RUHAGOYACU.com

Ese igaruka muri Rayon Sports rya Raoul Shungu yaba ariwo muti w’ikibazo imaranye iminsi ?

  • Umutoza ati abakinnyi ntibari ku rwego rwa Rayon Sports
  • Abafana bati imiyoborere yahawe iyi kipe irimo akajagari
  • Kubura kw’abakinnyi bamwe na bamwe mu buryo butunguranye
  • Gusezera k’umutoza wungirije muri iyi kipe
  • Umusaruro ugayitse kuva iyi kipe yabaho aho mu mikino 4 imaze gutsinda umwe gusa

Umufana wa Rayon Sports wese mu Rwanda no hanze yarwo aho uzamusanga ntibizamara kabiri atarakubwira ko umutoza abona wakemura ibibazo bya Rayon Sports ari Raoul Shungu. Ibi benshi bakabishimangira bahereye ku bigwig uyu mutoza yakoze mu ikipe yabo mu myaka yashize.

Muri ibi byose ariko bamwe mu basesenguzi b’umupira wacu bemeza ko ikibazo ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ifite cyaba kiri gushakirwa aho kitari mu gihe yaba imaze kwimurirwa I Nyanza.

Benshi bemeza ko kuba ikipeya Rayon Sports yaragize akajagari kenshi mu buyobozi bwayo mu minsi yashize byanabaviriyemo kugera ku munsi wanyuma wo gusinyisha abakinnyi hari abakiri mu bibazo nyamara byari bizwi ko hari ababishinzwe banakurikiranaga iki gikorwa cyo gusinyisha abakinnyi.

Ibi byatumye hibazwa impamvu Cedric atabonye ibyangombwa nyamara amakuru agera kuri RuhagoYacu hari umwe mu bari imbere mu ikipe ya Rayon Sports wari wahawe akazi ko kuzana uyu mukinnyi ibibazo byakemutse gusa akaza kubatenguha ku munota wanyuma aho yanashakishaka akabura ngo asobanure akazi yahawe uko kameze.

Ibi byose nibindi byakomeje kuranga iyi kipe umutoza Raoul Shungu ugifitanye ibibazo by’agafaranga ikipe ya Rayon Sports itamuhaye akaba ariwe uri gushyirwa mu majwi ko azabikemura.

Bamwe bati wapi Raoul kugaruka muri Rayon Sports mubyibagirwe ntago bishoboka kuko ari nk’inzozi zaba zibaye. Abandi bati uyu mutoza ashobora kugira icyo ahindura.

Iyi kipe iri I Nyanza yahageze imaze gutwara igikombe cy’Agaciro aho yari yigaragaje bikomeye gusa ntibyakomeje kuko yahise itangira kwigaragaza ko ihuzagurika mu mikinire yayo. Aha benshi bakaba bemeza ko urugendo rwo kujya I Nyanza rutari rwateguwe mu mutwe ku bakinnyi kandi rwaje rutinze dore ko shampiyona yari yegereje.

Ese amanota atatu Rayon Sports yakuye kuri Marines FC niyo fatizo mu kuzuka ?

Iyo uvuze ko ikipe yazutse iba yagarutse ku murongo wo gutsinda , aha rero kuri Rayon Sports bamwe mu nararibonye ba ruhago yacu bakaba bemeza ko aya manota yabonetse bigoranye nyuma y’akazi gakomeye kari kakozwe hirya no hino haba ku bafana , abakinnyi ndetse n’abayobozi maze ikipe yabo ntiyabatenguha.

Iyi ntsinzi yashimishije benshi ibaha ikizere dore ko iyi kipe kugeza ubu niba hari icyo ishaka kugaragariza abakunzi bayo igomba kwirinda kongera gutakaza amanita bibaho.

Ibi byose bikaba bigomba kuzarebwa mu minsi iri imbere , aho kubijyanye n’umutoza Raoul bikiri ingorabahizi dore ko ubu yibereye I Kinshasa muri DRC.

Amakuru atugeraho akaba yemeza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports mu biganiro byabaye bwagiranye na Raoul Shungu kuri telephone ntacyo byagezeho aho uyu mutoza utoza mu ikipe ya Vita Club aho asigaje umwaka umwe ku masezerano akaba yarabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko azasaba uruhushya akaza mu Rwanda kuvugana nabo.

Ese Raoul Shungu yaba ari we gisubizo cya Rayon Sports ?

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Ibitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hategekimana chéma

    Kuya 15-10-2012 saa 00:28'

    mwebwe wenda mwabwira ahibintubyaba biphira niba muhabona?jyentago mbibona neza.kadutegereze ture imbere ya police ko tuyiva imbere.

  2. kamana Manzi

    Kuya 12-10-2012 saa 01:09'

    Keretse niba azaba afite ijambo riryta irya komite ma Mayor wa Nyanza. Keretse kandi niba azaba afite budget yo kuzajya ahemba abakinnyi.

    Ibyo byose ni ihuzagurika. Hagati aho ibi bibazo byose ubu bibazwa nde? None se niba ikibazo cy’imiyoborere kitarakemuka ikipe yajyaga i Nyanza gukora iki?

    Iyi nkuru igomba kuba yandikanywe ubushishozi bucye.

  3. LISALA

    Kuya 11-10-2012 saa 05:07'

    Mwareka abakinnyi bahari n’umutoza bakabanza bakagaragaza icyo bashoboye. Icyo nemeza cyo ni uko nta kajagari kari mu buyobozi bw’Ikipe ya RS!

  4. Nyabisindu

    Kuya 10-10-2012 saa 09:02'

    Erega mba bwire bene data,uyumwaka mureke duhe abana babanyarwanda amahirwe nabo birire ikizere muri bo,burya umukinnyi atera imbere iyo yifitiye ikizere muriwe.
    Naho kuzana Raoul sinzi yuko byahindura kumupira wabanyarwanda,kuko we ntazi kuzamura abana bato,ahubwo we icyo abagamije sikindi kitari intsinzi gusa.Mubyukuri u Rwanda ruracyari mwiterambere muri byose.Dukeneye umuntu uzi ukuntu wazamura abana bato,arirwo Rwanda rwejo.Uyu nagaruka azaza yitwaje abakinnyi babanyekongo gusa,niyo ntwari ye.
    Niba haba uzi umukinnyi Raoul yaba yarazamuye yabwira.
    Nimuhe amahirwe uyumutoza rayon sport ifite maze tuzarebe uko bizagenda umwaka utaha.
    Murakoze !

  5. Hatekimana chéma

    Kuya 10-10-2012 saa 07:48'

    jyendabo na bishobora guhinduka hogato kuko Raulu azi amakipe menshiyomu rishampiona yomukiciro cya1 ubwo harakahindukaho usibyeko muri rayon ntana bakinnyi jyendebamo kabisa .

  6. -####-

    Kuya 10-10-2012 saa 04:27'

    Wapi shungu siwe gisubizo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru