RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Myugariro w’Amavubi yahagaritse umupira w’amaguru mu gihe kitazwi kubera gutwita

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’abagore ndetse na Kamonyi Women Football club Abimana Djamila agiye guhagarika umupira w’amaguru mu gihe kitaramenyekana kubera gutwita aho binatangazwa ko yaba yegereje kwibaruka.

Amakuru Ruhagoyacu ikesha inshuti ze za hafi akaba atangaza ko iyi nkumi yaba yarasamye mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka aho byemezwa ko uruhinja rwa Djamila n’umusore utaramenyekana izina kugeza ubu rwaba ruri hafi kubona izuba.

Ku murongo wo hasi uwa mbere uhereye inyuma mu bapfukamye, Djamila mu ikipe y'igihugu yacakiranye na Nigeria mu mukino ubanza kuri stade Umuganda i Rubavu.Ku murongo wo hasi uwa mbere uhereye inyuma mu bapfukamye, Djamila mu ikipe y’igihugu yacakiranye na Nigeria mu mukino ubanza kuri stade Umuganda i Rubavu.

Umutoza we mu ikipe y’igihugu Grace Nyinawumuntu aganira na Ruhagoyacu nawe akaba yaduhamirije aya makuru akaba yagize ati ’’ Nanjye nziko yenda kubyara, gusa natangiye kubikeka tugiye gukina na Nigeria umukino wo kwishyura wabereye muri Nigeria kuri stade ya Kaduna ku itariki 07-06 uyu mwaka [wa 2014], mu myitozo ndetse no mu muri uwo mukino wabonaga akinana ingufu nkeya namubwira kwigira imbere ndetse no kwiruka ugasanga arakorana ingufu nkeya anasubira inyuma cyane, tugarutse mu Rwanda nibwo nyuma naje kumva ngo yasize ikipe ye [Kamonyi women Football Club] asubira mu rugo i Rubavu kubera gutwita’’.

’’Ni myugariro mwiza kuko ari mu bakinnyi babiri gusa babanzaga mu ikipe y’igihugu batari aba AS Kigali’’ umutoza Grace aganira RuhagoYacu.

Abimana Djamila akaba yarahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu ndetse akaba yaranakiniye amakipe menshi mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’abagore nka Gakenke mbere yuko ajya muri APR yaje guseswa agahita yerekeza muri Kamonyi ari nayo yari asanzwe akina.

Amakuru RuhagoYacu ikesha umwe mu nshuti ze za hafi banakinana mu ikipe y’igihugu akaba atangaza ko nyuma yo kubyara Abimana Djamila yamubwiye ko azagaruka mu mupira w’amaguru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gilbert

    Kuya 2-01-2015 saa 02:54'

    uwo mukobwa ugiye kuba umubyeyi mugihe kirimbere nakomere gusa atekereze kuri vision yumwana kd nuwo bagiye kubyarana nawe niba anyumva amube hafi naho football yo ni sport ntakizamubuza kuyisubiramo kuko nabakecuru barayiconga imana imube hafi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru