RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Abagore- Nubwo bakiriwe nabi, morale ni yose mbere yo gukina na Kenya

  • Kenya vs Rwanda 15:00

Ikipe y’igihugu y’abagore iri bukine umukino wo kwishyura kuri iki cyumweru, yisobanura n’igihugu cya Kenya mu gushaka itike yo kujya gukina igikombe cya Africa kizabera muri Namibia kuva tariki ya 11-25/10 uyu mwaka.

Igitego cya Niyoyita Alice ni co cyari cyabonetse mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali, gusa iyi kipe y’umutoza Grace Nyinawumuntu ngo yizeye gukomereza kuri cyo cyane ko yanagiye ihusha ibindi byinshi.

Aya Amavubi ariko amaze iminsi itatu muri Kenya, ntago yakiriwe neza na gato dore ko byagiye bisaba ko rimwe na rimwe agenda n’amaguru ngo ajye mu myitozo, ibyo kurya ntabibone bihagije ari nako nta muyobozi wo mu ishyirahamwe rya ruhago ryo muri Kenya wigeze aza kubakira.

Ku munsi w’ejo hashize ariko, aba bagore basuwe na Ambassador w’u Rwanda muri iki gihugu KARITANYI YAMINA, wababwiye ko bagomba kwihanganira uburyo bakiriwe nabi kandi bikabatera kuzatsinda umukino wo kuri uyu munsi.

Ambassadeur kandi yateye morale abakinnyi abazanira imbuto, kuko nazo ziri muri bimwe bataboneye aho muri Kenya.

Amakuru ava mu ikipe ya Kenya ni uko aba bongeyemo abakinnyi batatu ariko badakanganye, mu gihe Grace yatangaje ko ari bubanzemo ikipe yanakinnye ku mukino ubanza. Uyu mutoza akaba yatangaje ko umwuka ari mwiza mu ikipe kandi ko nta kibazo cy’imvune bafite.

“Abakinnyi barishimye bose nta kibazo bafite ndetse nabari baravunitse nka Shadia na bo bagarutse kuburyo twiteguye kwitwara neza ku mukino wa Kenya”.

Ikipe y’u Rwanda iramutse isezereye Kenya, yahita ijya mu cyiciro cya nyuma cy’aya majonjora, aho igomba gukina na Nigeria mu mukino uzaba hagati y’amatariki ya 22 na 25/5 ndetse n’uwo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru