RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

As Kigali WFC yatangiranye mpaga itashimishije umutoza wayo

Ikipe y’abanyamujyi y’abari n’abategarugori yAS Kigali WFC yatangiye umwaka mushya w’imikino itera mpaga Bugesera bagombaga guhurira kuri stade ya Nyamirambo ku munsi wa mbere wa shampiyona y’abagore.

Ikipe ya As Kigali ni yo yabimburiye ayandi makipe kwitegura umwaka mushya, gusa byaje kurangira intangiriro zayo zitaba nziza nk’uko babyifuje, dore ko umutoza wayo Mbarushimana Shaban avuga ko gutangira umwaka w’imikino batera mpaga bibadindiza bigatuma binjira mu irushanwa basanga abandi bararimenyereye.

Kanda hano urebe amafoto y’imyitozo ya As Kigali

Yagize ati “ Mubyukuri ntabwo biba bishimishije gutegura ikipe igihe kingana gitya hanyuma ku mukino wa mbere ugasanga ikipe ntije birumvikana hari icyo abandi baba bakurushije. Abandi bagera ku munsi wa kabiri bamenyera imikino twe dusa n’abasigaye ni ibintu bitari byiza bica intege.”

Mahirwe Chadia ni umwe mu bakinnyi b'Imena ba As Kigali(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Mahirwe Chadia ni umwe mu bakinnyi b’Imena ba As Kigali(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Shaban yakomeje avuga ko kandi kuba bateye mpaga bakandikirwa ibitego 3 ntacyo byabunguye ko ahubwo baba babihomberamo kuko baba banashobora kubirenza nk’ikipe ubundi isanzwe itsinda ibitego byinshi.

Ati “ Gutera mpaga rero hari igihe uhura n’ingaruka,ushobora gutsinda ibitego 5 ariko iyo byajemo mpaga ibitego 3 hari igihe kigera mugakenera bya bitego mukabibura. Rero gutera mpaga mu byukuri ntacyo biba bidufasha ahubwo biratwicira.”

As Kigali ngo yari yiteguye kunyagira Bugesera birangira iyi itinye (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)As Kigali ngo yari yiteguye kunyagira Bugesera birangira iyi itinye (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Ahanini ikipe ndetse n’ubuyozi bwa As Kigali bufitiye impungenge ikipe ya Scandinavia ibarizwa mu karere ka Rubavu yazamutse inatwaye igikombe cya 2017 mu cyiciro cya kabiri ishobora kuzahindura amateka muri shampiyona y’abari n’abategarugori bikaba no kuba hazamo ibura ry’amakipe ku bibuga bigatuma haterwa mpaga bibagabanyiriza amahirwe yo kuzamura umubare w’ibitego batsinda.

Kutaboneka ku mukino cyangwa guterwa mpaga ni ibintu amakipe y’abari n’abategarugori amaze gusa nagira umuco gusa kubura kwa Bugesera kwatumye ikipe ya As Kigali ihitamo kwikorera imyitozo ngo idatahira aho.

Nyuma yo kubura Bugesera As Kigali yakoze imyitozo (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Nyuma yo kubura Bugesera As Kigali yakoze imyitozo (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Uko indi mikino yagenze:

  • Gakenke WFC 0-0 Kamonyi WFC
  • AS Kigali WFC 3-0 Bugesera WFC (Mpaga)
  • Inyemera WFC 0-1 Scandinavia WFC
  • Es Mutunda 3-0 Rambura

Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri (umunsi wa mbere):

  • Gatsibo Wfc 0-1 AS Kabuye
  • Youva Wfc 3-0 Ndabuc Wfc

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru

  • Rwamagaa WFc vs Imanzi Wfc (Rwamagana, 15:00)
  • Nasho Wfc vs Nyagatare Wfc (Nasho, 14:00)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hategekiman

    Kuya 4-02-2018 saa 16:23'

    as kigali tuyiri inyuma ,nubwo bitagenze neza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru