RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 30:09'  -  Ese APR FC ya Iranzi na Savio yaba iteye gute umwaka utaha wa shampiyona?  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 29:31'  -  Icyihishe inyuma y’imvune zisa z’ abakinnyi bo mu Rwanda cyamenyekanye  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)
FERWAFA: Ikibazo ni abakozi, ni ubuyobozi cyangwa ni amategeko?
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hamaze iminsi hagaragaramo iyirukanwa n’ihagarikwa rya bamwe mu bari abakozi baryo ndetse n’abari bafite aho bahuriye na yo. Ibi hanze aha byagiye byibazwa niba biri guterwa wenda n’ivugururwa ry’abayobozi baryo ku buryo umuntu yavuga ko byari byaratinze cyangwa se niba hario ibikoranwa ubushishozi butari bwinshi.

Bijya gutangira Eric Bright wari ushinzwe ibijyanye n’itumanaho (IT) muri Ferwafa yaje gusezererwa bitunguranye bikaba byaravuzwe ko atari agishoboye kurangiza inshingano ze neza. Ibi byarahise cyane ko benshi batari kwivanga hagati y’umukozi n’umukoresha we. Icyakoze ibi ntibyanavuzweho rumwe cyane ko uyu Bright byavugwaga ko atishimiye uburyo yasezerewe mu kazi ndetse ko ngo yanashoboraga kugana inkiko ngo arenganurwe…

Ikindi umuntu atabura kugarukaho ni ihagarikwa rya Jean Marie Ntagwabira na Issa Kayinamura. Mu byukuri ntawagaruka cyane ku kuba Jean Marie yari buhagarikwe cyane ko ibyo yazize ari we wabyitangarije ko yatanze amafaranga yafatwaga nka Ruswa. Ikintu uretse no mu mupira w’amaguru, no mu buzima busanzwe ari ikizira mu Rwanda.

Aha ahubwo icyo umuntu yakwibaza ni igihano bamuhaye wenda k’imyaka itanu. Niba koko hari itegeko rivuga ko bene icyo cyaha gihanishwa igihano nk’icyo byaba ari amahire gusa byarapfuye kuza gutyo umuntu yabyibazaho byinshi kuko igihano icyo aricyo cyose kidapfa gutangwa kivuye mu kirere.

Icyo ntakwemeranya na bamwe wenda ni uko uyu atari guhanwa kuko wenda hari n’abandi bakoze ibyo batahanwe, oya icyaha ni karande kandi umuco wo kudahana ukwiye gucika burundu. Ikitakabaye ariko rero ni uguhana kugirango uhane gusa, nihabeho guhana kubera ko itegeko ariko rivuga kandi itegeko riba risobanutse ku bihano runaka bitangwa. Ibi kandi ni nako bimeze ku mufana Issa Kayinamura

Ibaruwa ya Bonny Mugabe yaba ari yo ntandaro y’isezererwa rye muri Ferwafa?

Ubwo nafataga amasomo yange y’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda hari isomo nagiye nkunda kwitaho cyane: Ibijyanye na “Public Relations” ngenekereje wasanga ari uburyo bw’imibanire n’itumanaho by’ikigo n’abafatanyabikorwa bacyo.

Aka kazi ubundi uzagasanga mu bigo byinshi biba bifite aho bihurira n’abaturage cyane ko uyu mwanya ubifasha gutsura umubano mwiza hagati yabo n’abo babakurikiranira hafi ari nako basangira amakuru.
Reka mve mu by’amasomo, turi mu mikino, mu ntangiriro za kino cyumweru nibwo byatangajwe ko uwari ushinzwe itangazamakuru(Media Officer) muri Ferwafa Bonny Mugabe ahagaritswe ku mirimo ye. Ubwo twavuganaga na Gasingwa Michel uunyamabanga muri Ferwafa yadutangarije ko bamuhagaritse nkuko n’ubundi ari umukozi wabo batangaza ko uyu mwanya utagikenewe ku buryo buhoraho muri Ferwafa.

Ni byo, ikigo icyo ari cyo cyose gifite uburenganzira bwo guhagarika uwo gishaka igihe icyo ari cyo cyose ariko se koko muri Ferwafa nta Media Officer wari ukenewe? Ikigo gikurikranirwa hafi na benshi mu Rwanda, ikigo kiba kigomba gutanga amakuru yaba ku banyamakuru bandi ndete n’abaturage basanzwe koko nta Media Officer wari ukwiyemo? Ibi ni ibyo nibaza ku giti cyange ahari hari n’abo twahuza gusa igisubizo gifitwe na ba nyir’ubwite.

Ubwo twavuganaga na Bonny Mugabe kuri kino kibazo yatubwiye ko na we yabwiwe ko asezerewe gusa bikaba byanamutunguye cyane. Bonny yavuze ko yageragezaga gukora ibishoboka ngo yuzuze inshingano ze ariko bikaba birangiye ahembwe kwirukanwa.

Nyuma ariko y’ibi, Ruhagoyacu yaje kubona ibaruwa Bonny Mugabe yandikiye ubuyobozi bwa Ferwafa asaba ko hari ibyasobanuka neza mu kazi ke. Iyi ariko ikaba yarahise ikurikirwa no guhita asezererwa burundu mu kazi ke nta nteguza.

Ni byinshi umuntu yavuga muri iri shyirahamwe ry’umukino ukunzwe cyane ku isi nzima cyane cyane no muri iki gihugu dutuye. Aha kandi umuntu ntiyabura kuvuga ko hari bimwe mu byemezo byagiye bifatwa bigasiga benshi batabivugaho rumwe. Aha harimo ikijyanye n’umukino wa Police n’Isonga ndetse n’uburyo ikirego cya Rayon Sports na APR FC mu gikombe cy’Amahoro cyashojwe.
Ibi bigatuma n’ubundi nsoza nibaza ipfundo ry’ibyo byose niba koko ari abayobozi batabishoboye, ari abakozi bananiwe cyangwa wenda amategeko adasobanutse.

Iterambere ry’umupira w’amaguru nta munyarwanda utarinyotewe bityo hagakwiye gukoreshwa uburyo bwose ibintu byose bikanyura mu mucyo aho kugirango buri muntu wese yirebere inyungu ze kuko ntaho twaba tugana.

Ibaruwa Bonny Mugabe yandikiye ababyobozi bwa FERWAFA

Bwana President na Vice President,

Mu mezi ashize hari ibintu bigiye binyuranye byagiye binyinjirira mu kazi nkora nka Media Officer wa FERWAFA uburyo kugeza uyu munsi byananiye kwihanganira.

Sinishimiye uburyo akazi kanjye cyangwa bureau ’Media Office’ ikomeje kuvogerwa (abuse of office) n’umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ibi ndabivuga kubera impamvu zigiye zitandukanye.

1.Ibi bikubitiraho n’ibyo yanyibwiriye n’ibindi ngenda mbwirwa n’abandi bantu batandukanye bahorana mububari ngo niyumva uburyo nasinyiwe contract nkora muri Ferwafa na New Times. Kugirango mbe media officer ni komite yabyemeje kandi mwari muzi neza ko nkora muri mewtimes. ndibaza impamvu nashobora gufatwa kimwe n’abagenzi banjye? Kuki harimo ivangura, niba ntagikenewe kuri aka kazi, nimubimbwire, mbi menye kuko uku siko umuyobozi cyangwa abayobora bakwiye gufata abakozi babo.

2. Muri ayo amezi, nasabye imashini (laptop) y’akazi yo gukoreraho akazi ka buri munsi karebana na office yanjye harimo ibyu mwihariko gushira inkuru buri munsi kuri website. Sindabona igisubizo kubirebana nubwo busabe. Maze igihe kinini nkoresha imashini yanjye kugiti cyange ariko yapfuye mu kwezi kwa karindwi imenetsemo amazi ndi ku kazi. Ndara amajoro shakisha uburyo nashiraho inkuru kuri website ariko imvune mpura nazo, ntanumwe ushobora kuzumva cyangwa se ngo azihanganire ariko byose ndabikora kubera nkunda akazi nkora nubwo nkomeje kubangamirwa. Niba ariku bizakomeza kumera nabyo nkeneye ko mubimbwira kumugaragaro nabyo nkabimenya.

3. Nifuzaga yuko munyemereye mwambwira impamvu nashobora guhabwa urubuga rwo gukora akazi kanjye nkuko nabyiyemeje kandi niba mwumva iyi office nacyo ikimaze dore ko kuri bamwe nacyo biba bibabwiye kubera inyungu zabo zitandukanye, ndasaba yuko mumbwira neza. Niba nagikenewe kuri Ferwafa, mfite ubushobozi bwo kugenda ingufu zanjye n’ubumenyi nkabishira muzindi sectors za leta.

Niba akazi ka media officer katumvikana, twakwifashisha ibihugu duturanye nka Uganda, Tanzania cyangwa Kenya tukabyigiraho uko ako kazi gakorwa kuko twese yaba umuto n’umukuru tuzahora twiga mukazi kacu ka buri munsi.

Ntanarimwe nzagenda ngo ngiye gusangira ngo cyangwa nikundishwe kuri bamwe kugirango ndeke kunanizwa mu kazi nkora. Nzahora nkorera mu kuri, umucyo na professionalism to take this institution to the next level no matter.

Inama mbasaba nukugirango bimwe mu bibazo mvuze haruguru bicemuke kandi umuntu akore akazi ke atabangamiwe nabwo nibiba bidacemutse, ubwo tuzitabaza izindi nzego kugirango umuntu arenganurwe.

I am looking forward to your positive response""

  • Bonnie Mugabe
  • Tel: (250) 0788438743
  • Email: bonnex10@yahoo.co.uk
Ijahbrod Kuya 6-10-2012 saa 12:37'

Ikigaragara n’uko hari ibitagenda neza haba mubakozi,umukoresha cg n’amategeko ubwayo,gusa akazi kwose kugirango kagende neza hagomba kubaho gushira hamwe mumikorere hamwe no kujya inama tutibagiwe n’ubworoherane no kwubahiriza inshingano no kumenya umwanya ufite mu kazi ukagira imbago utakagombye kurengera,ubwo birasaba ko Ferwafa ishira ahagaragara amategeko ayigenda kandi ndakeka ari uko bimeze naho iyirukanwa ry’abakozi rigomba kwubahiriza amategeko,s’ukwirukana uko wiboneye umukozi n’umukozi agomba kurangiza inshingano ze ntarengere rwose.
Naho ku ibaruwa uwo mukozi yandikiye abakoresha be rwose mumbabarire mutanyumva nabi harimo’’manque de respect’’ikabije mubyo yanditse,kandi mumahame y’akzi n’ubuzima busanzwe ye ugomba kwubaha umuyobozi kuburyo bwose bushoboka,wagirango yararimo abatera ubwoba ahubwo,yego ashobora kuba yaranarenganijwe ariko yari kubyandika ashizemo n’ikinyabupfura.Murakoze.Ter’imbere Rwanda nziza!

Rufangura Kuya 6-10-2012 saa 12:06'

Bonny weeeeeeeeeeeee!!! Come on! aka kazi wagakoraga ugashaka cg yari imikino nyine warimo???!! nta professionalism wifitemo (mwibwira ko ibyo mukangisha ngo professionalism ari ibyo mukora) muribeshya cyane, Professionalism ni umutima nama ukuyobora mubyo ukora ukabikora utabogamye kandi mu cyubahiro ugomba buri wese.

Ni gute wandika ibaruwa nk’iyi uyandikira abakuyobora! Najye ari jye ukuyoboye sinanabyigaho naguhambiriza ako kanya, yenda mbanje kuguha ibyo nkugomba. Ibyo ukora ntubizi wenyine urumva! ibyo wakoraga haza nundi akabikora ariko udasuzuguye abakuyobora ubandikira utya!!!!

Sinarinzi ko hari abakozi bamera batya!! urakina n’akazi sha ntuzi abana bicaranye ubumenyi hano! Nako wowe ngo uragafite muri NEWTIMES da! urateta sha!

Sabubu Buba Kuya 6-10-2012 saa 08:10'

Iyi nkuru irashyiramo abantu urujijo:

Urugero:" ….Niba koko hari itegeko rivuga ko bene icyo cyaha gihanishwa igihano nk’icyo byaba ari amahire gusa byarapfuye kuza gutyo umuntu yabyibazaho byinshi kuko igihano icyo aricyo cyose kidapfa gutangwa kivuye mu kirere."
"….gusa igisubizo gifitwe na ba nyir’ubwite." Kuki ibi wibaza muri iyi nkuru yawe utabibaza bariya wita ba nyir’ubwite, hanyuma ukatubwira icyo babivugaho muri iyi nkuru? Ese kuki utatubwira niba waragerageje kubavugisha bikanga? Ni inshingano zawe kurusha kudushyiramo urujijo no guhengama.

Naho ibaruwa ya B.Mugabe yo ngira ngo yagombaga kubanza kwiga imvugo ikoreshwa iyo wandikira umukoresha wawe. Hanyuma hari ibyo abaza akwiye gusobanurirwa, kandi ndabona kumwirukana ari kimwe mu bisubizo yasabaga." kujya gukoresha ubumenyi bwe ahandi". So, ntawe utakwirukana wamwandikiye iriya baruwa

Please: iki gitekerezo mukireke giceho niba mukora mu buryo bw’umwuga. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)