RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Amavubi y’Abagore amaze amezi 15 ADAKINA yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ’Amavubi’ imaze amezi agera kuri 15 yose itagaragara mu kibuga, irabarizwa ku mwanya wa 105 ku rutonde rwa FIFA rusohoka nyuma y’amezi atatu rwasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017.

U Rwanda rwazamutse imyanya itandatu, ruguma ku manota 908, ni nyuma yo kuza ku mwanya w’111 mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Ikipe y’igihugu kandi irabarizwa ku mwanya wa 13 mu bihugu 22 bya Afurika bigaragara kuri uru rutonde, imbere ya Kenya, Uganda na Botswana, Madagascar na Mauritius.

Iyi kipe iheruka gukina umukino uwo ari wo wose, muri CECAFA yabereye muri Uganda muri Nzeli umwaka ushize, nabwo hari nyuma yo kumara imyaka ibiri yarahagaritswe kwitabira imikino mpuzamahanga.

Akanama k’ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’u Burasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) kamaze gusaba u Rwanda kwakira irushanwa ry’abagore ryari kuba mu mpera z’uyu mwaka, ariko kugeza magingo aya amakuru ahari ni uko rizaba mu ntagirizo z’umwaka utaha wa 2018.

U Rwanda ruheruka mu kibuga muri Cecafa, rwazamutse imyanya itandatuU Rwanda ruheruka mu kibuga muri Cecafa, rwazamutse imyanya itandatu

Kuva Amavubi y’abagore ashyizwe ku rutonde rwa FIFA mu 2014, umwanya mwiza bagize ni uwa 108 muri Werurwe 2017 mu gihe umwanya mubi bawugize muri Nzeli 2015, ubwo bageraga ku mwanya w’141.

Ku rwego rw’Isi, nta mpinduka zabaye ku bihugu bya mbere; Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Budage n’u Bwongereza buri ku mwanya wa gatatu. U Bufaransa bwatakaje imyanya ibiri buza ku mwanya wa gatandatu inyuma ya Australia yazamutse ibiri na Canada yagumye ku mwanya wayo wa gatanu.

USA irayoboye ku Isi....USA irayoboye ku Isi....
U Bwongereza ku mwanya wa gatatuU Bwongereza ku mwanya wa gatatu

Ibindi bihugu biri mu makipe 10 ya mbere ni Ubuholandi bwagumye ku mwanya wa karindwi, Brazil yungutse umwanya umwe ikaba iya munani, Ubuyapani nabwo bwasubiye inyuma umwanya umwe buza ku mwanya wa cyenda, mu gihe Sweden yabaye iya 10 na yo izamutse umwanya umwe, aho yasimburanye na Korea ya Ruguru ya 11.

Argentine ni cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi (83), kiza ku mwanya wa 36 imbere ya Nigeria yamanutseho imyanya ibiri ikaba iya 37 mu gihe Cote d’Ivoire basubiye inyuma imyanya 56, bisanga mu makipe ashobora gukurwa kuri uru rutonde.

Nigeria ya 37, Ghana ya 46, Cameroun ya 48, Equatorial Guinea ya 53 na Afurika y’Epfo ya 54 ni byo bihugu bitanu bya mbere ku mugabane wa Afurika.

Mu karere, igihugu kiri imbere ni Ethiopia ya 90 ku Isi, Tanzania y’102, u Rwanda 105, Kenya 108, Uganda 111 mu gihe ibindi bihugu bitari mu bindi 118 byashyizwe ku rutonde nyuma yo kumara igihe kinini badakina.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru