RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

As Kigali ibatije ES Mutunda, ihabwa igikombe cya cyenda cya shampiyona

Ibitego bitatu bya Iradukunda Callixte bitumye ikipe ya As Kigali isoza umwaka n’agahigo kadasanzwe nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari 14 harimo uwa none banyagiriyemo ES Mutunda 4-0 kuri stade ya Kigali Nyamirambo.

Uyu mukino wagombaga gukinwa mu kwezi gushize ariko ukaza kwigizwa imbere kubera imikino ya FEASSA, wahuzaga ikipe ya mbere muri shampiyona As Kigali ndetse na ES Mutunda ya kabiri, zombi ziharanira ishema kuko ntacyo umusaruro wari buvemo wari buhindure ku rutonde rwa shampiyona.

Nkuko byari byitezwe, As Kigali ni yo yatangiranye imbaraga uyu mukino ndetse ibona igitego hakiri kare cyaje kwinjizwa neza na Iradukunda Callixte ku munota wa 12 w’umukino. As Kigali yakomeje kwiharira umukino gusa ubwugarizi bwa Mutunda bukomeza kwihagararaho.

Umukino wakinwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatuUmukino wakinwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu
ES Mutunda ishoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyonaES Mutunda ishoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona
As Kigali yari yaje yiteguyeAs Kigali yari yaje yiteguye
Abatoza ngo bafite icyizere cyo kwitwara neza n'umwaka utahaAbatoza ngo bafite icyizere cyo kwitwara neza n’umwaka utaha
Niyoyita Alice ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukinoNiyoyita Alice ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino
Callixte ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego cya mbere muri bitatu yatsinze uyu munsiCallixte ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego cya mbere muri bitatu yatsinze uyu munsi

Ubwo igice cya mbere cy’umukino cyaganaga ku musozo, ikipe ya ES Mutunda yaje kuboa penaliti ku ikosa ritavuzweho rumwe, gusa rutahizamu wayo ayikubita umutambiko w’izamu ijya hanze.

Ibi iyi kipe yaje kuyicuza ubwo mu gice cya kabiri yazaga gutsindwa ibindi bitego bitatu, harimo bibiri bya Iradukunda Callixte wari watsinze icya mbere, mu gihe Imanizabayo Florence yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu umukino ukarangira ari ibitego 4-0.

Nyuma y’uyu mukino, As Kigali yaje guhabwa igikombe cya shampiyona yegukanye ku nshuro ya cyenda, igishyikirizwa na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle.

As Kigali imaze kugwiza ibikombe by'imbere mu gihuguAs Kigali imaze kugwiza ibikombe by’imbere mu gihugu
Felicite ushinzwe abagore muri Ferwafa na we yari yaje kwihera amasoFelicite ushinzwe abagore muri Ferwafa na we yari yaje kwihera amaso
Abafana bari babukereye...Abafana bari babukereye...
Uretse guhabwa igikombe, As Kigali yanagenewe sheke ya miliyoni "imwe" y'amafaranga y'u RwandaUretse guhabwa igikombe, As Kigali yanagenewe sheke ya miliyoni "imwe" y’amafaranga y’u Rwanda
Byari ibyishimo ku banyamujyiByari ibyishimo ku banyamujyi

Uyu mwaka wa shampiyona As Kigali ikaba yatozwaga n’umutoza mushya Mbarushimana Shaban, aho yatsinze imikino 14 yose yakinnye nta n’umwe itakaje, ndetse ishobora gutsinda ibitego 78 mu mazamu y’amakipe bahanganye mu gihe yo yinjijwe ibitego bine gusa.

Uyu mutoza akaba yatangaje ko yishimiye uko umwaka wagenze, ndetse ko nta bwoba atewe no kuza kw’ikipe ya Scandinavia yarangije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba inaheruka kumutsindira i Rubavu ibitego 2-0.

Uretse kwegukana igikombe, As Kigali ikaba yanahembye abakinnyi bayo bitwaye neza aho Iradukunda Callixte n’ibitego 22 yaje kuza imbere y’abandi mu batsinze ibitego byinshi, mu gihe Mukamana yatowe nk’umukinnyi w’umwaka.



Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru