RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

AS Kigali WFC yanyagiye ES Mutunda mu mukino wakinwe mu bice bitatu

Ikipe y’abari n’abategarugori yumujyi wa Kigali, AS Kigali WFC yanyagiye ikipe ya ES Mutunda WFC ibitego 6-0 mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino ikipe ya AS Kigali yariri hejuru cyane ugereranyije na ES Mutunda bari bahanganye ,ku munota wa 10’ gusa w’umukino nibwo ikipe ya AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Callixte uheruka kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize w’imikino aho yatsinze ibitego 22.

Mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira AS Kigali yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 40’ gitsinzwe n’imukinnyi bushya bavanye mu ikipe ya Kamonyi WFC witwa Mukeshimana Dorthe amakipe ajya kuruhuka AS Kigali iri imbere n’ibitego 2-0.

As Kigali yasoje akazi neza(Foto Hardi/RuhagoYacu)As Kigali yasoje akazi neza(Foto Hardi/RuhagoYacu)
Abassifuzi b'umukino bakoze agashya basifura ibice bitatu Abassifuzi b’umukino bakoze agashya basifura ibice bitatu
Es Mutunda yatsinzwe urungandaEs Mutunda yatsinzwe urunganda

Mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota 56’ Dorthe yongeye gutsinda AS Kigali igitego cya gatatu aricy cya kabiri we yatsindaga muri uyu mukino ku mupira yaraherejwe na mugenzi we Claire. Ku munota wa 61’ w’umukino Iradukunda Callixte bakunda kwita Kazungu yongeye kureba mu izamu atsinda igitego cya kane kuri koruneri yaritewe na Dudja ubundi Kazungu aterekaho umutwe umupira uhita ujya mu rushundura.

Kumunota wa 78’ w’umukino Niyomugaba Sophie winjiye mu kibuga asimbuye Imanizabayo niwe watsinze igitego cy gatanu cya AS Kigali naho mbere yuko umukino urangira Uwamahoro Marie Claire ku munota wa 86’ niwe washyizemo agashinguracumu atsinda igitego cya gatandatu.

Nyuma y’umunota wa 86’ umusifuzi wo hagati yahise asifura arangiza umukino byateje ikibazo aho umutoza wa AS Kigali ndetse n’abandi bafanya nawe begereye abasifuzi bagasanga umusifuzi wo hagati isaha ye yari yagize ikibazo iva ku gihe bituma abakinnyi bagarurwa mu kibuga bakina iminota yari isigaye ndetse n’inyongera.

As Kigali yakinaga umukino wayo wa mbere muri uyu mwaka wa shampiyonaAs Kigali yakinaga umukino wayo wa mbere muri uyu mwaka wa shampiyona
Mu kibuga As Kigali yihariraga umupira(Foto Hardi/RuhagoYacu)Mu kibuga As Kigali yihariraga umupira(Foto Hardi/RuhagoYacu)

Umutoza w’ikipe ya ES Mutunda Harerimana Innocent avuga ko kuba yaratakaje abakinnyi benshyi kandi bari bayoboye kuri ubu akaba arimo kongera kubaka ikipe bundi bushya icyo arwana nacyo ari ukutamanuka.

Yagize ati “ Ngereranije na shampiyona y’umwaka ushize ubu natakaje abakinyi bagera kuri 7 kandi bari bayoboye hari mo na myugariro uri muri AS Kigali witwa Angelique nawe yari umukinnyi wanjye,bityo ndimo kubaka ikipe bundi bushya akaba ari mpamvu nsinzwe gutya ariko bizaza. Kuri ubu icyo mparanira ni ukutamanuka byibura nkaza mu makipe atatu ya mbere nicyo mparanira,sinifuza kuzongera gutakaza umukino cyane cyane iyo nzajya mba nakiriye.”

Ikipe ya ES Mutunda yarangije umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa kabiri.
Mu gusimbuza ku ruhande rwa AS Kigali Niyomugaba Sophie yasimbuye Imanizabayo Florence, Uwamahoro Marie Claire bakunda kwita Mataye asimburwa na Nibagwire Libelie naho Uwamahirwe Chadia asimbura Mukeshimana Jeannette. Ku ruhande rwa ES Mutunda Uwiringiyimana Violette yasimbuye Yankurije Aline naho Dufitumukiza Claire asimbura Uwimpuhwe Adelice.

Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali: Uwizeyimana Helene,Uwamahoro Marie Claire,Umwizerwa Angelique,Maniraguha Marie Louise,Mukantaganira Joselyne,Mukeshimana Jeannette,Uwamahoro Marie Claire,Umwaliwase Dudja,Iradukunda Callixte,Imanizabayo Florence na Mukeshimana Dorthe.

ES Mutunda: Sibomana Mariette,Ufitimana Clotilde,Umuhoza Yvonne,Uwizeyimana Anne, Nyiranizeyimana Alice, Niyonasenze Francoise, Nyiranshuti Charlotte, Niyonkuru Goreth, Yankurije Aline na Uwimpuhwe Adeline.

Uko imikino y’umunsi wa kabiri yagenze

  • Bugesera WFC 0-0 Gakenke WFC
  • Inyemera WFC 2-0 Rambura WFC
  • AS Kigali WFC 6-0 ES Mutunda WFC
  • Scandinavia 2-0 Kamonyi WFC.
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru