RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Grace- Tugiye muri Kenya tujyanywe n’intsinzi-18 uyu mutoza ajyanye na bo

Ikipe y’igihugu y’abagore kuri uyu wa kane mu gitondo, ni bwo yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Kenya, aho igomba gucakirana na Kenya kuri uyu wa gatandatu, mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2014, kzabera muri Namibia mu mpera z’uyu mwaka.

Mbere yuko bahaguruka berekeza mu gihugu cya Kenya, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ndetse n’umutoza wabo Grace Nyinawumuntu, bakaba batangarije ruhagoyacu, ko bagiye bahagaze neza, ndetse bakaba bizeye gusezerera Kenya.

JPEG - 148.3 kb
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Nibagwire Sifa Gloria, afite icyizere ko bashobora gusezerera Kenya

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Nibagwire Sifa Grolia ati: " Twizeye gusezerera Kenya, kuko imyitozo yacu yagenze neza. Amakosa twakoze mu mukino ubanza abatoza bacu barayabonye, ndetse mu myitozo barabikosoye byose, tugiye nk’intwali zishaka guhesha ishema igihugu cyazo."

" Ibyo dufite byose tuzabikoresha mu kibuga, ndetse twongereho n’ibyo abatoza bazaduha, Turasaba abanyarwanda inkunga y’amasengesho, tukazabasha gusezerera Kenya."

Ku ruhande rw’umutoza Nyinawumuntu Grace, asubiza ruhagoyacu, niba koko abona bishoboka gusezerera Kenya, yagize ati: " Birashoboka cyane ko twasezerera Kenya, ntago tugiye muri Kenya tuvuga ko twatsinze umukino ubanza, twe tugiye dukeneye igitego byibura, kuko tuzataka n’imbaraga zose nkuko twabikoze i Kigali."

Niyoyita Alice ni we watsinze igitego rukumbi cyagaragaye mu mukino ubanzaNiyoyita Alice ni we watsinze igitego rukumbi cyagaragaye mu mukino ubanza

Umukino ubanza i Kigali, ikipe y’u Rwanda yatsinze Kenya igitego 1-0, kuri sitade ya Kigali. Umukino wo kwishyura ikipe izawitwaramo neza, ikazahura na Nigeria mu mukino ukurikira.

Abakinnyi 18 Grace Nyinawumuntu yitwaje muri Kenya:

  1. NTAGISANIMANA Saida
  2. MUKESHIMANA Jeanette
  3. UWINEZA Nadia
  4. NIYOMUGABA Sophia
  5. UMULISA Edith
  6. MUKAMALIZA Yvonne
  7. NIYOYITA Alice
  8. NYIRAHAFASHIMANA Marie Jeanne
  9. UWAMAHIRWE Chadia
  10. MUKAMANA Clementine
  11. NIBAGWIRE Sifa Gloria
  12. UWAMAHORO Marie Claire
  13. INGABIRE Judith
  14. UWIZEYIMANA Helena
  15. ABIMANA Djamila
  16. MUKASHEMA Albertine
  17. IBANGARYE Anne Marie
  18. KALIMBA Alice

Grace Nyinawumuntu na bagenzi be, bagiye baziko bafite akazi katoroshyeGrace Nyinawumuntu na bagenzi be, bagiye baziko bafite akazi katoroshye

Abatoza:

NYINAWUMUNTU Marie Grace [Umutoza Mukuru]
SENINGA Innocent [Umutoza Wungirije]
MANIRAGUHA Jean Claude [Umutoza w’Abanyezamu]
NSABIMANA Jean Claude [Umuhuzabikorwa w’Ikipe]
INGABIRE Laurence[Umuganga]

JPEG - 156.8 kb
Aba bakobwa morali bagiye ari yose nyuma yo kwizezwa na Minisiteri ko bazashimirwa nibitwara neza

Umukino ubanza urangiye Minisitiri yabasanze mu Rwambariro arabashimiraUmukino ubanza urangiye Minisitiri yabasanze mu Rwambariro arabashimira

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru