RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 20:21'  -  Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 19:37'  -  Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Volleyball: Amatora yo kurangiza umuhango, Yego cyangwa Oya nibyo bizimika abiyamamaje
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 6 Gicurasi, abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) bararamukira mu muhango wo gusimbuza abayobozi beguye ku myanya yabo, ariko buri mwanya uriho umuntu umwe ugomba kuzatorwa, bisaba ko azagira yego nyinshi cyangwa oya zaba nyinshi agatsindwa hagategurwa andi matora.

Kansiime Julius uyobora FRVB mu buryo bw’agateganyo nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwari perezida we, Nkurunziza Gustave, avuga ko nubwo buri mwanya muri itatau izatorerwa hariho umukandida umwe, bishoboka cyane ko nawe atatorwa mu gihe yaba atujuje amajwi asabwa, cyangwa abanyamuryango batamwifuza, bityo rero bitafatwa nko kurangiza umuhango.

Ati” ubundi uko bigenda iyo umwe cyangwa babiri cyangwa batatu mu bari baratowe muri komite nyobozi , iyo bakeneye gusimburwa , inteko iba yarabatoye ariyo assemblee general , irongera igaterana ’’

yakomeje agira ati’ Ntabwo nabyita ko ari ukurangiza umuhango kuko habaho gutora , umukandida niyo yaba ari umwe, iyo abanyamuryango batamushaka, habaho gutora yego cyangwa oya, ni amatora rero agomba kuba ntabwo bivuze ko ari ukurangiza umuhango” Kansiime usanzwe ari vice perezida wa mbere wa FRVB wasigaranye inshingano zo kuyiyobora mu buryo bw’inzibacyuho.

Kugirango umuntu atorwe nubwo nta wundi baba bahatana, bisaba ko agira amajwi angana na 50 % by’abatoye bose bagaragaza ko bamushaka (yego) hiyongereyeho ijwi rimwe.

Kansiime avuga ko ibyagombaga gukorwa byose mbere y’amatora byarangiye, igisigaye ari amatora nyir’izina.

Abayobozi batatu bazatorwa ni abazasimbura abandi beguye batamazeho n’ukwezi.

Ku mwanya wa perezida, hari umukandida umwe rukumbi ariwe Karekezi Leandre, watsinzwe na Nkurunziza Gustave weguye nyuma yo gufungurwa by’agateganyo aho yashinjwaga ibyaha byo kunyereza umutungo w’ishyirahamwe.

Nkurunziza watsinze amatora ahita yegura atayoboye n'ukweziNkurunziza watsinze amatora ahita yegura atayoboye n’ukwezi

Karekezi Leandre yabaye umuknnyi wa Volleyball igihe kirenga imyaka 10, yabaye umuyobozi w’akarere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, ahashinga ikipe ikina mu kicirio cya mbere (Gisagara VC ) anahubaka Gymnase (inzu isakaye yo gukiniramo imikino imwe n’imwe).

Karekezi yakinnye Volleyball igihe kirekireKarekezi yakinnye Volleyball igihe kirekire

Ku mwanya wa vice perezida wa kabiri naho hari umukandida umwe witwa Ruterana Fernand watanzwe n’ikipe ya KVC (Kigali Volleyball Club), akaba ashaka gusimbura Ribanje Jean Pierre weguye.

Ku mwanya w’umubitsi naho hari umukandida umwe rukumbi, Mukamurenzi Providence watanzwe n’ikipe ya RRA WVC (Rwanda Revenue Authorithy Women Volleyball Club), arahatanira gusimbura Uwera Jeannette nawe weguye nyuma yo gufungurwa.

Amatora azabera mu cyumba cy’inama cya Ministere y’umuco na sports (MINISPOC) kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 6 Gicurasi 2017.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 27
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports274268
02Apr FC282056
03Police FC272054
04As Kigali271449
05Bugesera FC271043
06Musanze FC28-139
07Espoir FC27235
08Etincelles FC27-535
09Mukura VS27-932
10Amagaju FC28-732
11Sunrise FC27-530
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports27-1426
16Pepiniere FC27-2713
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka14
03Nahimana Shassir13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Ruyenzi Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 2 - 2 RAYON flag
 Felix B. (1)
 Joseph L. (1)
  Francois M. (1)
 Shassir N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 KIYOVU flag
 Houssein R. (1)
  Andre L. (1)
Huye Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 2 GICUMBI flag
 Christophe N. (1)
  Rashid M. (2)
Kigali Regional Stadium
Friday, 19 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 1 APR flag
 Hamidou N. (1)
  Fiston N. (1)