RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Ikipe y’igihugu y’abakobwa yabonye hafi Frw 1,500,000 buri mukinnyi, nyuma yo gusezerera Kenya

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugoli, bahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, mu kubashimira kuba barabashije gutsinda umukino mpuzamahanga bahuragamo na Kenya, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Aya mafaranga akaba yiyongereye ku madorali magana arindwi(700 US$=472 970 Frw), iyi kipe yabonye nka misiyo yo kujya gukina umukino wa Kenya bivuze ko uyu mukino usigiye buri mukinnyi w’amavubi y’abagore amadorali 2200(1 486 338 Frw).

Aganira na Ruhagoyacu kuri uyu wa mbere, Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo yemeje ko aba bakobwa bamaze guhabwa aya mafaranga nyuma yo kwitwara neza muri Kenya.

Bugingo yagize ati: " Buri kipe y’igihugu itsinze umukino mpuzamahanga ihabwa amadorali 1 500 y’amanyamerika (Frw 1,017,000), akaba ari yo agomba gushyikirizwa ikipe y’abagore."

Ikipe y'igihugu y'abakobwaIkipe y’igihugu y’abakobwa

Bugingo Emmanuel gusa yaje gutangaza ko amafaranga aba bakobwa bari bahawe berekeza muri Kenya, mu kubafasha mu rugendo azagabanuka, igihe bazaba berekeje muri Nigeria, mu gukina umukino wo kwishyura muri iri rushanwa, mu kwezi kwa gatandatu.

Kuri iyi ngingo, Bugingo yavuze ko Minisiteri yagabanyije amafaranga y’imyitozo ndetse n’amafaranga y’urugendo yahabwaga abakinnyi, mu gushaka uko hajya hashakwa imikino myinshi ya gicuti kuri aya makipe.

Ubusanzwe umukinnyi ugiye mu ikipe y’igihugu yahabwaga amadorali 300 y’imyitozo, ndetse n’amadorali 700 igihe yabaga agiye gukina hanze y’u Rwanda, ubu bikaba byaramaze guhinduka, umukinnyi azajya ahabwa amadorali 50 y’imyitozo, ndetse n’amadorali 250 yo kumufasha mu rugendo igihe ikipe y’igihugu igiye hanze y’u Rwanda.

Bugingo ati: " Kimwe na basaza ababo, aba na bo amafaranga azagabanuka, kuko Minisiteri yamaze gusanga hazajya hakinwa imikino myinshi ya gicuti, kandi bizaba biri mu nyungu z’abakinnyi ubwabo, mu gushaa uko batera imbere."

U Rwanda rwasezereye Kenya ku gitego cyo hanze, nyuma yo gutsinda igitego 1-0 mu Rwanda, rugatsindwa na Kenya ibitego 2-1 muri Kenya, rukazahura na Nigeria, aho ikipe izatsinda izahita ibona itike y’igikombe cy’Africa, kizatashakirwamo ikipe zizahagararira Africa mu gikombe cy’isi.

Umukino uzaba hagati y’amatariki ya 22 na 25/5 ndetse n’uwo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri muri Nigeria.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niringiyimana Ally

    Kuya 11-03-2014 saa 16:36'

    Mbere na mbere
    mbajye kubashimira ubwitange n’umurava
    mwerekanye mumikino yombi
    Turabasabira ku Mana ko yababahafi
    kndi mukomereze aho. Courage, courage
    kbisa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru