bagiye bansaba ubufasha kandi bakiri bato, mbabwira ko twazahura umwaka wa shampiyona wenda kurangira, bakitoza nkanabashakira imikino, bityo na bo bakagira amahirwe, bakareba ko imiryango yafunguka.”

Umwuga wa “Player Management” ngo ni gahunda Umutoza Kayiranga azakomeza gukora mu gihe cyose akibifitiye umwanya, cyane cyane mu gihe atarabona akandi kazi ko gutoza, ariko ngo biramushimisha kubikora kuko bitamutwara umwanya munini kandi akaba abikora mu buryo butandukanye n’ubwo babikoramo.

Kagirabana yahoze mu Isonga FC mu 2014 aza guhagarika umupira ariko ngo yagarutse ari mushyaKagirabana yahoze mu Isonga FC mu 2014 aza guhagarika umupira ariko ngo yagarutse ari mushya

Abajijwe agashya kari mu mwuga we usa no gucuruza abakinnyi yatangiye gukora, Umutoza kayiranga yagize ati “ Ntiwavuga ko utari ‘agent’ kandi uri umutoza, uba ubikora byose. Umu ‘agent’ usanga atari umunyamwuga mu gutoza. Niba undi muntu utazi gutoza ashobora kumenya umukinnyi wajya mu ikipe runaka bagahuza, ntabwo umutoza ari we wabiyoberwa."

"Jyewe rero ni uwo murongo ndimo ariko bitavuze ko nshobora kubikora byonyine, kuko bisaba ngo uwo ngiye kohereza aha n’aha mbanze mutegure, ariko ‘agent’ we aza ku kibuga gusa akareba ibyahura, ibibura byo ntibiba bimureba.”

Mbere y’umwaka wa 2001, abahagarariye inyungu z’abakinnyi bahabwaga ibyangombwa na FIFA, ariko ubu byeguriwe amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’amanyamuryango ba FIFA.

Uretse abo Kayiranga azashakira amakipe, hari n'abashobora kujya gukina mu mahangaUretse abo Kayiranga azashakira amakipe, hari n’abashobora kujya gukina mu mahanga

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko iyo gahunda yo guhagararira inyungu z’abakinnyi yashyikirijwe abanyamategeko muri FERWAFA, kugeza ubu abasabye kujya babikora nk’umwuga bakaba bategereje gusubizwa.

Bimwe mu byo abahagarariye inyungu z’abakinnyi bakora harimo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe haba ku kongera umushahara, igihe azamara mu ikipe, gushakira umukinnyi inyungu nko kwamamaza, gutegura uko amafaranga azayakoresha, ubuvugizi, gusobanura ibikorwa by’ikinyabupfura n’ubujyanama maze umukinnyi we agasigara ashyize umutima ku mukino gusa.

Abakinnyi Baptiste arimo gushakira amakipe bari bazonze Police FC mu mukino wa gicutiAbakinnyi Baptiste arimo gushakira amakipe bari bazonze Police FC mu mukino wa gicuti

Kayiranga Baptitse arimo gutoza abakinnyi agahita asinyana na bo amasezerano yo kujya abagira inama no guhagararira inyungu zaboKayiranga Baptitse arimo gutoza abakinnyi agahita asinyana na bo amasezerano yo kujya abagira inama no guhagararira inyungu zabo

Kayiranga Baptiste asanzwe ari umutoza ku rwego rwa 'A' ya CAFKayiranga Baptiste asanzwe ari umutoza ku rwego rwa ’A’ ya CAF

Manzi Aimable ni umwe muri ba myugariro bashobora guhita babona ikipe mu cyiciro cya mbere ugendeye ku rwego rw'imikinire yagaragaje mu mukino wabahuje na Police FCManzi Aimable ni umwe muri ba myugariro bashobora guhita babona ikipe mu cyiciro cya mbere ugendeye ku rwego rw’imikinire yagaragaje mu mukino wabahuje na Police FC

Manzi Aimable ntiyoroheye ubusatirizi bwa Police FC bwari buyobowe na Mico Justin, Amini Mwizerwa na Imurora JaphetManzi Aimable ntiyoroheye ubusatirizi bwa Police FC bwari buyobowe na Mico Justin, Amini Mwizerwa na Imurora Japhet

Kagirabana Fabrice, ni we wafunguye amazamu mu gice cya mbereKagirabana Fabrice, ni we wafunguye amazamu mu gice cya mbere

Mico Justin wari wabujijwe amahwemo na Manzi Aimable yishyuriye Police FC igitego ku munota wa 45 Mico Justin wari wabujijwe amahwemo na Manzi Aimable yishyuriye Police FC igitego ku munota wa 45

Serugaba Eric usigaye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari mu ikipe ya Kayiranga BaptisteSerugaba Eric usigaye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari mu ikipe ya Kayiranga Baptiste

NDAYAMBAJE Philemon Kuya 12-06-2017 saa 11:53'

Njyewe nabanza gushimira KAYIRANGA, kubwigikorwa gikomeye agaragaje namwifuriza guhirwa mu kazi ke gashya. Ibi nibintu bikenewe cyane mu gihugu cyacu kiriguterimbere.

Dodos Kuya 11-06-2017 saa 17:53'

Mumubwire azaze mu Bugesera ahitwa I Gashora azahakura abakinnyi beza

James Kuya 11-06-2017 saa 14:10'

Kayiranga courage tukuri inyuma kandi ntuzacike intege kuko ubuhanga bwawe tugomba kububyaza umusaruro. Nuko ntamahirwe ugira yo kubona amahirwe atoza ikipe zifite umurongo ufatika naho ubundi uri muri 3 beza dufite muRwanda, bityo rero ni amahirwe kuticarana ubumenyi n’ubunararibonye ufite ukifuza kubisangiza abana b’abanyarwanda. Imana ibigufashemo

jean.dedieu Kuya 11-06-2017 saa 05:53'

nibyiza.cyane.nakomereze.aho

Claude Kuya 10-06-2017 saa 13:25'

Yakize ubusambo se no gusaba ruswa!!! abana benshi yabiciye impano turamuzi!!

Casser Kuya 10-06-2017 saa 12:25'

abasore ba kayiranga bari batyaye nkumwataka naboye witwa Fabrice ndetse nuwitwa Benon ukina muru Gasabo united nabataka beza ahubwo amakipe yabagerageza akabareba kuko nabonye bari kurwego rushimishije


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)