RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Abagore: U Rwanda rwashyizwe kurutonde rwa FIFA by’agateganyo

Nyuma yaho u Rwanda rusezerewe na Nigeria mu bagore kuri ubu ikipe y’igihugu y’abagore yamaze gushyirwa by’agateganyo kurutonde rwa FIFA.

Amakuru dukesha urubuga rwa FIFA aratumenyesha ko ikipe y’igihugu y’Abagore kuri ubu yamaze gushyirwa kurutonde rwa FIFA aho yagiyeho by’agateganyo , ibi bikaba ari uko itakinnye imikino 5 n’andi makipe ari kurui uru rutonde.

Iyi kipe yakinnye imikino 2 gusa aho yakinnye na Nigeria hamwe na Kenya, uru rutonde ikipe ya Kenya nayo ntago ibarwaho kuko nta mikino FIFA ibara ko yakinnye mu mezi 18 ashize.

Uru rutonde ubundi rwari rwasohotse mu kwezi kwa gatatu ruza kuvugururwa ku itariki ya 20 muri uku kwezi aho amakipe amwe n’ammwe yongeweho by’agateganyo.

Iyi ni intambwe nziza kuri iyi kipe yari imaze igihe kinini itabaho aho bisaba imbaraga nyinshi ngo ibashe kwiyubaka.

Kuri uru rutonde dusangaho Nigeria ariyo iri kumwanya wambere muri Africa no ku wa 34 ku isi mugihe USA iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa n’U Budage.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru