RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

AS Kigali itaratsindwa na rimwe irashyikirizwa igikombe cya shampiyona kuri uyu wa Gatandatu

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagore umwaka w’imikino 2017 irasozwa kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali WFC ishyikirizwa igikombe cyayo yegukanye.

AS Kigali WFC irashyikirizwa igikombe nyuma y’umukino urayihuza na ES Mutunda WFC kuri stade ya Kigali guhera saa 15:00.

Uyu mukino wagombaga kuba mu kwezi gushize ariko wimurwa n’uko abakinnyi b’aya makipe bari mu mikino ihuza ibigo by’amashuri ya hano mu karere (FEASSA) iheruka kubera i Gulu muri Uganda.

AS Kigali WFC irajya gukina uyu mukino itaratsindwa na rimwe mu mikino 13 yose imaze gukina, aho yatsinzemo ibitego 78, yinjizwa bine mu gihe ifite amanota 39.

ES Mutunda baza gukina, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 29 nyuma yo gutsinda imikino 9, bakanganya ibiri, bagatsindwa indi mikino ibiri.

Ni ku nshuro ya cyenda yikurikiranya ikipe ya AS Kigali y’abagore iraba yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, aho kuva mu 2008 nta yindi kipe iragikozaho imitwe y’intoki.

Uko amakipe akurikirana mbere y’uko shampiyona isozwa:

  1. AS Kigali WFC, amanota 39
  2. ES Mutunda WFC, amanota 29
  3. Kamonyi WFC, amanota 27
  4. Rambura WFC amanota 22
  5. Inyemera WFC amanota 17
  6. Bugesera WFC, amanota 13
  7. Gakenke WFC, amanota 6
  8. Nyagatare WFC, amanota 4
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Etincelle

    Kuya 7-10-2017 saa 19:21'

    Scandinavia yarayitsinze muri super coupe reka baze bahangane nubwo nabonye itangaza mutabyanditse kandi byarabereye mu maso yanyu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru