RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 17:33'  -  Ngandu Omar yabeshye APR FC uburwayi ajya gusinyira As Kigali  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 16:50'  -  Umugore wa Gatera Moussa utoza Isonga FC yapfuye  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 30:09'  -  Ese APR FC ya Iranzi na Savio yaba iteye gute umwaka utaha wa shampiyona?  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 29:31'  -  Icyihishe inyuma y’imvune zisa z’ abakinnyi bo mu Rwanda cyamenyekanye  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze
Urwishe ya nka ruracyayirimo, FRVB ya Karekezi Leandre nayo ibaye akazu Nyirimana Fidele yirukanamo Paul Bitok
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza Nyirimana Fidele yahawe ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball nk’umutoza mukuru nubwo avuga ko bitapfa koroha guhita abona amasezerano kuko umunyakenya Paul Bitok wari usanzwe ayitoza agifitanye amasezerano na Ministere y’umuco na sports (MINISPOC).

Karekezi Leandre uyobora FRVB na Nyirimana Fidele barakoranye mu karere ka Gisagara, none aramugororeye, amuha ikipe y’igihugu ya Volleyball hakiriho undi mutoza (Paul Bitok) ufite amasezerano hadatanzwe n’umwanya ngo n’abandi babihatanire.

Paul Bitok usanzwe utoza ikipe y'igihugu agiye gusimbuzwa abo yatoje bagikinaPaul Bitok usanzwe utoza ikipe y’igihugu agiye gusimbuzwa abo yatoje bagikina

Amagambo y’uyu mutoza Nyirimana Fidele asa nk’ashimangira ibimaze iminsi bivugwa binaca amarenga ko Paul Bitok atifuzwa na bamwe mu babaye hafi ya Karekezi Leandre, perezida mushya wa FRVB (Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda), mu rugamba rwo gusimbura Nkurunziza Gustave ku buyobozi bw’iri shyirahamwe (harimo n’abo yari yarahannye bakoranye bya hafi na Nyirimana).

Mu kiganiro Nyirimana Fidele yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje ko azi ibya Paul Bitok n’amasezerano ye, ariko akumvikanisha ko ayo masezerano akiri imbogamizi ku kuba Nyirimana yahita ahabwa akazi akamusimbura bya burundu agasinyana na MINISPOC.

Nyirimana Fidele (wambaye ubururu) uri gufashwa ngo ahabwe ikipe y'igihugu na MINISPOC ibihe umugishaNyirimana Fidele (wambaye ubururu) uri gufashwa ngo ahabwe ikipe y’igihugu na MINISPOC ibihe umugisha

Nyirimana yagize ati" Njye ubu uyu munsi ndi umutoza mukuru (...) ubundi Bitok ni umuntu ukunda gutoza abakobwa cyane, ngirango njyewe icyo bambwiye nuko bashaka ko atuzamurira urwego rw’abakobwa, kuko ni impano ye" Nyirimana.

Aha umuntu yakwibaza ikihishe inyuma y’aya magambo, bisa nk’aho Nyirimana Fidele afitiye imbabazi Bitok Paul, ngo yoherezwe mu bakobwa kuko ariho akunda, uboshye ko ariwe wabisabye cyangwa yatozaga abahungu atabishaka ari nk’agahato.

Ese Nyirimana niwe wibutsa FRVB ko iri gukoresha umunyakenya utari "Made in Rwanda"?

Andi magambo atera kwibaza ko Nyirimana Fidele yifuza aka kazi ku bubi na bwiza ni aho yagize ati" igihe Ministere izabona yuko twihagije, izatubwira iti nimukomeze, ariko ubu ngubu uyu munsi ntabwo ikizere kiragera , twe ubu turi gukorana na Federation ya Volley, Ministere ntabwo urwo rwego ruragerwaho,kandi ngira ngo "Made in Rwanda" igomba kuba n’ahandi hose, ubushobozi burahari".

Iyi "Made in Rwanda" ikoreshwa herekanwa ibifite umwimerere w’u Rwanda, nayo yafatwa nk’ukwirukana Paul Bitok.

Ikindi Nyirimana avuga ko ubushobozi babufite ukagirango ubushobozi babugize ubu kera na kare ntibyari bizwi ko babufite.

Ese MINISPOC izajya yemera ibyo ibwiwe byose n’amashyirahamwe, ihite ivugurura cyangwa isese amasezerano ?

Nubwo Nyirimana atarasinya amasezerano na MINISPOC, amaherezo ashobora kuzayasinya, dore ko nawe azi aho imbogamizi ziri.

Ati" kuri Zone 5 (imikino y’akarere ka gatanu izaba muri Kamena) ntabwo byashoboka kuko haracyari umutoza ufite amasezerano , guhita rero uyamwambura uyu munsi kandi igihe cye kitararangira ntabwo byashoboka, icyo arimo akora ni ukutumenyereza".

Uwakumva aya magambo yagirango Nyirimana Fidele ni umuyobozi wa federation cyangwa umuyobozi wo muri MINISPOC, hakibazwa impamvu avuga ibijyanye n’amaszerano yose ya Paul Bitok ndetse ko ari imbogamizi kuri we (bishoboka cyane ko nawe aribyo yabwiwe na federation ngo babe bakorana, bategereze amasezerano ya Bitok agere ku musozo ubundi bazamuherekeze bamwereke MINISCPOC nawe asinye nk’umusimbura, utari Made in Rwanda bamuhambirize.

Ese Karekezi Leandre azi ko iyimikwa rya Nyirimana ari ibyago kubataritandukanije na Nkurunziza Gustave, cyangwa ari kugendera mu kigare ?

Nyirimana Fidele n’abamushyigikiye ntibigeze bajya imbizi na Nkurunziza Gustave wayoboraga FRVB mbere ya Karekezi Leandre, bamwe mu bakinnyi batagaragaje amakosa ya Nkurunziza Gustave cyangwa ngo bitandukanye nawe, nk’umutoza Paul Bitok (nkuko bivugwa), bagomba kujya ku ruhande.

Nkurunziza Gustave washinjwe kwica Volley no guheza bamwe birangira yeguyeNkurunziza Gustave washinjwe kwica Volley no guheza bamwe birangira yeguye

Abandi bazarya ari menge ni abashwanye na Nyirimana Fidele mbere yo guhabwa ubutoza mu ikipe y’igihugu.

Nyirimana aherutse gutangaza ko hari abakinnyi bigize utumana bumva ko ikipe y’igihugu ari iyabo ariko ku ngoma ye atariko bizagenda.

Ati" hari hamaze ikintu mu ikipe y’igihugu cy’uko abantu bazi ko yuko "njyewe ndi muri National (ikipe y’igihugu) uko byagenda kose, .... abakina mu gihugu mo imbere bari bamaze kwirara twagirango tubereke ko hari n’abana bahari".

Ntibizatungurana abakinnyi nka Kwizera Pierre Marchal, Ndamukunda Flavien na Dusabimana Gasongo Vincent batagaragaye mu ikipe y’igihugu, dore ko bivugwa ko batajya imbizi na Nyirimana.

Karekezi Leandre nawe nataba maso azamera nk’uwamubanjirije Nkurunziza Gustave) kuko abamwihakanye nibo babanje kumukoresha ngo aheze bamwe muri Volleyball, birangira benshi bamwigaritse.

Aho bukera harahembwa abatoza batatu

FRVB yashyizeho abatoza bayo aribo Mutabazi Elie wungirije Nyirimana Fidele uvuga ko ataravugana na MINISPOC, ahubwo bizabaho nyuma, hakibazwa niba FRVB izajya ibihembera cyangwa bazakorera ubuntu.

Nyirimana azwi nk’umuntu wakinnye Volleyball, nyuma ajya mu butoza atwara ibikombe mu makipe atandukanye nk’iyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR VC), Rayon Sports VC.

Mutabazi Elie wungirije Nyirimana mu masezerano ya FRVB atareba MINISPOCMutabazi Elie wungirije Nyirimana mu masezerano ya FRVB atareba MINISPOC

Ubu atoza ikipe ya Kirehe VC, nayo amaze kugera ku rwego rwo hejuru ariko nawe avuga ko yemera Paul Bitok kuko hari urwego afite (Paul Bitok) we (Nyirimana) atarageraho ahubwo agomba gukomeza kumwigiraho.

Paul Bitok aracyafite amasezerano ya MINISPOC agomba gukomeza kuyahemberwaho.

Paul Bitok amaze imyaka irindwi atoza ikipe y’igihugu, yagize uruhare mu kohereza abakinnyi gukina nk’ababigize umwuga.

Muri abo bakinnyi harimo Musoni Fred na Murangwa Nelson basanzwe bakina muri Finland, Madison ukina muri Quatar, Mutabazi Yves uzajya mu buyapani, Yakan Guma Laurence (ukina mu buyapani) n’abandi.

Uyu munyakenya kandi yatwaye ibihembo bitandukanye harimo umudali avanye muri Mozambique atoza ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga.

Jado Kuya 17-05-2017 saa 09:17'

Ariko Ephrem, niwowe wandika ibintu nkibi kweli? Urantunguye kabisa. Nonese ushyigikiye ko national teams zose zitozwa n’umututoza umwe? Ikindi Fidel na Elie hari competition baratoza ngo bibananire.

Gad Kuya 17-05-2017 saa 07:48'

ahobwo mwebwe babarebe ntacyo musesenguye mo pe. Ninkurunziza yabatumwe?muyobewe ko Bitok yatozaga amakibe 12 yigihugu? ibi komutabivuze? ahubwo nibashireho nabatoza ba bakiri bato batandukanye naba equipe nkuru. muve muri za commision mutezimbere umukino. Karekezi rata komerezaho uzamure urwego rwabanyarwanda

casmil Kuya 17-05-2017 saa 06:51'

erega Bose babaye bampa nimirire babaye nkumugabo wengera umupfakazi njye ngirango ntibajya banasoma ibyo abantu babanenga?

Rangira Kuya 17-05-2017 saa 06:35'

Uyu munyamakuru ntago ari professional. Umutoza Bitok ntago ariwe ugomba gutoza National Teams zose, Men and Women, seniors, juniors, Beach Volley Ball. Hari mu gihugu nabandi babishoboye. Nabibutsaga ko afite Level 1 mu gihe abari iumenyerezwa, bafite level 2.

Naho Leandre we mumureke. Azi ibyo akora, yakinnye Volley Ball ibyayo arabizi. Kumugereranya na Gustave Ni uguca Inka amabere. Musigeho.

Umunyamakuru asa naho yatumwe gukora article ariko ntago azi ibya Volley, ashobora Kuba yarakinaga Rugby cg Badminton kuko nta analysis mbonamo. Level ye nawe iri hasi. Icyiza yabanza gukura mu mwuga akabona kwemererwa kwandika.

ntagozera bertin Kuya 16-05-2017 saa 22:29'

nonese ikosa nirihe hhhhhh ubusesenguzi bwanyu buri down kuki mupinga fideli nonese murindire president afite ikosa rihe kdi nawe ari muigeragezwa yanarusha bitoke. naho muba mufite uruhande muherereyeho ndababaye cyane murindire gato nadakora ibyo agombwa bizagaragara naho 1week murikuvuga niho mpamvu usanga mufite inkuru zidatangwaho ibitekerezo nejo nzareba niba mukura izazana 8 abakinyi naho ubundu namatiku

ukuri Kuya 16-05-2017 saa 16:11'

Bose ni bamwe!
Amagambo ntacyo apfana n’ukuri. Ukuntu yiyamakije ngo azanye impinduka, zahe zirakajya!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)