RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Amavubi- 24 bitegura umukino wa gicuti wa Zambia na Ghana bahamagawe

Mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera mu gihugu cya Namibia mu mpera z’uyu mwaka wa 2014, ikipe y’u Rwanda y’Abagore irateganya gukina imikino 2 ya gicuti, mu kurushaho kwitegura neza.

U Rwanda rugomba guhura na Nigeria mu mukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza i Windhoek, akaba ari muri urwo rwego rwateguye imikino 2 ya gicuti mu kurushaho kwitegura neza iyi kipe.

Grace Nyinawumuntu, umutoza w'ikipe y'igihuguGrace Nyinawumuntu, umutoza w’ikipe y’igihugu

Aganira na Ruhagoyacu, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore Nyinawumuntu Grace, yatangaje ko bazatangira umwiherero kuri uyu wa gatandatu, bitegura umukino wa gicuti bazakinamo na Zambia tariki ya 10 Gicurasi 2014 kuri sitade ya Kigali.

Baratangira umwiherero kuri uyu wa gatandatu bitegura Zambia mu cyumweru gitahaBaratangira umwiherero kuri uyu wa gatandatu bitegura Zambia mu cyumweru gitaha

Nyinawumuntu yagize ati: “ Twafashe imikino 2 ya gicuti mu kurushaho kwitegura neza, aho tugomba gucakirana na Zambia i Kigali, nyuma yaho tariki ya 24 tugahura na Nigeria mu mukino ubanza, twazamara kuwukina, tukazajye muri Ghana aho tuzakina na bo umukino wa gicuti tariki ya 03/06, mbere yo guhura na Nigeria mu mukino wo kwishyura tariki ya 08/06/2014.”

Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu yakomeje atangariza Ruhagoyacu ko batoranyije iyi mikino kubera impanvu y’uko aya makipe akomeye basanga hari icyo yabafasha.

Yagize ati: “ Zambia ni yo yasezereye Tanzania, ubwo twakuragamo Kenya. Tanzania ni ikipe ikomeye cyane muri Africa, twizera ko hari icyo twakura kuri Zambia, mu gihe Ghana, buretse kuba ari ikipe nziza, ari n’ikipe iri mu gace kamwe na Nigeria, na yo ni andi mahirwe yo kugira icyo twayigiraho.”

Uyu mutoza mu rutonde rw’abakinnyi yakoresheje ubushize, yongeyemo umukinnyi 1 gusa, na we akaba ashaka kumuha imyitozo ngw’arebe ko urwego rwe rwaba rwariyongereye.

Iyi kipe yabashije gusezerera Kenya mu mikino ibanzaIyi kipe yabashije gusezerera Kenya mu mikino ibanza

Urutonde rw’abahamagawe:

  1. Ingabire Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali)
  2. Uwizeyimana Helene (AS Kigali)
  3. Mukadusenge Janviere (AS Kigali)
  4. Ayingeneye Clementine (AS Kigali)
  5. Umulisa Edith (AS Kigali)
  6. Mukamana Clementine (AS Kigali)
  7. Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali)
  8. Uwineza Nadia (AS Kigali)
  9. Uwamahirwe Chadia (AS Kigali)
  10. Ntagisanima Saida (AS Kigali)
  11. Niyomugaaba Sophie (AS Kigali)
  12. Ibangarye Anne Marie (AS Kigali)
  13. Kalimba Alice (AS Kigali)
  14. Niyoyita Alice (Kamonyi)
  15. Abimana Djamila (Kamonyi)
  16. Mukashema Albertine (Inyemera)
  17. Mukashema Jeanette (Inyemera)
  18. Uwamahoro M Claire (Inyemera)
  19. Nirere Anatholie (Inyemera)
  20. Nyirahafashimana M Jeanne (AS Kigali)
  21. Kankindi Fatuma (Inyemera)
  22. Murorenkwere Claudine (Rambura)
  23. Imanizabayo Florence (Kamonyi)
  24. Messi (Les Lionnes)

Niyoyita na bagenzi be, bishimira igitego ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya Kenya i KigaliNiyoyita na bagenzi be, bishimira igitego ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya Kenya i Kigali

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru