RUHAGOYACU.com

Shampiyona y’ikiciro cya mbere irimo iragana ku musozo, niki isize? Ese ni irihe somo ryakwigirwaho ?

Abakunzi, abatoza, abakinnyi,abanyamakuru n’abandi ni bamwe mu bategereranyije amatsiko, urazamura igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka aho kunshuro ya 5 mu myaka 8 ishize birinze bigera kumunsi wanyuma wa shampiyona ku makipe amwe namwe hakiri urujijo ku ikipe izahiga izindi, ikambikwa ikamba ry’igikombe gishorwamo menshi mu gihe agaciro kacyo gasa no kubona icyubahiro gusa, ku ikipe yakizamuye.

Izindi nshuro ni nko muri shampiyona ya 2006 ubwo byageze kumunsi ubanziriza uwanyuma APR FC irusha Atraco FC amanota 3 gusa, 2006-2007 ubwo APR FC yatwaraga shampiyona inganya amanota na Rayon Sports bitandukanyijwe n’ibitego, aha hakaba hibukwa umukino wanyuma wa shampiyona APR FC yanyagiriye Zebre FC iwayo ibitego 8 kubusa.

Izindi ni iya 2004 ubwo Rayon Sports yamburaga igikombe APR FC kumukino wanyuma wa shampiyona hamwe n’iya 2008-2009, ubwo Atraco FC yaburaga igikombe nyuma yo kunganya na Marines FC ubusa kubusa APR FC ikagitwara itsinze Mukura VS.

Ni Primus National Football League 2011-2012

Ese iyi shampiyona ni iki igiye kudusigira, haba hari itandukaniro n’izindi zayibanjirije reka tubiganireho.

Cyo kimwe nizindi zose, mbere yuko iyi shampiyona itangira byinshi byaravuzwe, abatoza basezereranya abakunzi kuzabaha umusaruro bifuza uko ni nako abayobozi b’amakipe bahigaga kuzitwara neza kurusha umwaka wari urangiye, ubwo amakipe yose afata iya mbere ku isoko, ingendo nyinshi zigana I Bujumbura, ndetse n’inyanja ngari ntizatinywa kwambukwa, intego ari ukugirango inzozi zabo zibe impamo.

Icyakoze amajoro ashobora kuba yarabereye bamwe maremare kuko abazikabije ari mbarwa.

Amakipe nka APR FC, Kiyovu Sport, Police FC na Rayon Sport intumbiri kwari ugutwara miliyoni 5 ziherekejwe n’igikombe cya shampiyona ariko urebye ubu, uretse Police FC na APR FC zigifite amahirwe, izindi zishobora kuba intego ya mbere zarayihushije.

Ikipe ya La Jeunesse nyuma yo kwegukana umwanya wa 5 muri saison ishize, abafatanyabikorwa bayo Euro Trade International, bumvaga Ruremesha ahari aribuze kubaha byinshi birenze.

Uko niko mu ikipe ya AS Kigali yari imaze gukina uwanyuma wa Primus Cup intego kwari ukuza byibura mu makipe 4 yambere dore ko iyo ariyo yari intero k’ uwari umutoza,Thierry Hitimana ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Ubu ikipe ya kane irusha AS Kigali amanota 18 , Ikipe ya Nyanza kandi ni indi kipe isa nkaho itazererwa n’inzuzi yateye. Murenzi Abdallah umuyobozi w’iyi kipe akaba na Mayor wa Nyanza ashobora kuba adashimishijwe n’umwanya wa 12 ikipe ye iriho dore ko intego ye kwari ukuza mu makipe 8 yambere.

Kurundi ruhande ariko, ngo hari amakipe ashobora kuzishimira uko iyi shampiyona izaranjyira. Antoine Rutsindura yabaye umutoza muri shampiyona igihe kirekire, ubu akaba ashinzwe iterambere rya ruhago mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ngo kuri we ngo amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports n’Isonga namwe muyagerageje kugera kunshingano zayo.

Kuri Mukura VS yavuze ko nk’ikipe yendaga kumanuka mu mwaka wa shampiyon uheruka ubu ikaba iri mu makipe 3 yambere ni ikintu kinini. Mu gihe ikipe ya Police FC Rutsindura abona ko ifite 70 ku ijana zo kugera ku ntego yihaye zo gutwara igikombe naho Kiyovu Sports ikaba yaragerageje kugabanya ibibazo byayirangwagamo by’imishahara nubwo iherutse guterwa mpaga n’ikipe ya Mukura VS nyuma yo kubura kuri stade Kamena aho abakinnyi bavuga ko ikipe yabuze amikoro abajyanayo.

Kimwe kandi mubyaranze iyi shampiyona ni uguhangana cyane kurusha izayibanjirije. Uretse ikipe ya Espoir FC imaze gutsinda umukino umwe gusa, ayandi bisa nkaho yegeranye mu manota cyane cyane mu guhatanira gutwara igikombe.Gusa ngo amateka hari ibyo avuga: Mu mwaka wa shampiyona 2008-2009 Atraco FC yaje kubuzwa igikombe na Marines FC nyuma kunganya ubusa kubusa kumukino wanyuma wa shampiyona mugihe APR FC yarimo itsindira Mukura VS kuri stade y’I Huye.

Police FC nayo ishobora kubura iki gikombe bitewe n’umukino iheruka gutsindwa n’iyi kipe. Tuganira na Meddie Kagere mbere y’umukino wa Marine FC twamubajije niba ntabwoba bafitiye Marines FC bitewe nuburyo yagiye ibuza amakipe igikombe cyane cyane ayabaga ahanganye na APR FC. Meddie yatubwiye ko ayo mateka bayazi gusa avuga ko bazagerageza kuyasibanganya ariko nkuko byagaragariye kuri Stade Umuganda asa nkayisubiyemo.

Kurundi ruhande ariko ikipe ya APR FC ntiribagirwa uburyo yaje kwamburwa na Rayon Sport igikombe ku munota wanyuma, nyuma yuko ibitego bya Germain, Kawembe Mayeri Papy, Amoni Mudeyi na Makoyi, byasize iyi ikipe y’ibikona ikeka ko irotera ku Mahoro dore ko yagiye gukina uyu mukino isabwa kunganya gusa ngo itware igikombe. Olivier Karekezi niwe watsinze igitego k’impozamarira cya APR FC , hari uburyo agereranya ikipe bari bafite n’iyubu.

Mu kiganiro twagiranye yavuze ko ikipe bari bafite yari nziza cyane cyane ugereranyije umukinnyi kuwundi gusa ngo niyi bafite simbi kuburyo bizeye ko ishobora kubahesha igikombe, nubwo Atari bo bafite urufunguzo rw’iki gikombe.

Ikizwi kandi ni agashya kagaragaye muri iyi shampiyona katari uko Rayon Sports itahembye abakinnyi cyangwa ko APR FC yatsinze Marines FC ibitego 7 kuko ibyo ni ibisanzwe ahubwo kuza muri shampiyona kw’ikipe y’Isonga FC, ikipe yari igizwe ahanini n’abakinnyi batarenjyeje imyaka 17 bari bavuye mu gikombe k’isi cy’abatarengeje iyo myaka muri Mexique, byagiye bivugwaho byinshi gusa iyi kipe yarakinnye, itera na ruhago karahava ibihanganye irabihangamura.

Ese ni izihe impinduka iyi kipe yazanye muri shampiyona? Iki kibazo reka tugisubwe na Leonidas Ndayisaba, umunyamakuru w’imikino wa City Radio. Kuri Leonidas ngo hari ibintu byiza birimo kuba noneho iyi kipe yaratumye abantu babona ko n’abanyarwabda bashoboye, nyuma yuko Isonga FC yagiye muri shampiyona idahabwa amahirwe ariko ikaza kwesura amakipe harimno imikino yatsinze amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Mukura VS na Etincelles FC n’izindi.

Gusa Leonidas asanga hari n’ibibi iyi kipe yazanye birimo akavuyo yateje ka za mpaga rimwe ngo yakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa igahabwa mpaga ubundi igasiba ku kibuga ntiterwe mpaga.

Imikino 149 niyo imaze gukinwa Kugeza aho shampiyona igeze ubu mbere y’umukino wa Police FC na Mukura VS ndetse inshundura zimaze kunyeganyezwa inshuro 342 ni ukuvuga impuzandengo y’ibitego 2 birengaho gato ku mukino.

Aha hakaba hanabariwemo mpaga yatewe Kiyovu Sports muri weekend ishize. Ikipe ya Police niyo izi kugarira izamu kurusha izindi dore ko imaze gutsindwa imikino 3 ndetse mu izamu ryayo hakinjiramo ibitego 14 gusa.

Mu gihe ikipe ya APR FC ariyo ifite ubusatirizi bukakaye aho imaze guhindukiza abazamu b’amakipe bahanganye incuro 51 zose. Cyo kimwe kandi nka shampiyona yayibanjirije, iyi nayo isize yisasiye abatoza. Sugunya Hamisi kishi wa Etincelles FC, Thierry Hitimana muri As Kigali, Ruremesha Emmanuel muri La Jeunesse, na Gervais Munyaneza muri Espoir FC ni bamwe mu badashoje ibyo batangiye. Ngayo nguko, ngiyo shampiyona irimo iragana ku iherezo nubwo itaramenyekana aho izataha. Reka uzarusha abandi azatsinde.

.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Ibitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru