RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

MINISPOC iri gushaka umutoza w’ikipe y’igihugu, yemeje ko u Rwanda ruzakira CECAFA

Minisiteri y’umuco na siporo yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kwakira CECAFA y’abagore mu mpera z’uyu mwaka, nubwo itariki ya nyayo yo kwakira iri rushanwa itari yamenyekana kubera amafaranga ya FIFA agitegerejwe.

Mu mpera z’ukwezi gushize, i Khartoum muri Soudan habereye inama yahuje abayobozi b’amashyirahamwe y’ibihugu byo muri aka karere, bigira hamwe ibijyanye no gutegura amarushanwa ku rwego rw’ama Club(Kagame Cup), amakipe y’igihugu, amarushanwa y’abana hamwe n’Abagore.

Muri iyi nama idasanzwe ya CECAFA kandi, u Rwanda rwahawe kuzakira CECAFA yAbagore, Kenya ihabwa iy’abagabo,u Burundi buhabwa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, mu gihe CECAFA y’ama Club, Kagame Cup yo izakinwa umwaka utaha ikazakinirwa muri Djibouti ahari na gahunda yo kongeramo andi makipe.

U Rwanda ntabwo rwari rwahiriwe na CECAFA ya 2016 nyuma yo gutsindwa na Tanzania na EthiopieU Rwanda ntabwo rwari rwahiriwe na CECAFA ya 2016 nyuma yo gutsindwa na Tanzania na Ethiopie

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, bwari bwatangaje ko bwemeye kwakira iri rushanwa ariko ko umwanzuro wanyuma uzafatwa na MINISPOC irebera imikino mu gihugu. Ubwo twaganiraga na Bugingo Emmanuel, Diregiteri w’imikino muri iyi minisiteri,yaduhamirije ko iyi CECAFA bemeye kuzayakira.

Bugingo yagize ati: “Inteko rusange ya CECAFA yabereye muri Sudani koko yagiye igaragaza aho amarushanwa atandukanye azabera aho u Rwanda ruzakira iy’abagore.

Kugeza ubu itariki ntabwo iramenyekana kuko ibizakenerwa byinshi bizatwangwa na FIFA ibinyujije muri FERWAFA”.

Bari bakiri muri gahunda zo gushaka amafaranga kugira ngo hamenyekane itariki ya nyayo yo gutangira iyi mikino”.

Ku ruhande rwa FERWAFA, Felicite Rwemalika ushinzwe iterambere ry’abagore muri iri shyirahamwe, yadutangarije ko bagitegereje amafaranga azava muri FIFA angana n’ibihumbi magana atatu by’amadorali, gusa ko nta gihindutse iri rushanwa rizakinwa mu kwezi kwa cumi n’abiri.

Mu kwezi kwa munani Umuyobozi w'umupira w'amaguru w'abagore mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA, Madame Sarai Bareman yari yasuye u Rwanda yemera inkunga kuri ruhago y'AbagoreMu kwezi kwa munani Umuyobozi w’umupira w’amaguru w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Madame Sarai Bareman yari yasuye u Rwanda yemera inkunga kuri ruhago y’Abagore

Ikipe y’igihugu y’Abagore yaherukaga muri CECAFA mu mwaka wa 2016 ubwo yasezererwaga itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa imikino yombi yo mu matsinda. Iyi kipe, kuri ubu MINISPOC ivuga ko iri gushakisha umutoza uzayitoza muri iyi CECAFA izabera i Kigali.

Bugingo Emmanuel yakomeje abivuga muri aya magambo: “Iyo ikipe y’igihugu igiye gukina idafite umutoza uhoraho twicarana na FERWAFA tukareba umutoza twashyiraho.

Nyinawumuntu Grace nta masezerano ahoraho yigeze agira mu ikipe y’igihugu. Ubu tugiye kwicarana na Ferwafa turebe niba twashyiraho umutoza mukuru uhoraho cyangwa twakomeza gushyiraho abadahoraho”.

U Rwanda rwaherukaga irushanwa rya CECAFA mu mwaka wa 2015 ubwo ikipe ya APR FC yatsindirwaga ku mukino wanyuma na El Merreikh yo muri Sudani muri CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. shumbusho Alexis

    Kuya 27-10-2017 saa 18:29'

    Nibyokoko kiyovu ikozamatekape imyakacumina nibitangaza nikomerezaho tuyirinyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru