RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Abakinnyi 10 b’u Rwanda babashije gusezerera igihugu cya Kenya, ku gitego cyo hanze

Ikipe y’u Rwanda y’abagore ibashije gukuramo igihugu cya Kenya mu mukino bakinaga wo gushaka itike yo kwerekeza muri Namibia mu gikombe cy’Africa, kizabera muri iki gihugu mu mpera z’uyu mwaka wa 2014.

Umukino warangiye ikipe ya Kenya itsinze u Rwanda ibitego 2-1, ibitego byagiyemo byose mu gice cya mbere cy’umukino, ariko bikaba bitari bihagije ngw’ikipe ya Kenya ibashe gukomeza, kuko isezerewe, ku gitego 1 yatsindiwe mu rugo, kuko umukino ubanza waragiye u Rwanda rutsinze ikipe ya Kenya igitego 1-0.

Umukino ugitangira ikipe y’u Rwanda niyo yasatiriye cyane mu gihe k’iminota 10 ya mbere abakinnyi Alice Niyoyita, Sophia Niyomugaba na Maria Ibangarye bamereye nabi igihugu cya Kenya.

Nyuma y’umunota wa 10, ikipe ya Kenya yatangiye gusatira cyane, ibona koruneli ya mbere, inabona coup franc 2 zikurikiranye, i ya 2 itanga igitego ku munota wa 16 gitsinzwe na Jacky Ogol, ku mupira yateye Judith Ingabire ntabashe kuwugarura.

Igitego kimwe u Rwanda rwatsinze i Kigali ni cyo cyabafashije gusezera KenyaIgitego kimwe u Rwanda rwatsinze i Kigali ni cyo cyabafashije gusezera Kenya

Kenya yakomeje kotsa igitutu abakinnyi b’u Rwanda, ndetse inahusha ibitego 2 byari byabazwe na benshi.

U Rwanda rwabaye nkurukanguka, maze ku munota wa 30 umukinnyi Nyirahafashimana Marie Jeanne bita Stamina aza kwishyura igitego bari batsinzwe, ku mupira wavuye muri koruneli umuzamu wa Kenya Rosemary Aluoch ntabashe kuwufata neza, yawugarura ugahura na Chadia.

Kenya yashatse uko yagaruka mu mukino n’imbaraga ngo yongere itsinde igitego, bituma umukinnyi wa Kenya Neddy Atieno yaje kungongana n’umuzamu Ingabire w’u Rwanda,uyu mukobwa amara umwanya ari kuvurwa, aza kugaruka nyuma mu kibuga.

Ikipe ya Kenya yaje kubona igitego cya 2 k’umunota wa 41 gitsinzwe na Nedy Atieno, bajya kuruhuka ari ibitego 2-1.

Mu gice cya 2 u Rwanda rwatangiye rusatira cyane, umukinnyi Sophia Niyomugaba w’u Rwanda, akaba yari yagoye bikomeye abakina inyuma b’ikipe ya Kenya.

Ku munota wa 57, umutoza wa Kenya yakuyemo Pauline Msungu wakinaga asa nkurinda izamu yinjiza undi witwa Anne Aluoch, atangira gusatira bikomeye ikipe y’u Rwanda.

Aba bakobwa bagiye Minisiteri ibemereye kuzabahe,ba bitubutse, baramutse babashije gusezerera KenyaAba bakobwa bagiye Minisiteri ibemereye kuzabahe,ba bitubutse, baramutse babashije gusezerera Kenya

Grace Nyinawumuntu yaje gukuramo Alice Niyoyita ku munota wa 68 yinjiza umukinnyi witwa Saida Ntagisanimana.

Ku munota wa 73, umukinnyi Uwamahoro yaje guhabwa ikarita ya 2 y’umuhondo yahise ibyara i itukura, ikarita idasobonutse kuko uyu mukobwa yavuganye n’umusifuzi, ahita akuramo ikarita arayimuha.

Abakinnyi b’u Rwanda n’ubwo bari basigaye ari 10 gusa, babashije kwihagararaho ntibinjizwa ikindi gitego.

Iminota ya nyuma ikipe yasatiriye u Rwanda bikomeye, umukinyi Sharon Busienei wari winjiyemo yotsa igitutu cyane Amavubi, dore ko uyu mukobwa yahoze ari umukinnyi ukomeye cyane, ariko ntibyaje kumuhira, dore ko ikipe hafi ya yose yari yarinze izamu.

Grace yongeye akuramo NTAGISANIMANA Saida wari waje asimbuye, yinjizamo Umulisa Edith mu gushaka uko yazibira izamu rye kurushaho, biza kumuhira iminota 8 y’inyongera irangira ari 2-1.

Indi mikino uko yagenze:

  • 28/2/2014 Mali 0-1 Cote d’Ivoire (0-4)
  • 28/2/2014 Tanzania 1-1 Zambia (1-2)
  • 01/3/2014 Morocco 0-0 Algeria (0-2)
  • 01/3/2014 Tunisia 2-2 Egypt (3-0)
  • 01/3/2014 Ghana 3-0 Burkina Faso (3-0)
  • 01/3/2014 Zimbabwe 2-1 Botswana (1-0)

Amakipe ya Mali, Zambia, Algeria, Tunisia, Ghana, Zimbabwe n’u Rwanda akaba azakomeza mu kiciro cya nyuma cy’amajonjora, kizatanga amakipe 7 aziyongera kuri Namibia.

U Rwanda rukaba rugomba kuzahura na Nigeria, aho ikipe izatsinda izahita ibona itike y’igikombe cy’Africa, kizatashakirwamo ikipe zizahagararira Africa mu gikombe cy’isi. Umukino uzaba hagati y’amatariki ya 22 na 25/5 ndetse n’uwo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri muri Nigeria.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru