RUHAGOYACU.com

Igitekerezo cy’umusomyi ku ikipe y’igihugu Amavubi

Igitekerezo cya Ruzibiza Alphonse

Nibyinshi byavugwa k’umupira w’amguru wacu. Tugerageze gato kureba impande zose turebe aho umusaruro muke w’umupira w’amaguru wacu uturuka.

Icya mbere: amateka y’umupira wacu

Nubwo mbere ya jenoside ntari mu Rwanda, hari uko nigeze gukurikirana umupira w’amguru cyane cyane muri za 1960 ishyira za 1970 zitangira niga hakurya y’I Gisenyi kuri Goma. Icyo gihe ndabyibuka neza kuko narinfite impamvu ibinyibutsa.

Uretse ko nanjye nakinaga umupira, ariko narinfite na mukuru wanjye Butare wakinagaga ku rwego rwo hejuru wabanje gukina muri Kiyovu mbere yuko umuzungu wari perezida w’ikipe yitwaga Daring akaba ariyo yitwa Virunga yo kuri Goma aje kumushaka akaza ukamuzana kuri Goma kuza gukinira iyo ekipe.

Nibuka ko muri 1968 u Rwanda rugiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya district ya Kigezi ya Uganda, u Rwanda rwaje gutira abakinyi 9 ba Daring kuza kurukinira. Ubwo mubakinyi 11 bakinye, babili gusa nibo na Butare wa gatatu nibo bari abanyarwanda gusa. Abandi bose 8 bari abanye Kongo. Bivuze iki rero?

Bivuze ko u Rwanda kugeza igihe kitari cyera rutigeze rugira ishyaka ryo kuzamura umupira warwo kuko nta politiki y’umupira w’amaguru rwari rufite.
Ibyo kuvuga ngo ntabakinyi beza dushobora kugira byo simbyemera kuko nk’uwo mukuru wanjye kugeza nubu abamuzi kuri Goma bemeza ko ntamukinyi numwe Goma yigeze igira nkawe. N’ikimenyimenyi uretse ko bamwitaga Pele rwandais ni uko iyo ataba umunyarwanda yari yabaye pre selectionne muri Leopards ikipe ya Congo yatsindaga ikipe zose zo muri Afurika icyo gihe.

Hari izindi ngero, Ba Rwogera ba Kagabo na Muvara na barumuna be bakinaga muri Bata yaje kuba Vitalo I Burundi n’ingero. Aha rero nkaba navuga ko icyambere gitera intege nke Amavubi ari amateka make ya politiki y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Icya kabiri : Iimico y’abanyarwanda.

Niba ntibeshye kera abanyarwanda ntibashishikarizaga abana babo gutera umupira kuko babibonagamo ikintu kidafite akamaro. Ibyo byaradukurikiranye cyane kuburyo umupira utahawe agaciro byajya guhumira kumirari bigahurirana n’amateka n’uburere bw’abanyarwanda adaha agaciro imyidagaduro.

Iyo ubwiye umuntu ko ugiye kureba umupira araguseka akagufata nkaho uri umusazi. Noneho waba uri kukibuga urora umupira wakogeza cyane abantu bakakubona nk’umusazi. Mubantu babaye I Kinshasa bazi neza ko ikipe zaho rimwe na rimwe zitsinda kubera abakunzi bazo. Ngaho namwe nimumbwire niba ikipe iriho yataka hakaba ikosa murubuga rw’wmahina noneho ukumva abantu barenze ibihumbi icumi bose bahagurukiye rimwe basakuza bavuga penaliti. Uri umusifuzi wakwanga gusifura rimwe ariko bigize ubwagatatu sinzi ko watinyuka kureka gusifura. Ariko hano iwacu hari ubwo mbona kenshi umusifuzi asifura imikino mpuza mahanga akadusifurira nabi abantu bagaceceka ntibagire icyo bavuga ngo bakomere.

Icya gatatu : kutihangana kwacu.

Umupira ntiwubakwa mugihe gito. Ndabaha urugero. Muri coupe du Monde ya 1974, umugabo wari secretaire d’etat muri Amerika Kissinger wakundaga cyane umupira w’amguru yaravuze ati ntibishoboka ko Amerika itaba muruhando rw’ibihugu byateye imbere mumupira w’amaguru. Mbere yaho gato niho icyamamare Pele akimara kureka gukinira ikipe ya Bresil yajyanywe gukinira ikipe yo muri Amerika Cosmos bashaka guteza umupira wayo imbere, Ubwo nyuma yahoo nibwo abakinyi bakomeye nka ba Beckenbauer bagiye nabo aricyo kibajyanye n’abandi benshi babakurikiye.

Ariko kugeza n’ubu Amerika ntiratwara igikombe cy’isi. Bivuze ko hagomba gushyirwaho ingamba zokuzamura umupira ariko abantu bakihangana kuko umusaruro mwiza uitaboneka akokanya.

Icya Kane: Uko umupira w’amaguru uyobowe

Mumiyoborere y’umupira w’amaguru hagombye gutoranywa ababishoboye kandi batavugirwamo. Abayoboye umupira w’amaguru bagombye gutegura ibiganiro mpaka byinshi cyane cyane iyo habaye imikino mpuzamahanga kugirango barebe ibyakosorwa cyanga se ibyareberwaho. N’ibindi byinshi byakorwa mu rwego rwo guteza umupira imbere.

Icya gatanu: Abafana

Hari ubwo nibaza uko abanyarwanda bateye. Umuntu ashobora ate gusaba umusaruro ikipe atayitera inkunga. Abantu baravuga ngo Amavubi ntacyo ashoboye kandi bataza kuyishyigkira kuri stade aribenshi ngo abakinyi bumve ko bashyikiwe kandi bamenyere no gukinira imbere y’imbaga y’abantu benshi. N’abagiye aribake ukibwira ko bari mu misa! Kubakinnye umupira barabizi ko iyo ukinira imbere y’abantu benshi ukora uko ushoboye kugirango ubashimishe kandi udaseba ushaka nokuba star. Rimwe na rimwe iyo wumva abanyarwanda bavuga ko bababajwe n’amavubi wakwibwirako ar’ukwivugira gusa, baba batabikuye ku mutima.

Umuntu yavuga byinshi ariko mbaye mpiniye aho.....

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Ibitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. silva

    Kuya 9-07-2012 saa 09:35'

    dore umuntu usesengura nyabyo!FERWAFA yumve!

  2. klakart

    Kuya 22-06-2012 saa 14:53'

    muri rusange uyu muntu afitze ukuri ariko urabona yavuze ku bantu bo hanze y’ikibuga ariko hari ibintu 2 ku bari mukibuga mbona umuntu atakwibagirwa:

    1. abakinnyi b’abanyarwanda ubwabo ntibigirira icyizere: iyo utiyumvamo ubushobozi bwo gukora ikintu ntushobora kukigeraho. ndibuka muri za yabatsinda 1980 ubwo Mettalist Kharkov yakinaga n’amakipe yo mu Rwanda umuntu wasangaga abaza ngo abo barusi batsinze bingahe bisobanuye ko nta wumvaga yabatsinda!

    2.Abatoza bajya gukina bumva barangije gutsindwa: imwe mu mikino isebeje nibuka ni uwo u Rwanda ruherutse gukina na Algerie kimwe n’umukino wa mbere wa U17 mu gikombe cy’isi bakina n’u bwongreza: muri iyo mikino yombi wasangaga abakinnyi barunzwe imbere y’izamu aho gukwizwa mu kibuga cyose ngo barebe ko bareba mu izamu! nyamara umukino wa 2 wa U17 bakinnye na Uruguay habuze gato cyane ngo be gutsindwa kuko nabo bakinishijwe basatira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru