RUHAGOYACU.com

IJISHO RYA RUHAGO: Ese FERWAFA iri gukorera ku nyungu za nde?

“Twihangane duhe ikipe umwanya uhagije, izaduha itsinzi ibikesheje gukinisha abakinnyi bakiri bato” Amwe mu magambo umutoza Silas Teteh yakunze kutubwira... Na n’ubu amaso yaheze mu kirere!

Mu minsi ishize, Mitali Protais Minisitiri w’umuco na siporo (MINISPOC), yagaragaje ko Leta iboneje imbere gahunda yo gukinisha "umunyarwanda" w’umwana. Byateje impaka mu basesengura iby’umupira wacu, binubira imikorere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), mu kunoza umurongo washingirwaho, mu guteza imbere ruhago hashingiwe kubakiri bato.

Ijisho rya Ruhago rishingiye k’uburyo shampiyona yarangiye, inkubiri y’igura n’igurisha ry’abakinnyi ndetse n’imyiteguro ya shampiyona itaha, rirahamya ko ibihe by’umupira wacu bimaze guhinduka. Ikibazo: “Ese birerekeza hehe?”

Benshi bakomeje gufata imvugo "gukora ikipe igizwe n’abana" nk’iya nyirarureshwa, cyane ko uwo ari umusaruro kurusha uko waba umushinga. Hagati aho amakipe (clubs) yatereye agati mu ryinnyo. Ni mbarwa afite amakipe y’ingimbi, kandi na bwo ntatozwa mu nzira zo kubaka umukinnyi w’umunyamwuga. Nayo atunga agatoki FERWAFA ko ariyo itanoza ibyagenderwaho!

Abahanga ba ruhago bemeza ko gahunda y’iterambere rishingiye ku bana, ikubiyemo (mu by’ibanze) gutoranya, gutoza no guhiganwa. Bisaba kugira impuguke mu mupira w’abana, ibikoresho bikwiye ariko by’umwihariko imikoranire n’amahuriro y’umupira w’abana (mu Rwanda no hanze) ndetse n’izindi nzego z’uburezi.

Mu 2010 FERWAFA yashyizeho irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20. Nyuma y’amezi make ryagiye nka Nyomberi. Mbere y’aho, FERWAFA ibitewemo inkunga na BRALIRWA babashije gutegura shapiyona y’ingimbi. Gusa, ntagihamya ko byose hamwe byari kuba bitubyarira umusaruro mu gihe bidahurijwe mu mushinga unoze kandi ufite inyigo inononsoye.

Bamwe mu basesenguzi, bemeza ko ibyinshi mu bimaze kugerwaho, ari ibituruka ku mahuriro y’abana (centre de formation/académie). Ariko, ibi bigo bikaba bibangamiwe ahanini no kutabona igihe gihagije mu gutegura umukinnyi w’umunyamwuga, dore ko benshi mu bana babyo bigaragaje, baba barwanirirwa n’ikipe z’igihugu ndetse na “clubs” zica inyuma zikabashukisha ibya Mirenge.

Ese Ntagungira Céléstin yabikozeho iki?

Ntacyo!

Iby’Isonga FC byagaragariye buri wese ko ari impfabusa. k’utagaragaza uko ikipe yari kurambagiza, cyangwa igashitura abahashyi (scouts) mu buryo buhoraho, ariko by’umwihariko abasesenguzi banenga imicungire ndetse n’imitoreze yayo kabone n’ubwo inzira n’impavu yo kubaho kwayo idasobanutse.

Ushinzwe ibya tekiniki muri FERWAFA, Richard Tardi yegamiye ku nkingi eshatu z’ingenzi muri gahunda ateganya: Gutoranya, guhiganwa no guha ubumenyi abazatoza abana. Ubushobozi buke k’urwego ayoboye, bwateye abakurikiranira hafi ruhago yacu kwibaza icyo ubuyobozi bwabikoraho mu gihe bugaramiwe n’ibibazo by’imyenda cyangwa kudasobanukirwa n’agaciro k’uru rwego mu kuzamura ruhago.

Ni nako hibazwa icyo atekereza mu kubaka umurongo (system) w’imicungire y’ibigo by’igisha umupira w’amaguru, ndetse n’ingimbi mu makipe (clubs) atandukanye. Guha ubumenyi abayobora (abafata ibyemezo) umupira w’abana akaba ari kimwe mu bitegerejwe. Ese Ntagungira Céléstin araza gucyura igihe amaze impaka ku baganira iby’iterambere rya ruhago yacu? … Tubitege amaso!

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Ibitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru