RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Kamonyi na AS Kigali nizo zizahatanira igikombe cya shampiyona mu bagore

Igitego 1-0 Inyemera zatsinze Kamonyi WFC ntago cyari gihagije ngw’iyi kipe yo mu karere ka Gicumbi ibashe gukomeza izakine umukino wa nyuma na AS Kigali WFC, yari imaze kwihererana The Winners ikayinyagira ibitego 4-0 byose.

Ni mikino yo kwishyura yari igeze muri 1/2, muri shampiyona y’abagore mukiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma y’imikino ibanza yabaye mu byumweru 2 bishize.

Kamonyi WFC, ikipe y’akarere ka Kamonyi ikaba yari yagiye i Gicumbi guhatana n’Inyemera zo mu karere ka Gicumbi, ziterwa inkunga ariko n’uruganda rwa SORWATHE.

Igitego cya mbere cyagiyemo hakiri kare, gitsinzwe na MafuboIgitego cya mbere cyagiyemo hakiri kare, gitsinzwe na Mafubo

Kamonyi yari yabashije kwihererana Inyemera izitsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza, ikaba yakinaga ishaka uko itakwishyurwa ibi bitego, mu gihe Inyemera na zo zashakaga uko zaza kubona ibi bitego.

Umukino ugitangira ikipe y’Inyemera yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mafubo Alida, hari ku munota wa 13 w’umukino.

Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombiWari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi

Kamonyi WFC wabonaga ko yaje gukina ifite gahunda yo kurinda izamu yahise ibona ko bitaza kuyorohera itangira gusatira, ndetse ihita inabona penaliti hashize iminota 5 gusa.

Alice Niyoyita usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe, akaba yateye umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze, ibintu byahise byongerera imbaraga cyane ikipe y’Inyemera.

Aganira na Ruhagoyacu, Kapiteni w’Inyemera yagize ati: " Twakoze ibishoboka byose ngo tubashe gutsinda uyu mukino, kuko twashakaga igikombe uyu mwaka, ariko ntago uyu munsi bibshije kudukundira,ahanini igikombe twagitakaje mu mukino ubanza, kuko n’umusifuzi yatwibye ubwo badutsindaga 2-0."

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0, gusa mu gice cya 2, ikipe ya Kamonyi wabonaga noneho kwiri gucingira kuri contre attaque gusa, ibifashijwemo na kapiten wa yo Imanizabayo ndetse na Alice, ubundi ikarinda izamu, biza kuyifasha kurangiza umukino itsinzwe 1-0, ikomeza kuko yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0.

Emmanuel Habiyambere, umutoza wa KamonyiEmmanuel Habiyambere, umutoza wa Kamonyi

Umutoza wa Kamonyi, Emmanuel Habiyambere yabwiye Ruhagoyacu ati: " Ni ikintu kidushimishije cyane, twashakaga gukina umukino wa nyuma uyu mwaka, kandi turashaka n’igikombe. Ndashimira cyane ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cya Remera Rukoma cyigamo benshi muri aba bakobwa, batubaye hafi cyane uyu mwaka."

Abasimbura ba Kamonyi ubwoba bwari bwinshi mbere y'uko umukino urangiraAbasimbura ba Kamonyi ubwoba bwari bwinshi mbere y’uko umukino urangira

Umutoza Bisengimana Geremie w'InyemeraUmutoza Bisengimana Geremie w’Inyemera

Umutoza w’Inyemera ku rundi ruhande we yagize ati: " Uyu mwaka twakoze ibishoboka byose, ndetse na SORWATHE iradufasha uko yari ishoboye, ariko urebye ubushobozi buracyari bucye, ku buryo byakomeje kutugora, kubera amikoro macye, ariko twihimiye n’aho twageze."

Iyi kipe ya Kamonyi WFC igomba guhura k’umukino wa nyuma na AS Kigali WFC, yo yanyagiye ikipe ya The Winners ibitego 4-0 kuri sitade ya Kigali, ibitego byinjijwe na Ntagisanimana Saida (Watsinze igitego cya mbere n’igitego cya 4), ibindi bitsindwa na Nyirahafashimana M. Jeanne ndetse n’Uwamahirwe Chadia.

Alice Niyoyita umukinnyi w'ikipe y'igihuguAlice Niyoyita umukinnyi w’ikipe y’igihugu

AS Kigali imaze imyaka 6 ariyo yegukana igikombe cya shampiyona mu Rwanda, ariko Kamonyi irashaka ko uyu mwaka yakuraho ayo mateka.
Uyu mukino uzakinwa, ikipe y’igihugu niva muri Nigeria, gukina umukino wa nyuma na Super Falcons z’iki gihugu, zaje mu Rwanda zikanyagira Amavubi, ibitego 4-1.

Messi: Imanizabayo wa Kamonyi, ni umwe mu bakinnyi bazi gukina cyane mu bakobwa, bamwita MessiMessi: Imanizabayo wa Kamonyi, ni umwe mu bakinnyi bazi gukina cyane mu bakobwa, bamwita Messi

Umuyobozi wa Remera Rukoma bita Mudidi, ni we uherekeza iyi kipe, yiganjemo abanyeshuli beUmuyobozi wa Remera Rukoma bita Mudidi, ni we uherekeza iyi kipe, yiganjemo abanyeshuli be

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru