RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 13:49'  -  Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0  |  Yanditswe kuya 28-03-2017 saa 12:49'  -  Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 30:30'  -  Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 14:33'  -  Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah  |  Yanditswe kuya 27-03-2017 saa 11:01'  -  Nshimiye Joseph wa AS Kigali, asanga De Gaulle adakwiye kongera kuyobora FERWAFA
IJISHO RYA RUHAGO: Ntagungira Céléstin mu mazi abira mu mabanga ya FERWAFA
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza Milutin Sredojevic, uzwi ku kabyiniro ka “Mico”, akomeje kugaragaraho ubushobozi buke mu bikombe ahatanira. Nyuma yo gucyura umunyu mu mikino y’igikombe cy’ibihugu byo mu karere k’iburasirazuba CECAFA, ubu impaka ni zose, k’uwagombye kubazwa umusaruro w’ikipe y’igihugu AMAVUBI.

Umutoza Milutin Sredojevic " Mico" umusaruro we ukomeje kuba muke cyaneUmutoza Milutin Sredojevic " Mico" umusaruro we ukomeje kuba muke cyane

Ijisho rya Ruhago ryongeye kwitegereza akajagari karangwa mu gutegura ikipe y’igihugu nkuru AMAVUBI. Agatoki karatungwa nde kareke nde?

Mukwakira 2011 agitorwa, Ntagugira Céléstin umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ko agiye gushyira ingufu ku iterambere ry’umupira. Kuvugurura shampiyona no guteza imbere abakiri bato nibyo yashingiragaho ahamya ko bizazamura umusaruro w’ikipe y’igihugu... ndetse n’iterambere rirambye.

Abakurikiranira hafi ibya ruhago yacu, bemeza ko ntakiragerwaho nyuma y’umwaka amaze muri izo nshingano. Ndetse hari nabakomeje kunenga imikorere ye ku birebana n’AMAVUBI, ariko by’umwihariko na gahunda yo kuzamura abakiri bato kugeza ubu isa nkaho ikiri baringa.

Zimwe mu ngero benshi bahuriraho, ni gahunda idasobanutse y’ikipe Isonga FC; gutinda gushyiraho umuyobozi wa tekiniki; no kwirengagiza ubushobozi buke bw’umutoza Mico. (Bamwe ntibanumva impamvu yo guha u Rwanda umutoza w’umunyamahanga, mu gihe nta kipe ifatika rufite!)

FERWAFA yihagazeho kenshi inshimangira ko Isonga FC ari ikitegererezo ku iterambere ry’abakiri bato. Nyamara ariko, byagararagaye ko iyi gahunda yasaga nko kugwatiriza abakinnyi, bizera ko bazahita bashakishwa n’amakipe yo ku mugabane w’Uburayi! Iki kemezo cyatewe utwatsi na FIFA, ndetse itanga n’igitekerezo ko babareka bagakinira amakipe (clubs) y’u Rwanda.

Richard Tardy niwe ushinzwe tekiniki y'ikipe y'igihugu AmavubiRichard Tardy niwe ushinzwe tekiniki y’ikipe y’igihugu Amavubi

Icyo gihe, FIFA kandi yanihanagirije FERWAFA, iyisaba ko yakwihutisha gushyiraho umuyobozi wa tekiniki. Ingaruka zo gutseta ibirenge ntizatinze kugaragara kuko kugeza ubu nta porogaramu ihamye Richard Tardy, umuyobozi wa tekiniki muri FERWAFA, yari yamurikira abanyarwanda ku iterambere ry’umupira wacu.

Akaba ari byo nkomoko y’imyitwarire mibi ku AMAVUBI y’ingimbi ndetse n’amakuru. By’umwihariko, iy’abatarengeje 17 yagaragaye mu gikombe cy’isi cy’ingimbi giheruka. Ikipe ikubutse i Kampala, si itegurirwa gukina CHAN (mu gihe bigaragara ko igizwe n’abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda); yewe! Nta nubwo itegurirwa kuzamura abana! (cyane ko igizwe n’umubare munini wabasheshe akanguhe). Gahunda yayo ntiyari ifututse.

Bamwe mu basesenguzi, Bemeza ko Tardy akeneye igihe; gusa bashingiye kuri uyu muvuduko wa FERWAFA, basanga intego Minisiteri y’Umuco na Siporo ifite ku mupira w’amaguru, ahanini kubirebana n’igikombe cya CHAN kizakirwa n’u RWANDA mu 2016, zishobora kutagerwaho. Ibi bikaba bishyira umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ndetse n’umutoza Mico mu mazi abira. … Tubitege amaso!

kamana Manzi Kuya 2-01-2013 saa 14:40'

Mureke gusebanya icyo tuzi gusa ni uko Umutoza adafite abakinnyi ntacyo yakora. Ahubwo mujye mutanga ibitekerezo muproposa composition ya nationakl team maze abagizwe abatoza abyigendereho.

ubushobozi buke cyane Kuya 10-12-2012 saa 00:13'

Uyumugabo bazamugire ministre wabapakira ibikapu byabo maze bagatemberera isi yose. naho ibya football sibye rwose.
Naho uriya muzungu we iki nukugira abakinnyi,ibyo kubatoza sibimureba kandi ntacyo bimubwiye uretse yuko ari nanicyo abiziho.
Murakoze.

munana Kuya 9-12-2012 saa 10:52'

mico numu comissionaire mbivuge nongere mbisubiremo,s,umutoza.kdi mbere yabyose nti mumurenganye ahubwo murenganye abamuhaye akazi atujuje ibyo bari baditse bisabwa kugirango uhabwe ako kazi mumavubi.nta cv nanto rwose yari yifitiye,gatete jimmy yababwiye mico uwo ari we mumuc,amazi reka mwirebere icyo azabagezaho.wambwira uburyo daddy birori yahamagawe ejo bundi mumavubi?ikizwi nuko yamuhamagaye kugirango amufashe kumushakira ikipe ymugura ntarundi rukundo yaramufitiye.yarangiza agatwara ba mubumbyi abo nabandi agasiga jabill,ngabo,kanombe nabandi tuzzi bashoboye,badahamagarwa kuberako bakuze abona ntakipe yabagura ngo abibe amafaranga,nkuko yashatse kuyiba gatete akamubera ibamba nawe bikamuviramo kureka foot imburagihe.ferwafa ministere yimikino nimwe mbwiraaaaaaaaa.plz mutanyongera message doreko mwamenyereye

mutesi Kuya 8-12-2012 saa 14:42'

kanyobya ibyo uvuga bifite ishingiro kuko aba bayobozi naho bazatugeza kuko nta gahunda ifatitse bafite uretse kwirigwa mu matiku gusa; ngabo birukanye abakozi muri ferwafa, ngabo mu ma mission ya buri munsi.
! MICO ni iyihe team y’igihugu yatoje mu buzima bwe??? aho yaciye hose (VILLA, ST GEORGES, SOUTH AFRICA, YANGA na SOUDAN) ni bamwirukanye kubera amatiku ntu bushobozi bujye! twebe twitoragurira IBIGARASHA gusa.
2.Abega we umwaka amaze muri FERWAFA muzasanga nta kindi yakoze uretse kujya mu ma mission gusa amaze kujya muri mission zirenze 15 kandi zose zitwara amafaranga nta nicyo imarira umupira wa maguru, ni ryari azicara mu office ngo apange gahunda nzima? ntacyo yica nta nicyo akiza bref ni ??????????
3.GASINGWA we muzabaze abakozi bo muri Ferwafa niba hari nicyo azi ? birazwi ko akazi kakorwa nabandi (NKUBITO) icyo ashira imbere ni za mission gusa no kwirukana abakozi gusa abaziza ko bari abantu ba KALISA.
Ariko nagwo murenganya kuko nta kuntu yajyaga kuzashobora ako kazi kuko mu buzima bwe niyegeze ategeka ntu muntu umwe! akazi yakoraga muri BNR karazwi ahubwo warenganya abantu bamuhaye akazi ka SG.
inama twabagira ntu kwegura vuba ibintu bitarazamba kuko ntagwo bo bazageza aho ba KALISA bagejeje ruhagoyacu, mu mwaka umwe gusa bamaze kwica ibyo ba KALISA bishe mu myaka 6. Please nti nyonge iyi message yanjye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports213152
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Kirehe FC21-225
10Amagaju FC21-325
11Sunrise FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON 3 - 1 SUNRISE flag
 Camara M. (2)
 Pierrot K. (1)
  Alex O. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)