RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

AS Kigali ikomeje kwiharira shampiyona y’abagore kuva mu 2008

Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagore y’umwaka wa 2015 irakomeza mu mpera z’iki cyumweru n’imikino y’umunsi wa 22 ari na wo wa nyuma.

Ikipe ya AS Kigali yamaze kwizera igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka dore ko irusha ikipe ya kabiri ya Kamonyi amanota agera kuri 11.

Igikombe cya shampiyona kizatangwa ku wa kabiri tariki 23/06/2015 bitewe n’uko ikipe ya Atletico Huye yagombaga guhura na AS Kigali itakibarizwa muri shampiyona.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu.com ni uko ikipe ya AS Kigali ishobora kuba yakina n’ikipe ya kabiri muri shampiyona ubwo bazaba bashyikirizwa igikombe.

Iyi kipe y’abanyamujyi izaba yegukana shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, aho kuva mu 2008, ari yo yihariye ibikombe bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 22 wa shampiyona y’abagore:

Ku wa gatandatu, tariki 20/06/2015

  • Les Lionnes vs Bugesera (ES Mutunda, 13.30)
  • Rambura vs Freedom de Gakenke (Rambura, 13h30)
  • Kamonyi vs Nyagatare (Gicumbi, 13h30)

Ku cyumweru, tariki 21/06/2015

  • Youvia vs Golden Generation (Kabagari, 13h00)

Uko amakipe akurikirana kugeza ubuUko amakipe akurikirana kugeza ubu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru