RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

FERWAFA yemeje amatariki Shampiyona y’abagore izatangirira.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko Shampiyona y’abagore igomba gutangira tariki 6 Gicurasi uyu mwaka, ikazitabirwa n’amakipe 9 yari asanzwe muri shampiyona ndetse n’andi arindwi mashya.

Amatariki ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore yemerejwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA bwari buhagarariwe na Madam Rwemalika Felicite, ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’abahagarariye amakipe azitabira shampiyona ari na bo banyamuryango.

Inama yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore izatangira hagati ya tariki 6 na 7, Gicurasi 2017, ikazaba igizwe n’amakipe umunani mu gihe andi makipe umunani nayo azaba ahatana mu cyiciro cya kabiri.

Amakipe muri rusange yitabiriye inama ni; AS Kigali yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, Kamonyi Fc, Les Lionnes, Rambura Fc, Bugesera Fc, Gakenke Fc, Inyemera Fc, Rugende na Nyagatare Fc. Naho amakipe mashya arimo; Imanzi WFC, Nashyo WFC, Rwamagana City WFC, Scandinavia WFC, Gatsibo WFC, AS Kabuye WFC na Ndabuc WFC.

Madam Rwemalika yasabye abayobozi b’amakipe azitabira shampiyona y’uyu mwaka guhanga amaso ku migendekere myiza ya shampiyona no guteza imbere imikino y’abagore muri rusange.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru