RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 23:28'  -  Inteko rusange yemeje ko amatora ya Perezida wa FERWAFA aba mu mpeshyi, akava mu kwa 1  |  Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 10:59'  -  Minisiteri ya siporo yanyomoje amagambo ya Perezida wa Ferwafa  |  Yanditswe kuya 25-03-2017 saa 8:40'  -  Mpembwa miliyoni itanarengaho urupfumuye- Masudi Djuma  |  Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United
Imvura yose y’ibibazo ihitiye kuri De Gaule
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Biraboneka ko uguhuzagurika kw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gutera kwibaza umutaka nyawo Nzamwita De Gaulle yitwikiriye, mu gihe imvura y’ibibazo ikomeje kumunyagirira ku kicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

Mu nama iteganyijwe n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu kuya 28 Ugushyingo, inama benshi mu banyamakuru babona nko gusasa inzobe, bamwe ariko bafite ubwoba ko we ayibonamo umutaka ushobora gukingira ikibaba ibibera muri Ferwafa.

Nubwo bivugwa ko abanyamuryango ba FERWAFA bakomeje gusaba De Gaulle ko yakwegerana n’abanyamakuru bagacoca ibibazo byose, biragoye kwemeza neza uwatumije iyi nama.

Ku mpamvu 3 z’ibanze zigaragarira buri wese, ntawabura kwibaza ikihishe inyuma y’ibyemezo bifatwa ndetse n’ingufu zibiri inyuma. izo ni ugukuraho Bonnie Mugabe k’ubuvugizi bwa FERWAFA. Gukuraho uwahoze ari Team Manager Alpred Ngarambe. Bombori bombori hagati y’abayobozi cyane cyane Kayiranga Vedaste umuyobozi w’ungirije wa FERWAFA ukomeje guhabwa akato, bivugwa ko atavuga rumwe na shebuja.

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita De Gaule Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita De Gaule

ibi byose bifitanye isano n’urugwiro umuyobozi wa FERWAFA afitanye n’istinda rito ry’abanyamakuru bakomeje kumutungira agatoki aho yerekeza ibintu.

Si ubwa mbere itangazamakuru rigaraguje agati mu buyobozi bw’umupira wacu, kuko ingero ari nyinshi.

  • Ubwo umutoza Milutin Sredojevic uzwi ku kabyiniro ka Mico yongeraga guhamagara abakinnyi b’abanyamahanga, nta uwari ayobewe ko ari ubuyobozi bwa FERWAFA na Minisiteri y’imikino n’umuco (MINISPOC) byari byaciye iteka ryo kutongera kwitabaza aba bakinnyi. Gusa iyo witegereje neza, usanga bamwe mubanyamakuru bagize iryo tsinda rito, barakoze iyo bwabaga, bagashyira bamwe muri abo bakinnyi ahagaragara, ndetse bagasa nkaho babatsindagira mu ikipe y’igihugu… byarangiye bahamagawe.
  • kugurisha umupira ku kigo kimwe rukumbi cya Radio 10 byo byari agahoma munwa dore ko abandi banyamakuru bahamagawe shishi itabona, batazi iyo biva niyo bijya mu kwemeza uwatsindiye isoko ryo gutangaza imikino y’ikiciro cya Mbere.
  • kuzengereza rwihishwa amakipe afite abaterankunga. Biravugwa cyane hanze aha ko bamwe mu banyamakuru begereye Rayon Sport bayihwiturira kurekana n’umuterankunga wayo, bakayikangurira ibiganiro na FERWAFA byashoboraga kuyiviramo agatubutse… Bitwaje ko ibyo bakora biri mu nyungu zo guteza ruhago y’u Rwanda imbere.

Ibi byose iri stinda ry’abanyamakuru ribikora, ryishingikiriza imfatamajwi bagundiriye mu ntoki zabo bakazikoresha mu nyungu z’abo bahagarariye, FERWAFA, abatoza ndetse n’abandi batavuzwe aha.

Abanyamakuru biteguye gusasa inzobe na Ferwafa vuba aha !Abanyamakuru biteguye gusasa inzobe na Ferwafa vuba aha !

Aha ni naho haturuka impungenge ku kiganiro gitegerejwe n’abanyamakuru, ko nacyo gishobora kuba ari agakino hagati ya FERWAFA n’aka gatsinda gatoya gakomeje kugena aho ibintu bigana.

Biranavugwa kandi ko ako gatsiko gashobora kutazayitabira, kugirango kayobye uburari ari nako kwirinda kuganira imbonankubone n’abandi banyamakuru bashobora kugahata ibibazo.

K’urundi ruhande ariko, Abanyamakuru biteguye kwicara n’izo ngufu zombi ngo basase inzobe maze barebere hamwe uko umupira wacu watezwa imbere ntawe uhagarariye undi.

furaha Kuya 27-11-2014 saa 01:02'

iynkuru nta bunyamwuga buyirimo ubwo se abanyamakuru namwe ko mwishyizeho mwicarana naferwafa ngo mukemuriki? ko namwe ntawabarenganya. mwese muzi iki? umupira se mwawizehe?ngaho nimuko meze mumarane ariko namwe muziko murabaswa.

ISSA Kuya 26-11-2014 saa 14:11'

aha ni akumiro gusa nge ndashima bamwe mubanyamakuru babanyamwuga bakomeje ku tugerera aho tutigerera,naho degaule niyegure kuko nawe urugero yarwiha akabona ko adashoboye ahereye kuri matche ya rayon na apr ,kwiha prime,gutanga isoko ntapiganwa,naho abo banyamakuru twabemeragaho ubuhanga ariko nabo amarangamutima no kwamamaza cyane birabicira izina degaule azavaho ariko bo akazi kazakomeza,ijambo rimwe ryatumye ntakumwa legis na radio yajyaho yose none na david,castar koko ahaa

Jerome Kuya 26-11-2014 saa 11:14'

Yanze Rayon None Ntagaragaye?

uk Kuya 26-11-2014 saa 02:00'

Ariko ubu Degaule ashobora kugira icyo ageraho mu byo yiyemeje mugihe 90 %by’abakunzi b’umupira bigaragara ko batamushyigikiye. Iyi mibare nyigendeyeho mpereyo kuko mu Rwanda mu bantu bakunda umupira, 80 % ni aba Rayon, aba bose ntibamwumva, kuko yihaye kwerekana ko atabakunda, kandi wenda uretse kubakerereza ntacyo azabatwara, Rayonyayisanzeho azanayisigaho. Hanyuma 10 % basigaye baturuka mu yandi makipe.
Umwanzuro rero;
- Biragoye ko Ferwafa yabona abaterankunga kuko nabo babanza kumva uko umwuka umeze;
- Ashake uko yiyunga n’abo ayobora, kuko ashobora kuzarwara umutima mu gihe ibyiza yifuza kugeraho bidakunda kubera ko abari kumufasha babona ko nta bumwe buranngwa mu mikoranire ye nabo avuga ko ayobora;
- Aho gukoresha igice kimwe cy’abanyamakuru ngo kijye gisiga ubuki ku makosa aba yakoze mu gihe abandi barimo babivuga uko byakabaye ntacyo byamara, agerageze kubahuriza hamwe kandi areke bavuge ibintu uko biri. Umupira ni technique, nta macenga abamo, kuko iyo wabyishe mu kibuga biragaragara;
- Ibikorwa byinshi amagambo make. Ntajye mu binyamakuru ngo avuge ngo simwe mwanshyizeho. Nabo barabizi. ariko n’ubwo batagushyizeho bashobora kugutobera.

AKAYEZU Kuya 26-11-2014 saa 01:25'

IKIBAZO KUBANYAMAKURU MWESE MWABONYEHE SHAMPIYONA ITAGIRA IGIHEMBO KUTWAYE IGIKOMBE AMAKIPE YUNGUKA GUTE? ESE KO AMAEKIPE AHEMBA ABAKINYI YUNGUKA ATE? AHO KUDUFASHA MURIBYO NIBINDI NKABYO MUJYA MUGUHANGANA NA FERWAFA KANDI ARIMWE MWAKABAYE MUTUBARIZA KUKO MWIGERERA IBUKURU.NDUMUFANA WA.A.P.R.FC

AKAYEZU Kuya 26-11-2014 saa 01:11'

NAMWE MURI BA NT’AMUNOZA NIMWE MUVANGIRA FERWAFA. IKIBAZO KUBANYAMAKURU MWESE MWABONYEHE SHAMPIYONA ITAGIRA IGIHEMBO KUTWAYE IGIKOMBE AMAKIPE YUNGUKA GUTE? MUBABAZWA NIBIARI NGOMBWA MUGASIGA IBIBABAJE.

kak Kuya 26-11-2014 saa 01:11'

Kazungu yavuze ko hari abanyamakuru ba sporo basigaye ku izina gusa. Kuko bo ibyo Ferwafa ikora nabi biyaranja bakabibonamo ibyiza. Abensi bamaze kubavaho.

Kms Kuya 25-11-2014 saa 15:43'

Ese Niba Ubona Degoul Ntacyo Ashoye?Wagiye Ukamusimbura Muvandi?Amatiku Siyo Agaragaza Ukuri.Naho Ubundi Mwebwe Ntanumwe Urusha Ukuri: Regis,castar Na David Kandi Ntanumwe Basebya.Mureke Polimic Namashari.

venant Kuya 24-11-2014 saa 23:55'

yewe ntawugorora ikijumba ntakintu nakimwe wakorera degaule ngo agire logic kd ntabwo yabasha kwigobotora ingoyi zagatsiko seniors reporters kuko nuzamusimbura kazamusenyera! gusa degaule we umukingiye ikibaba arazwi ninawe m=wamujyanye kubeshya abanyamuryango. amaherezo azaba ayahe? ikibazo numupira wacu kd abo banyakubahwa bakawurengeye nibo bawugaraguye. iyo nama ntacyo izamara kuko logic ukuri nubushobozi bitazigera bihabwa intebe mafia ni yose muri ruhago. ariko noneho kuriyi ngoma ya degaule ho....!

Karera Kuya 24-11-2014 saa 23:23'

Erega uru rubuga rumaze kuba urwo gutukaniraho. Nubwo mbona muba mwihaye abanyamakuru bagenzi banyu muri mwese ntawe uzagira akamaro muri sports nyarwanda kurusha Regis, Castar na David. Ntibagiwe ba nyakwigendera shyaka na Kalinda. Ni abo banyamakuru 5 ba sports b’ibihe byose mu Rwanda.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports202949
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali211140
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI 0 - 1 RAYON flag
  Thierry M. (1)
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)