RUHAGOYACU.com

Akagambane, kurogwa no kuvangirwa, mu bigiye gutuma Mulisa na APR FC bataha amara masa

Ayo magambo ubanza akomeye! Yego arakomeye. Cyane cyane iyo akoreshejwe ku ikipe y’ubukombe nka APR FC; Ikipe irusha izindi ibigwi mu gihugu, ikipe y’ubukombe, ikipe yubahwa ndetse inatinywa no kugeza ku itangazamakuru dukoramo. Ni byo rimwe na rimwe turayubaha tukayitinya, ariko uyu munsi ni byiza ko tuvuga kuri ibi bishobora gushyira ahabi iyi kipe ifite uruhare runini mu guteza imbere umupira w’igihugu.

Uretse ibitangaza bya ruhago, amahirwe menshi ni uko APR FC ishobora kurangiza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona nkuko byagenze muri 2013 ubwo yarushwaga amanota 11 na Rayon Sports ya mbere. Uyu mwaka bishobora kwisubiramo.

Rayon Sports itwaye APR FC igikombe iyirusha amanota menshiRayon Sports itwaye APR FC igikombe iyirusha amanota menshi
Nyamara APR FC yari yashoye miliyoni 78 ku bakinnyi bashya barimo Twizerimana Onesme!Nyamara APR FC yari yashoye miliyoni 78 ku bakinnyi bashya barimo Twizerimana Onesme!

Iki gihe, ntawari wabitinzeho cyane, kuko ni bwo iyi kipe yari igitangira gukoresha politike y’abakinnyi b’abanyarwanda, politike na yo itaratanze umusaruro wari uyitegerejweho kugeza magingo aya. Urugero rwa hafi ni uko mu ikipe y’igihugu yakiriye Nigeria muri Gashyantare 2012, APR FC yari ifitemo abakinnyi 8 mu gihe ikipe izerekeza muri Centrafrica, APR FC ifitemo abakinnyi bane…

Ibya politike ya APR FC si byo ndi buvugeho uyu munsi, kuko na byo byasaba undi mwanya, ahubwo igihari ni uko nkuko byagenze mu mwaka wa 2013, iyi kipe y’ingabo z’igihugu ishobora kwisanga ibuze itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, kandi mu gihe 2013 byari byatewe n’ubushobozi buke bw’abakinnyi, uyu mwaka wo byaba bitewe no kwivanga kw’ikipe ubwayo cyane ko ubushobozi bugaragara nk’ubuhari.

Kutigira kuri Rubona na Khanfir- Mulisa aratoranywa… yungirizwa na Yves Rwasamanzi

Zimwe mu nzozi za buri mutoza ku isi yose ni ugutoza ikipe ikomeye mu gihugu ukomokamo ukaba wayigeza ku bigwi bisesuye. Izo ni zo zari inzozi za Rubona Emmanuel, ni zo zari inzozi za Mashami ni zo nzozi za Mulisa na Yves Rwasamanzi. Ubwo APR FC yemezaga Nizar Khanfir nk’umutoza mukuru, byose byari byiza kuko uyu munya Tuniziya yari afite izina ribyibushye kuri uyu mugabane ugereranyije na Rubona wari ugiye kumwungiriza.

Ubuyobozi bwa APR FC ntabwo bwashoboye gukosora amakosa yari yakozwe ku gihe cya Rubona na NizarUbuyobozi bwa APR FC ntabwo bwashoboye gukosora amakosa yari yakozwe ku gihe cya Rubona na Nizar

Gusa ntabwo byabaye nkuko benshi babikekaga, uyu mwarabu yasanze Rubona atsinda, ndetse wenda yumva ko ari we wakagiriwe icyizere cyo kugumana APR FC nk’umutoza mukuru. Icyakurikiye, ni ukutumvikana hagati y’aba bagabo bombi, umwe aca ukwe undi aca ukwe, biza no kurangira “ Umutoza Rubona yitangarije ubwe ko kutumvikana hagati yabo ari kimwe mu byatumye bakurwamo na Yanga muri Champions League”. Ese ibi abayobozi ba APR FC ntabwo babimenye? Igihari ni uko kiri mu byatumye Nizar Khanfir asezera iyi kipe akisubirira iwabo, mu gihe Rubona yamanuwe mu ikipe y’abana.

Mu gihe aya masomo yari ahagije ngo ubuyobozi bwa APR FC bubone ko bitoroshye ko uwari umutoza mukuru azanirwaho undi shampiyona igeze hagati, ibi byongeye gukorwa ubwo Mulisa Jimmy yemezwaga nk’umutoza wa 10 wa APR FC mu myaka itanu gusa, aho yagombaga kungirizwa na Yves Rwasamanzi wamurushaga ibigwi mu butoza, ndetse wari uherutse kwegukana irushanwa rya Pre season anyagiye Rayon Sports akanatsinda Vita Club.

Ibi byose byari mu mutwe wa Rwasamanzi, ubanza ari byo byatumye bimugora kwakira ko agiye kungiriza Mulisa. Iyi kipe yatangiye gucikamo ibice mu bakinnyi bamwe bajya ku ruhande rwa Mulisa, abandi kwa Rwasamanzi. Ikipe yatsindaga itangira kwambarira incabari aho yambariraga inkanda. Ibi nta nubwo byagarukiye aho, dore ko ubuyobozi bw’iyi kipe na bwo bwaje gufata impande ebyiri, aho bizwi ko hari uruhande rushyigikiye Mulisa Jimmy, urundi rukaba rushyigikiye Yves Rwasamanzi.

Yves Rwasamanzi afite bamwe mu bayobozi muri APR FC bumva ko yakagizwe umutoza mukuruYves Rwasamanzi afite bamwe mu bayobozi muri APR FC bumva ko yakagizwe umutoza mukuru

Ingaruka ntabwo zatinze kugaragara, amakuru agera kuri Ruhagoyacu, ni uko Mulisa yateguraga ikipe azakinisha, Yves Rwasamanzi agaca inyuma akayishyikiriza abayobozi bamushyigikiye bagategeka Mulisa kuyihindura. Urugero rwa hafi, ni ku mukino wa Rayon Sports aho umutoza wa mbere yari yatsembye ko atari bukinishe Muhadjili uko byagenda kose, kuko atagaragazaga imbaraga mu myitozo. Uyu byabaye imbaraga ngo ntamubanze mu kibuga gusa biza kurangira ategetswe kumushyiramo ubwo APR FC yari iyoboye ku gitego 1-0…. Ibyakurikiye byabara uwari kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mulisa yatezwe amarozi ararusimbuka… APR FC ibigerageje ntiyahirwa…

Amarozi ubundi asa nk’amaze kumenyerwa mu mupira w’u Rwanda. Ku babyemera cyangwa batabyemera. Ubwo APR FC yiteguraga gukina na Gicumbi umukino wo kwishyura wa shampiyona, yaje gukorera « Locale » ku cyicaro cyayo ahanabarizwa academie, ni ku Kimihurura. Aha haje kuba ibidasanzwe, ubwo umwe mu batetsi yazaga kuburira Mulisa kutarya ku biryo yari yateguriwe… ibi byaje kurangira bigaragaye ko n’ibiryo abakinnyi bari bariye bitari shyashya, birangira bamwe mu bakoraga mu gikoni birukanwe…. Ariko se, abakozi bo mu gikoni bari kuroga ikipe/Mulisa bapfa iki ? mu byukuri ni nde washakaga kuroga umutoza Mulisa? Ese niba atarakurikiranywe/ataramenyekanye ni iki cyemeza ko atari bwongere kubikora?

Mulisa yararusimbutse uwo munsi, gusa bivugwa ko na mbere y’umukino ikipe ye yahuriyemo na Rayon Sports ashobora kuba hari ibindi yahawe… ibyo ntawabyemeza cyangwa se ngo abihakane…. Gusa uyu mutoza yarusimbuka yagira gute, igihari ni uko ikipe atoza yo itigeze irusimbuka.

Mulisa Jimmy yashatse kwegura muri APR FC ubwo yasimbukaga uburozi gusa ntibyakundaMulisa Jimmy yashatse kwegura muri APR FC ubwo yasimbukaga uburozi gusa ntibyakunda

Amakuru yagiye atangazwa kuva muri iyi kipe, ni uko iyi ngo yaba yarigeze ‘’kuzingwa’’ nkuko babyita, aho ngo umwe mu bayihozemo yaba yarishyuye umurozi(umuganga) kugira ngo ntizongere kubona intsinzi ukundi. Aya makuru yaratangajwe ndetse ku giti cyange nigeze guhura n’uyu watungwaga agatoki, ambwira ko ayo makuru na we yayumvishe, gusa ko atakorera ikintu nk’icyo ikipe akunda, ahubwo antungira agatoki uwundi muntu akeka ko yaba ari we uroga APR FC! Uroga APR FC! Icyo atahakanye ni uko iyi kipe yarozwe, icyo yahakanye ni uko ari we waba yarabikoze.

Ibijyanye n’imbaraga z’amarozi nge nta bumenyi buhambaye mbigiraho, icyo mbona ni uko abakinnyi bo mu Rwanda babyizera ku rwego rwo hejuru. Icyaje kuba, ni uko abakinnyi ba APR FC baje gukora inama ubwabo, aho bamwe biyemereye ko koko uwo mutoza navuze haruguru yajyaga abahamagara, ababwira kwitsindisha n’ibindi. Hanavuzwe kuri ibyo by’ibice bibiri byari mu ikipe birangira bemeye gutahiriza umugozi umwe. Aha kandi, bamwe mu bafana b’iyi kipe bemeye kwitangira amafaranga ngo bajye gukora ibyo bise kurogoza ikipe yabo.

Kuva ubwo, APR FC yarongeye iratsinda nubwo yisamye yasandaye kuko Rayon Sports yari yararangije gushyiraho umwitangirizwa uhagije muri shampiyona. Ikibazo aha, ni uko ibi bibazo byabaye nk’ibihagazeho igihe gito, gusa bya bice bibiri nako bitatu bikongera kuvuka nanone, aho mu ikipe hari abakinnyi bishimira umutoza Mulisa, hakaba abishimira Yves Rwasamanzi, ndetse n’abandi bo ku wundi mutoza.

Ni Mulisa Jimmy cyangwa ni Yves Rwasamanzi!

Ubuyobozi bwa APR FC bugomba guhitamo hagati ya Mulisa na Rwasamanzi...Ubuyobozi bwa APR FC bugomba guhitamo hagati ya Mulisa na Rwasamanzi...
Ku nyungu z'iyi kipe!Ku nyungu z’iyi kipe!

APR FC ifite amahitamo abiri yo gukora mbere yuko shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro bisubukurwa. Igihari ni uko guhuza aba bagabo bombi kugeza uyu munsi byanze, nubwo nta numwe(muri bombi)wajya hanze ngo abyerure. Uko biri kose kuba nge mbizi, ni uko n’ ubuyobozi bubizi, ni uko n’abakinnyi babizi. Niba ari ukugumana Mulisa, ubwo bizaba bivuze gusezerera Rwasamanzi, cyangwa se niba ari ukugumana Rwasamanzi, Mulisa akagenda ku nyungu z’iyi kipe.

Iyi APR FC ni yo yari yegukanye shampiyona umwaka ushize kandi urebye abakinnyi yatakaje ntabwo ari bo benshi ugereranyije n’aba mukeba. Mu gihe Rayon Sports byayigoye gusimbuza Kasirye, Diarra na Imanishimwe, APR FC yo yashoye miliyoni 78 ngo isimbuze abakinnyi babiri yari itakaje(Iranzi na Emery Bayisenge) dore ko abandi ari yo yabasezereye. Iyi yaje kujya ku isoko izana Imran(8 000 000RWF), Muhadjili(8M), Emery(8M), Onesme(12M), Imanishimwe(14M), Blaise(4M), Aimable(4M), Januzaj(4m), Fabrice(4M), Ngando(4M),Innocent(8M).

Aba bose mu gihe bari bitezweho gutanga umusaruro urenze uwo umwaka ushize, ahubwo byaje kurangira bishubije ikipe inyuma ahanini bitewe n’ibyo bibazo bya hato na hato byagiye biyivugwamo. APR FC iracyafite amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cy’amahoro cyo kimwe n’izindi kipe umunani zageze muri ¼. Gusa iyi, umwuka uyivugwamo nta gihindutse, bishobora kurangira idashoboye no kwikura imbere ya Bugesera.

Habwirwa benshi, hakumva bene yo!

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Ibitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musinga

    Kuya 10-06-2017 saa 08:23'

    umurayon witwa jean d’eau dukuze ntankuru ye nataho umwanya he is not professional akenshi umwanya mwinshi awumara asebya aprfc ariko izabaho izatsinda ,izatwara ibikombe ,, my dear ntabwo wahora usebya abantu gutyo munkuru yawe nta factor zirimo .... icyo nabwira aba fana abayobozi na staff mefies vous cette journaliste

  2. eddy

    Kuya 9-06-2017 saa 14:22'

    shuti zanjye abo bantu bashaka kuvugira Rubona ntabwo bamuzi utamuzi aramubarirwa ariko ntakitagira iherezo muzamumenya

  3. Fignm

    Kuya 9-06-2017 saa 07:20'

    Arksekukimwikirizaimbyinomutaziesemwabamufitegihamyakorwasamanziariwewihisheinyumayibyobintu?

  4. Issiak

    Kuya 8-06-2017 saa 23:58'

    Twasuhuje dukuze njyewe icyo nashakaga kukubwira nicyi twese urubyiruko twifuza gukina muririya academy y’umutoza rubona twese abanyarubavu twabonye academy ikina na scandinavia hanyuma tubona ababreziliye baba muri apr fc academy umupira batera wihuta kandi wohasi uva kumitoreze myiza bahabwa numutozo rubona kandi niba mu Rwanda hari abatoza nka rubona muri football yatera imbere kandi nikindi namubonyeho nuko akunda abakinnyi be cyaneeee yanga batagira uburere kbs

  5. Eric

    Kuya 8-06-2017 saa 19:29'

    sha wowe usebya Rubona ntuzi ibye!ahubwo tugire Imana ntibamuzamure mu equipe nkuru.uzajye kureba academy urebe umupira itera na discipline nibyishimo abana barite nibwo uzamenya Rubona

  6. Kalisa stivo

    Kuya 8-06-2017 saa 16:08'

    va mugusebanya wowe uvuga Rubona!niwe muzima dufite ahubwo.Batubabarire ntibamuzamure munkuru gusa abanze adutegurire Ababa!manuka urebe imyitozo yabo na discipline bafite nibyishimo bariho maze ureke gusebanya

  7. kalisa steven

    Kuya 8-06-2017 saa 16:04'

    wowe uvuga rubona ahubwo ko tuziko arise manager mwiza wabigaragaje ra?ahubwo ntimumusubize hejuru nabanze adutegurire Ababa kuri byose?uzamanuke ujye kureba abana umupira batera na discipline yabo ibindi ubone gusebanya

  8. Arsene

    Kuya 8-06-2017 saa 15:26'

    ntimugashake gusebya umuntu rubona uvuga ntago ibyo umuvugaho aribyo nagato ahubwo wowe ufite uwagutumye kandi ninyungu urayifite rero ibyo uvuga ku academy nabana bashyira hamwe kandi bikinyabupfura peee kubona umugabo nka rubona ninko kubona igisubizo cyabuze ahubwo nimwe musenyi ekipe yacu

  9. musinga

    Kuya 8-06-2017 saa 12:44'

    Reka mbabwire migihe muri APR hazaba hakirimwo Rubona ntamahoro azahaboneka na bana ba cademy yabashizemwo amatiku harimwo ibice bibiri numugambanyi umunyeshari kuva Rubona yaza mukipe yacyu ntamahoro iragira afite umuvumo mwirukane uwo mugambanyi

  10. jacques

    Kuya 8-06-2017 saa 12:06'

    Birababaje nukuri nkikipe yabaye ubukombe pe ,iradusebeje ariko ubyaye ikirezi irakirigata ntakundi .

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru